Basomingera Candy yasimbuye Jean-François Regis
Uwayezu, wari umaze amezi umunani kuri uyu mwanya.
Mbere y’uko agirwa Umunyamabanga Uhoraho,
Basomingera yari Umuyobozi Wungirije Mukuru mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe
Kongere y’Inama Mpuzamahanga (Rwanda Convention Bureau – RCB). Yinjira muri
MINISPORTS mu gihe iyi Minisiteri iyobowe na Minisitiri mushya, Nelly
Mukazayire, wagizwe Minisitiri muri Ukuboza 2024 asimbuye Richard Nyirishema.
Muri icyo gihe kandi, Rwego Ngarambe, wari Umuyobozi
ushinzwe Siporo muri Minisiteri, nawe yahawe inshingano nk’Umunyamabanga wa
Leta muri MINISPORTS.
Basomingera kandi ko afite ubunararibonye mu
itumanaho n’imibanire mpuzamahanga, kuko yigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ishami
ry’Itumanaho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Yanabaye uhagarariye
ibikorwa bya CHOGM (Inama y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha Icyongereza) ndetse
n’umukozi mukuru mu bijyanye n’ibihugu byo mu karere k’Afurika yo Hagati.
Mu bindi bikorwa yakoze, harimo kuba umufasha mu
mishanga muri Kigali Measure Evaluation (Futures Group International),
umujyanama wa tekiniki muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Sida, ndetse
n’Umuyobozi w’Ishami muri Storex Africa Transit i Kinshasa.
Basomingera afite impamyabumenyi y’icyiciro cya
kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu Mibanire Mpuzamahanga, yakuye muri London
Metropolitan University mu Bwongereza.
Nubwo yakoraga mu rwego rw’ibikorwa by’inama
n’ishoramari, Basomingera si mushya mu rwego rwa siporo. Azi by’umwihariko
uruhare rw’ubucuruzi bujyanye na siporo n’uko yabyazwa inyungu.
Tariki ya 4 Gicurasi 2025, mu kiganiro
n’abanyamakuru cyabereye muri Senegal mbere y’itangizwa rya Sahara Conference
ya BAL 2025 (Basketball Africa League), Basomingera yagaragaje ko siporo
ishobora gufasha Afurika gutera imbere mu buryo burambye.