Basomanye iminota 6: Umwarimu w’umugabo akurikiranyweho guhohotera umunyeshuri we w’umuhungu

Utuntu nutundi - 12/05/2026 11:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Basomanye iminota 6: Umwarimu w’umugabo akurikiranyweho guhohotera umunyeshuri we w’umuhungu

Leroy Wright Jr. wahoze ari umwarimu wigishaga mu ishami ryo gusoma no gusesengura inyandiko mu ishuri rya Miami Jackson Senior High School yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umwe mu banyeshuri be b’abahungu.

Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 8 Gicurasi 2026 nyuma y’iperereza ryatangiye nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuntu utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Local10.com avuga ko uwo muntu yandikiye ubuyobozi bw’ishuri abumenyesha ko uwo mwarimu yari afitanye umubano udasanzwe n’umunyeshuri w’umuhungu yigishaga.

Ubwo ubuyobozi bw’ishuri bwagezaga ayo makuru ku rwego rushinzwe imyitwarire y’abarimu no kuri Polisi ishinzwe amashuri yo mu Karere ka Miami-Dade, hahise hatangira iperereza ryihuse.

Mu ibazwa rye, uwo munyeshuri yavuze ko bwa mbere yamenyanye na Wright ubwo yamusabaga kwinjira mu itsinda ry’abanyeshuri ryitwa “Freshman Club” uwo mwarimu yayoboraga kuva umwaka w’amashuri watangira.

Uyu munyeshuri yavuze ko bagiye bagirana imikoranire ya hafi ndetse rimwe na rimwe uwo mwarimu akajya amutahana akamugeza mu rugo.

Yavuze ko ibintu byafashe indi ntera ku wa 29 Mata 2026 ubwo yari avuye ku ishuri maze agahobera uwo mwarimu nk’uko yari asanzwe abigenza.

Yavuze ko Wright yahise amusoma ku munwa igihe kirekire kigera ku minota itandatu ndetse anamukorakora mu buryo budakwiye.

Uwo munyeshuri yavuze kandi ko uwo mwarimu yongeye kumusoma no kumukorakora ku wa 1 Gicurasi, ndetse no ku wa 4 Gicurasi ubwo yari amutahanye mu modoka.

Abashinzwe iperereza basuzumye telefoni y’uwo munyeshuri kugira ngo harebwe niba harimo ibimenyetso bifitanye isano n’ibi birego, gusa ibyabonetse ntibyatangajwe mu buryo burambuye.

Kuri ubu Wright akurikiranyweho ibyaha birimo gukora ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’umwana utarageza imyaka y’ubukure, gutunga amashusho cyangwa ibindi bifitanye isano n’urukozasoni birimo umwana, ndetse no gukoresha nabi ububasha yari afite nk’umwarimu.

Afungiye muri gereza ya Turner Guilford Knight Correctional Center aho afungiye by’agateganyo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...