Basketball: Turatsinze Olivier uherutse gutorwa mu ikipe ya “FIBA 3x3 Africa Cup " yatanze inama ku bakinnyi bakiri bato -AMAFOTO

Imikino - 06/12/2024 7:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Basketball: Turatsinze Olivier uherutse gutorwa mu ikipe ya “FIBA 3x3 Africa Cup " yatanze inama ku bakinnyi bakiri bato -AMAFOTO

Turatsinze Olivier uherutse gutorwa mu bakinnyi beza bagaragaye mu gikombe cya Africa cy’abakina ari batatu “FIBA 3x3 Africa Cup " yagiriye inama abakinnyi bakiri bato, abakangurira gukora cyane no gukunda Imana.

Mu mpera z’icyumwe gishyize, ikipe y’igihugu y'u Rwanda ya Basketball ya 3x3 yakubutse mu gihugu cya Madagascar, itahanye umwanya wa kabiri mu mikino ya “FIBA 3x3 Africa Cup ", ndetse umunyarwanda Turatsinze Olivier atorwa mu ikipe nziza ya Africa, aho n’ubundi hatoranyijwe abakinnyi batatu.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, InyaRwanda yaganiriye na Turatsinze Olivier, ayitangariza ko yishimiye kuza mu bakinnyi batatu beza bagaragaye mu gikombe cya “FIBA 3x3 Africa Cup ".

Yanagiriye inama abakinnyi bato cyane ko ari bo bitezweho kuguma guteza imbere Basketball yo mu Rwanda, no kuguma kumurika ikipe y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Turatsinze Olivier yagize ati: “Kwisanga mu ikipe ya Africa byaranshimishije cyane, ni iby’agaciro kuba mu irushanwa nka ririya ry’igikombe cya Africa, bahitamo abakinnyi batatu bitwaye neza mu ikipe y’irushanwa, nawe bakaguhitamo, ni iby’agaciro gakomeye, ni n’umugisha kuba ibyo wakoze hari ababibonye bakabiha agaciro.

“Ku giti cyanjye nk’umukinnyi ukeneye gutera imbere nkagera kure, ni ibintu byiza cyane byanyongereye icyizere no gukomeza gushyiramo imbaraga kurushaho.

“Ubutumwa naha abakinnyi bato bakeneye kuzamuka no kugera kure ni ukudacika intege, kutumva ko niba uyu munsi byanze n’ejo bizongera bikanga, kumva ko kugira ahantu ugera hakomeye bisaba gushyiramo imbaraga nyinshi, gukora cyane, imyitwarire myiza no gusenga ku bemera Imana nabyo byaba ari umugisha wiyongereyeho uruta ibindi.

Turatsinze Olivier uherutse gutandukana na Espoir BBC akajya muri Patriots BBC, uretse kuba yaraje mu ikipe nziza ya Africa muri Basketball ikinwa na batatu, ni imikino u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa kabiri, ruhabwa umudali wa Feza.


Turatsinze Olivier aherutse gutorwa mu ikipe y'Africa y'abakina ari batatu mu mukino wa Basketball

Olivier Turatsinze (wambaye nimero 15) ari kumwe na bagenzi be batatu batoranyijwe mu ikipe ya Africa y'abakina Basketball ari batatu.

Turatsinze Olivier na Bagenzi be bari bahagarariye u Rwanda, bagarukanye i Kigali umudali wa Feza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...