Basketball: Turatsinze Oliver yavuze ko habayeho ubufatanye u Rwanda rwaba inyenyeri y'amahanga-VIDEO

Imikino - 21/09/2024 7:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Basketball: Turatsinze Oliver yavuze ko habayeho ubufatanye u Rwanda rwaba inyenyeri y'amahanga-VIDEO

Turatsinze Oliver ukinira Espoir BBC, yavuze ko mu mikino ya Basketball hakenewe ubufatanye, kugira ngo u Rwanda rube inyenyeri y'amahanga.

Turatsinze Oliver wa Espoir BBC ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Basketball yo mu Rwanda, haba mu ikipe akinira no mu ikipe y'igihugu ya Basketball. Muri Shampiyona ishize niwe wabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona, MVP [Most Valuable Player] ndetse asoza ari we mukinnyi watsinze amanota menshi.

Mu mwaka w'imikino ushyize, Turatsinze Oliver na bagenzi be bakinana muri Espoir BBC, nubwo batatwaye igikombe, basoje Shampiyona ari aba gatatu.

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Turatsinze Oliver yavuze ko akurikije uko yatangiye gukina Basketball akagereranya n'iki gihe, uyu mukino ukomeje gutera imbere bidasanzwe hano mu Rwanda.

Yavuze ko ubwo yatangiraga gukina, hari ubwo abakinnyi bahabwaga itike yo kubacyura gusa, ariko kuri ubu abakinnyi ba Basketball baranahembwa aho usanga ubuzima buhagaze neza.

Yavuze ko hakenewe ubufatanye kugira ngo umukino wa Basketball urushaho gutera imbere, cyane ko ubwo bufatanye buramutse bwubakitse kurusha uko bimeze muri iki gihe, Shampiyona ya Basketball mu Rwanda yatera imbere bikanagira ingaruka nziza ku ikipe y'igihugu ndetse n'abakinnyi b'abanyarwanda.

Turatsinze Oliver wakiniye Espoir BBC na IPRC Kigali, yahishuye ko bisaba gukora cyane kugira ngo umuntu agere kubyo yifuza. Yavuze ko kugera kure mu nzozi runaka, bisaba kugira ibyo wiyima no kwirinda ibigare bya buri kanya bikubuza gukora ibyo wateguye.

Turatsinze Oliver usengera muri Kiriziya Gatolika, yavuze ko ukurikije aho isi igeze akenshi urubyiruko rukerensa ibijyanye no gusenga, nyamara nk'uko ahamya kugera kure mu mukino wa Basketball abikesha gusenga.

Turatsinze Oliver ni umusore w'imyaka 23 y'amavuko. Yavukiye mu karere ka Rubavu, gusa yakuriye i Kigali kuko niho yakurikiraniraga ibyo gukina Basketball. Kwitwara neza, byatumye yisanga mu ikipe y'igihugu ku myaka 18 y'amavuko gusa. 

Kuba yarabaye MVP wa Shampiyona ya Basketball 2023, no kuba yarafashije Espoir BBC gusoreza ku mwanya ka gatatu, asanga ari bimwe mu by'ingenzi amaze kugerwaho mu mukino wa Basketball.

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...