Muri uyu mukino,
ikipe ya APR BBC yatangiye itsinda agace ka mbere n’amanota 18-15 mbere yo
gutsinda aka kabiri n’amanota 21-18.
Agace ka
gatatu n’ubundi kakomeje kuba ingorabahizi kuri UGB kuko yatsinzwe amanota 24
igifite amanota 11 mbere y'uko itsindwa agace ka nyuma (4) n’amanota 24-21 bityo
APR BBC itozwa na Aime Kalim Nkusi isoza umukino ifite amanota 87 mu gihe UGB
itozwa na Murenzi Yves yari ifite amanota 65.

APR BBC yacyuye amanota abiri y'umunsi
Muri uyu
mukino, Niyonkuru Pascal bita Kaceka baguze muri Espoir BBC yatsinze amanota 33
mu minota 26.35 yamaze mu kibuga, akurikirwa na Boissy J.J wa UGB watsinze
amanota 17.


Niyonkuru Pascal Kaceka yatsinze amanota 33
Byiringiro
Yannick wa APR BBC yatsinze amanota 11 anava mu mukino utarangiye nyuma yo
kugira ikibazo mu rutugu rw’iburyo. Mizero Gustava (UGB) yatsinze amanota 12,
Niyonsaba Bienvenue (APR BBC) atsinda amanota icumi (10) cyo kimwe na Jean de
Dieu Umuhoza wa UGB nawe wagejeje amanota icumi (10) mu mukino.

Mu cyiciro
cy’abali n’abategarugoli bari bakinnye ari nabwo The Hoops Rwa iheruka gutwara
irushanwa ry’Intwari 2019 yatsinze IPRC South WBBC amanota 66-53 mu mukino
waberaga i Huye kuri uyu wa Gatandatu.
Muri uyu
mukino, The Hoops bari abashyitsi batangiye batsinda kuko barangije agace ka
mbere bafite amanota icumi (10) mu gihe IPRC
South WBBC yari mu rugo yari ifite amanota atanu (5). Agace ka kabiri n’ubundi
The Hoops yakomeje kwitwara neza igwiza amanota 21 mu gihe IPRC South WBBC yari
ifite amanota 19.

Iyakaremye Emmanuel (7) wa APR BBC ashaka inzira
Agace ka
gatatu ikipe ya IPRC South WBBC yazamutseho gato itsinda amanota 17 mu gihe The
Hoops Rwa yatsinze amanota 13. Agace ka nyuma ni bwo The Hoops yatsinze amanota
22 mu gihe IPRC South WBBC yari ifite amanota 22.
Muri uyu
mukino; Nzaramba Cecile wa IPRC South WBBC yatsinze amanota 21 anaba umukinnyi
wahize abandi mu irushanwa. Faustine Mwizerwa wa The Hoops Rwa yatsinze amanota
19.
Munyaneza
Joselyne (IPRC South WBBC) yatsinze amanota 12 mugenzi we Nelly Sandra
Nsanzabaganwa yatsinze amanota arindwi (7), Hope Butera (The Hoops) yatsinze
amanota icyenda (9).

Shyaka Jessy (4) umukinnyi ukiri muto wa APR BBC azamukana umupira
Imanizabayo
Laurence (The Hoops) uherutse kuba umukinnyi w’irushanwa ry’Intwari 2019
yatsinze amanota 17 mu minota 39.39 yamaze mu kibuga akaba yatanze imipira ine
(4) yabyaye amanota ku nyungu za The Hoops.

Imanizabayo Laurence wa The Hoops akomeje kugenda azamura urwego muri Basketball
Dore uko
imikino yarangiye:
Kuwa
Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019
FT: St Marie
Reine 37-73 APR WBBC
FT: IPRC
South WBBC 51-63 The Hoops
FT: APR BBC
87-65 UGB