Basketball ni ibintu bye! Ibyo wamenya kuri Nyirishema Richard wagizwe Minisitiri wa siporo

Imikino - 17/08/2024 8:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Basketball ni ibintu bye! Ibyo wamenya kuri Nyirishema Richard wagizwe Minisitiri wa siporo

Nyirishema Richard wabayeho umukinnyi wa Basketball akanayibamo umuyobozi, niwe wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju wari umaze imyaka 5 ayiyobora.

Nyuma y'uko Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri Manda y'imyaka 5 iri imbere mu muhango wabaye kuwa 11 Kanama 2024, kuwa Gatanu yashyizeho abagize Guverinoma barimo Abaminisitiri n'Abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri zitandukanye.

Mu bagaragara muri iyi Guverinoma, higanjemo abari bayisanzwemo uretse Minisiteri eshatu gusa zahawe Abayobozi bashya. 

Mu mpinduka zakozwe harimo Minisiteri ya Siporo yahawe Umuyobozi mushya ari we Bwana Richard Nyirishema wasimbuye Aurore Mimosa Munyangaju wayoboraga iyi Minisiteri kuva mu mwaka wa 2019.

Nyirishema Richard ni muntu ki?

Iyo ugerageje gushaka byinshi kuri Nyirishema Richard biragorana kubibona, ariko hari bamwe bagiye bamwandikaho mu bihe bitandukanye barimo umunyamakuru wa Televiziyo y'igihugu, Tity Kayishema.

Uyu mugabo yize Kaminuza mu Ishuri Rikuru ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga rya Kigali mu 1998-2003 ahakura impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Engineering and Environmental Technologies.

Mu 2008 yabonye Diploma muri "Integrate water resources management" yakuye muri Muroran Institute of Technology yo mu Buyapani.

Richard yakoze imyaka 8 mu mushinga wa SNV, umuryango udaharanira inyungu w'Abaholandi ugamije kugeza amazi meza, ibiryo n'ingufu ku baturage.

Yagizwe Minisitiri wa siporo yari Senior Water Supply Manager/ Isoko y'Ubuzima Project, umushinga wa Water for People kuva mu 2021.

Iyo uvuze Nyirishema ni nk'aho uba uvuze Basketball, gusa yigeze kwitabira Kigali International Peace Marathon mu cyiciro cya Run for Peace. 

Yakinnye umukino wa Basketball mu kipe yahoze yitwa Generation 2000 itakibaho ndetse anakinira ikipe y'igihugu ya Basketball muri 2000.

Nyirishema Richard yatorewe kuba Visi Perezida w'amarushanwa mu Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu 2016 yungirije Mugwiza Desire.

Uyu Minisitiri mushya wa siporo yitezweho byinshi birimo gukomeza gufasha u Rwanda kwakira amarushanwa atandukanye cyane cyane ku bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda ho birihariye.

Bamwitezeho byinshi birimo gufasha ikipe y'igihugu kubona umusaruro, gufasha impano z'abakiri bato no kugira urahare mu gutuma shampiyona y'icyiciro cya mbere igira ireme ikajya ku rwego rwiza.

Nyirishema Richard yigeze kwitabira Kigali International Peace Marathon muri 2017



Nyirishema Richard yabayeho umukinnyi wa Basketball 



Nyirishema Richard wari Visi Perezida ushinzwe amarushanwa muri FERWABA ni we Minisitiri mushya wa siporo 


Minisitiri Nyirishema akunda cyane umukino wa Basketball


Richard Nyirishema niwe Minisitiri wa Siporo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...