Basketball: K Titans yasinye amasezerano y'ubufatanye na Afwego

Imikino - 29/07/2022 9:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Basketball: K Titans yasinye amasezerano y'ubufatanye na Afwego

Ikipe ya Kigali Titans Basketball Club nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yasinye amasezerano y'umwaka umwe na Sosiyete ya Afwego.

Hashize icyumweru kimwe ikipe ya K Titans izamutse mu cyiciro cya mbere, ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma  ikipe ya Orion amanota 65 kuri 64. Wari umukino wa kabiri mu mikino itatu amakipe yagombaga gutanguranwa, ariko ntabwo K Titans yigeze ituma iyo mikino igera kuko no mu mukino wa mbere yari yaratsinze Orion amanota 73 kuri 70.

K Titans yasinyanye amasezerano y'umwaka na Afwego 

Iyi kipe imaze umwaka umwe ishinzwe, mu rwego rwo gushaka imbaraga ziyigumisha mu cyiciro cya mbere kandi itsinda, yatangiye gushaka abaterankunga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo ubuyobozi bwa Kigali Titans bwasinye amasezerano y'umwaka umwe na Sosiyete y'ubucuruzi ya Afwego.

Ni amasezerano afite agaciro ka miliyoni 30 z'amanyarwanda, ndetse n'ubundi bufatanye bw'ibikorwa bizamara umwaka.

"Aya masezerano agiye kudufasha kumenyekanisha ikipe yacu tugendeye kubyo bakora." Ruboneza Eugene Junior, umuyobozi wa K Titans aganira n'itangazamakuru.

Junior uyobora K Titans avuga ko bagishaka abandi baterankunga

 “Amasezerano kandi akubiyemo ubufasha bw'amafaranga, ndetse tukaba twemerewe kubafasha mu bikorwa byabo, nabo bakitabira ibikorwa byacu ".

K Titans izajya yambara uyu muterankunga mu gatuza, haba mu mikino ya shampiyona ndetse no mu myitozo.

Nelson Nwankwo ushinzwe tekinike muri afwego.com yavuze ko bishimiye kugirana ubufatanye n'ikipe igaragaza icyizere mu Rwanda. Yagize ati " twishimiye kugirana ubufatanye na Kigali Titans, turahamya ko tugiye kugirana ibihe byiza n'abakunzi b'iyi kipe ndetse n'abafana ba Basketball muri rusange. K Titans ni ikipe igaragaza ejo hazaza heza muri Basketball, ariyo mpamvu natwe twifuje kuba umwe mu baterankunga nyamukuru bayo ".

Afwego.com ni ikigo gisanzwe gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Dubai, gusa kuri ubu kikaba cyafunguye ishami mu Rwanda aho gifasha abantu gutunga no gufungura website ndetse n'ibindi bikorwa bigamije ubucuruzi bwo kuri murandasi.

Ruboneza Eugene Junior uyobora K Titans yatangaje ko bakiri gushaka abandi baterankunga, kugira ngo ikipe irusheho kugira ubushobozi buzayiha umusaruro nk'uwo mu cyiciro cya mbere.

K Titans niyo ibitse shampiyona y'icyiciro cya kabiri 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...