Nyuma yo kuba yarisasiye Patriots Basketball Club ikayitsinda amanota 78-68 mu mukino wabaye kuwa Gatanu tariki 28 Mata 2017, REG BBC byayihaye imbaraga n’amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka wayo wa mbere iri mu banyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Umukino w’ikirarane yakinaga na IPRC South BBC, umukino waberaga mu ntara y’amajyepfo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2017, agace ka mbere karangiye REG BBC iri imbere n’amanota 18-14 ikomeza kuyobora aka kabiri n’amanota 11-8. Agace ka gatatu karangiye IPRC South itsinze amanota 14-11 mbere yuko REG iyisubirana inyuma ikayitsinda amanota 23-19.
Gutsinda uyu mukino, byatumye REG BBC igira amanota 25 ayicaza ku mwanya wa mbere n’inota rimwe irusha Patriots BBC iwumazeho iminsi. Kuba REG BBC yarabashije gutsinda Patriots BBC kuri ubu ifite amahirwe yo kuba yatwara igikombe cya shampiyona bigendanye n’imbaraga ifite muri uyu mwaka w’imikino.
Bamwe mu bakinnyi iyi kipe ifite bari kuyifasha kwitwara neza harimo; Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni w’iyi kipe, Kami Kabange, Mukengerwa Benjamin, Ngandu Bienvenue na Nshizirungu Patrick. Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru mu cyiciro cy’abagabo, UGB yihereranye Rusizi BBC iyitera amanota 77-72. Kuwa Gatandatu IPRC Kigali yafatiranyije CSK iyinyagira amanota 139-58. Mu Cyiciro cy’abakobwa, APR BBC yatsinze The Hoops Rwanda amanota 44-41.
Dore uko imikino yarangiye:
Kuwa Gatanu tariki 28 Mata 2017
*Espoir BBC 90-71 APR BBC
*Patriots BBC 68-78 REG BBC
Kuwa Gatandatu tariki 29 Mata 2017
*The Hoops Rwa 41-44 APR BBC
*IPRC Kigali BBC 139-58 CSK BBC
Ku Cyumweru tariki 30 Mata 2017
*UGB 77-72 Rusizi BBC
*IPRC South BBC 55-64 REG BBC
AMAFOTO Y'INGENZI YARANZE UMUKINO WA REG BBC NA PATRIOTS

5 ba REG BBC babanje mu kibuga (Cinq Majeurs)

Patriots BBC bifotoje ari batandatu ariko biboneka ko Hakizimana Lionel (ubanza ibumoso) atari bubanze mu kibuga

Intebe y'abatoza ba REG BBC

Mukengerwa Benjamin agenzura umupira ashaka aho yawutanga

Iradukunda Elsa Nyampinga w'u Rwanda 2017 yari muri Petit Stade areba umukino

Mutesi Jolly (ibumoso) Nyampinga w'u Rwanda 2016 yari yambaye amabara ya REG BBC

Amanota akorwa

Kami Kabange (20) na mugenzi we Ngandu Bienvenue (80) baganira icyo gukora

Abafana bizihiwe

Ngandu Bienvenue wa REG ashakisha inzira ari bunyuzemo umupira

Kubwimana Kazingufu Ali acenga Mugabe Arstide wahoze amuyobora muri Patriots BBC

Abakinnyi ba Patriots BBC bumva inama za Henry Mwinuka umutoza mukuru

Ngandu Bienvenue yafunze inzira za Patriots BBC

Abafana byabaye ngombwa ko bicara begereye ikibuga kuko bari benshi

Henry Mwinuka (wambaye ubururu) na mugenzi we Claude umwungirije

Kami Kabange wa REG yigizayo abakinnyi ba Patriots BBC

Uramutse utiyizera ku mbaraga z'umubiri washaka undi mukino ukina

Kajeguhakwa umwe mu bakinnyi REG BBC icungiraho

DJ FLA niwe uba avangavanga umuziki uba ususurutsa abakunzi ba Basketball

Mukengerwa Benjamin ahabwa amabwiriza na John Bahufite

Nshizirungu Patrick wa REG BBC wanakinnye irushanwa ry'igikombe cya Afurika cy'ingimbi (U18) cyabereye mu Rwanda mu 2016

Ubwo Kajeguhakwa yari agiye kujya mu kibuga

Kami Kabangu wa REG atera ikitwa "Denk"

Aho abagabo barwaniye ......

Mugabe Arstide afata umupira asanga Kubwimana ashaka kumucenga nubwo bahoze batahiriza umugozi umwe muri Patriots BBC

Mahoro Nicolas wanyuze gato muri Rayon Sports ubu ni umukinnyi wa Etincelles FC wari wibereye ku mukino wa Basketball

John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC

Hakizimana Lionel imwe mu nkingi za Patriots BBC

Abasimbura ba REG BBC

Hakizimana Lionel yaje gukomereka ku zuru ariko akomeza gukina

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC ahana ikosa

Mukengerwa Benjamin yasize abakinnyi ba Patriots agana inkangara

Iyo bagiye guhana ikosa (lancer) bituma abakinnyi baba bacungana kugira ngo hatagira uwiba undi umugono

John Bahufite umutoza mukuru wa REG BBC atanga amabwiriza

Henry Mwinuka umutoza mukuru wa Patriots BBC

Sagamba Cedar/Patriots BBC areba neza ibiri kuba

Bacungana ku jiso

Kaje Elie wa Patriots BBC ahakana avuga ko umusifuzi abeshye ku cyemezo yari afashe

Nkurunziza Walters ahana ikosa yari yakorewe azamukana umupira

Kaje Elie wa Patriots BBC ubwo yari azamutse

Mugabe Arstide wa Patriots BBC azamukana umupira akurikiwe na Nkurikiyinka wa REG BBC


Kubwimana Kazingufu Ali acenga Sagamba Sedar

Kajeguhakwa umwe mu bakinnyi REG BBC icungiraho ubwo yarebanaga na Sagamba Sedar

Kubwimana Kazingufu Ali akosora ikosa

Ngandu Bienvenue umusore w'ibigango ukinira REG BBC

Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu na Patriots BBC aganira na Joby Wright umuyobozi wa tekinike muri FERWABA

Abakinnyi ba Patriots BBC basuhuza abayobozi babo
AMAFOTO: Sadddam MIHIGO & IHORINDEBA Lewis
