Umutoza w’iyi kipe unatoza ikipe y’abakuru Moise Mutokambali yasobanuye iby’uru rugendo avuga ko imikino bazakinira kuri uyu mugabane izagira ubunararibonye ibasigira kuko bazahura n’amakipe ari ku rwego rwiza nka Mali na Cameroon.
Yagize ati “ Nibyo koko hari camp(Umwiherero) twatumiwemo muri Amerika, ubu tukaba twari tukiri mu myiteguro ku buryo mu matariki ari imbere mu hagati ya tariki 16 na 22 (bazaba bariyo).Ubu turacyari mu myiteguro n’ibyangombwa kubera ko byari bitararangira.Tuzaba turi mu ntara ya Arizona mu mugi wa Toxon ari nabo bateguye iki gikorwa.Amarushanwa azatangira tariki 16 kugeza 22”.
Kuba tuzaba turi kumwe n’ikipe ya Mali ari nayo yakiriye aya marushanwa umwaka ushize, tugahuriramo n’ikipe ya Cameroon,Mali ndumva yarangije ku mwanya wa kabiri nyuma ya Misiri (umwaka ushize), ni urugero rwo kongera gupima tukareba ese twebwe tugeze ku ruhe rwego”.- Moise Mutokambali
Biciye ku muyobozi ushinzwe ibikorwa by’amakipe muri FERWABA Shema Didier Maboko yabwiye Inyarwanda.com ko iyi kipe biteganyijwe ko igomba guhaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe ku cyumweru tariki 15 Gicurasi 2016 berekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu ntara ya Arizona yatumiye u Rwanda muri iyi mikino y’abakiri bato mu mukino wa Basketball.
Iyi kipe yinjijwe muri shampiyona y’uyu mwaka mu rwego rwo kuyimenyereza amarushanwa bategura aba bana kuzaba bahagararira igihugu mu marushanwa nyafurika y’ingimbi. Aha twavuga nk’imikino y’akarere ka gatanu (Zone5) izabera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka mu cyiciro cy’ingimbi.
Mu mikino 17 ya shampiyona iyi kipe imaze gukina, yatsinzemo imikino ine (4) itsindwamo imikino 13 biyihesha kuba ifite amanota 21 ku mwanya wa munani (8) mu makipe 10 ari muri shampiyona.
Iyi kipe, yinjijwe amanota (panniers) 1071 mu gihe yo yinjije amanota 846 bituma igira umwenda w’amanota 22. Isigaje umukino umwe izakina na UGB BBC kuri uyu wa gatanu ikarangiza ibirarane byayo muri shampiyona.