Abafite imigabane 13 muri EuroLeague bazahurira mu nama rusange izabera kuri
Lake Como mu
Butaliyani, aho bazasesengura ubusabe bw’amakipe ahatanira iyo
myanya, banaganire ku kuba EuroLeague yakorana na NBA mu mushinga wo
kwagura basketball muri Afurika no mu Burayi.
Amakipe yari amaze gutsinda icyiciro cya mbere cy’itangwa ry’ubusabe ni Valencia Basket, Virtus
Bologna, Paris Basketball, Hapoel Tel Aviv, Red Star Belgrade, Partizan
Belgrade, PAOK, Napoli, Dubai Basketball, London Lions na Maxima Roma.
Mu minsi ishize, Aris Thessaloniki yo mu Bugereki na Hapoel Jerusalem
yo muri Israel na zo zinjiye muri iri rushanwa, bituma abahatanira imyanya
umunani baba 13.
Amakipe azasuzumwa hashingiwe ku buryo imishinga yayo ishobora kuramba,
ubuyobozi, ubushobozi bw’amafaranga, ibikorwaremezo, umubare w’abafana, isoko
ryayo, uruhare mu itangazamakuru, izina ry’ikipe n’amafaranga yiteguye
gutanga kugira ngo ibe franchise.
Amakipe kandi ari mu cyiciro cya kabiri cy’igenzura, aho EuroLeague iri
kureba niba ibyo yatangaje mu busabe bwabo bifite ishingiro ndetse n’ingaruka
zishobora kubaho.
Red Star
Belgrade na Partizan Belgrade bashyizwe mu makipe afite
amahirwe akomeye yo kubona umwanya.
Impamvu si amateka yabo gusa, ahubwo banahagarariye isoko rikomeye rya
Belgrade, bafite abafana benshi ndetse n’ikirere gikomeye mu mikino yabo.
Aya makipe yombi afite n’impushya zizakomeza kugeza muri shampiyona ya 2027/28,
bityo EuroLeague isanzwe izi neza agaciro kayo.
Hari amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Butaliyani avuga ko Virtus
Bologna yateganyije gushora hafi miliyoni 50 z’amadolari mu myaka 10
kugira ngo ibone franchise ya
Hapoel
Tel Aviv yegukanye EuroCup ya 2024/25, bituma ibona
itike yo gukina EuroLeague hashingiwe ku musaruro wayo.
