Guhera ku wa Kabiri tariki 12 kugeza tariki ya 24 Kanama 2025 muri Angola hazaba harimo harakinirwa igikombe cya Afurika cya 2025 mu mikino ya Basketball mu bagabo.
Muri iri rushanwa, u Rwanda ruzaba ruri mu itsinda A aho ruzaba ruri kumwe na Côte d’Ivoire, Cap-Vert na RDC.
Abakinnyi 12 ikipe y’igihugu izifashisha ni Prince Twa, Ntore Habimana, William Robeyns, David Mutabazi, Hagumintwari Steve, Dieudonne Ndizeye, Paul Bizimana, Bruno Shema, Muhizi Prince, Treytwa, Cadeaux De Die Furaha na Hason Ward.
Umutoza mukuru, Dr Cheikh Sarr azaba yungirijwe na Yves Murenzi, Kenny Gasana na Niyomugabo Sunny.
Abakinnyi ikipe y’igihugu izakoresha mu gikombe cya Afurika