Muri uyu mukino, ntabwo IPRC Kigali BBC itozwa na Buhake Albert yagombaga gukora ikosa ryo gutakaza kuko no muri shampiyona iyo aya makipe yahuye bitajya bibaho ko UGB yatahana intsinzi.
Agace ka mbere karangiye amakipe asa n'aho yegeranye kuko IPRC Kigali yagatsinzemo amanota 25 kuri 24 ya UGB. IPRC Kigali yakomeje kwitwara neza mu gace ka kabiri ikarangiza ifite amanota 25-15 mbere y'uko igice cya mbere kirangira IPRC Kigali iri mbere n’amanota 50-39.
Nijimbere Guibert yimanika ku nkangara atsinda
Mu gace ka gatatu nabwo IPRC Kigali yagarutse ari ya yindi kuko yatsinze amanota 34 kuri 22 ya UGB mbere y'uko UGB igarura akabaraga igatsinda agace ka nyuma (4) amanota 16 kuri 13 ari nabyo byatumye bagabanya ikinyuranyo cyari hagati kuko batandukanyijwe n’amanota icumi gusa (97-87).
Nyamwasa Bruno (IPRC Kigali BBC) yatsinze amanota menshi kurusha abandi (23) mu gihe Ampire Mwanawabene Fortunat (UGB) yamuguye mu ntege agatsinda amanota 22. Nijimbere Guibert n(IPRC Kigali BBC) yatahanye amanota 20, Umuhoza Jean de Dieu (UGB) atahana amanota 18 mu gihe Irutingabo Fiston (IPRC Kigali BBC) yatsinze amanota 20.
Irutingabo Fiston wa IPRC Kigali BBC azamukana umupira
Abakinnyi b'amakipe yombi barwana no gukora ku mupira
UGB nayo hari aho yageraga ikaba yakora amanota
Nijimbere Guibert azamukana umupira
Abakinnyi ba IPRC Kigali BBC bafata inama z'umutoza Buhake Albert
Abakinnyi ba UGB bafata inama z'umutoza Murenzi Yves
IPRC Kigali BBC yari yakaniye amanota abiri y'umunsi
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)