Ariko uko uru ruganda rugenda
rukura, ni na ko hakomeje kuzamuka ikibazo kimwe cyabaye nk'indirimbo itajya
ishira: umuhanzi n'umujyanama we cyangwa umushoramari batandukana buri wese
avuga ko yarenganyijwe.
Ni ikibazo cyongeye kugarukwaho
cyane nyuma y'uko Mike Kayihura ahishuye ko yigeze gushaka kureka umuziki
kubera imyaka itatu y'ububabare yanyuzemo nyuma yo gusinya amasezerano atabanje
kugisha inama umunyamategeko.
Uyu muhanzi yavuze ko ibyamubayeho
byamusigiye ibikomere byageze aho no kwinjira muri studio bikamubera umutwaro.
Ati: "N'iyo mpamvu mbwira
aba bahanzi bakiri bato kwitonda, guhora bafite ijisho rireba kure bakamenyaicyo bakura mu masezerano basinye. Abenshi batekereza ko ibi ari ukwishimisha,
ariko siko bimeze ni 'Business' ni umurimo. Kandi ibyo ukora byose ni ibintu
bizamara igihe kinini, mbese ni ahantu ushoye imari."
Arakomeza ati "Sinabasha
kubivugaho neza, ariko byangizeho ingaruka, kuri rwa rwego najyaga muri
'studio' nkumva ndabyanze pe. Nkajya muri 'studio' nkareba 'Microphone' nkavuga
nti bino bintu bigiye kunyica mu mutwe, reka mbireke. Ariko nyine guhura
n'abantu baguha icyizere bakubwira ngo urashoboye, nicyo cyatumye ngaruka mu
muziki."
Ntabwo
ari wenyine.
Muri Mata 2026, RunUp nawe yisanze
mu bibazo bikomeye nyuma y'amasezerano yari afitanye na sosiyete ya Siinko yo
muri Nigeria. Byageze aho asabwa amafaranga abarirwa muri miliyoni 17 Frw
kugira ngo yemererwe gukomeza gukora umuziki, mu gihe hari n'ibihangano bye
byasigaye mu maboko y'iyi sosiyete.
Mbere yabo kandi hari abandi benshi
banyuze muri uru rugendo. Hari abahanzi bavuye muri ‘labels’ ntihagire icyo
batangaza, hari abagiye bavuga ko bambuwe ibihangano, abandi bakavuga ko
babujijwe gukora umuziki, mu gihe abashoramari nabo bagaragaza ko hari abahanzi
badashaka kubahiriza ibyo basinyiye.
Iyo urebye neza usanga ikibazo kitakiri
icy'umuntu umwe cyangwa babiri. Cyahindutse ikibazo cy'inganda zose.
Amasezerano
asinywa n'impande zidakoresha intwaro zingana
Umwe mu banyamategeko yabwiye
InyaRwanda ko ikibazo gikomeye gitangirira ku meza y'amasezerano.
Ashobora kuba ari inshuro ya mbere
abonye amasezerano nk'ayo. Ashobora kuba atanazi amagambo menshi akoreshwamo.
Ariko kubera ibyishimo byo kubona umuntu ushaka kumushoramo amafaranga, agahita
ashyira umukono.
Ati: “Usubize amaso neza
inyuma urebe neza. Abajyanama (Managers) iyo bagiye gusinyisha umuhanzi
amasezerano basaba abanyamategeko babo gutera kontaro (Contract) bakayakora
byarangiye bagasobanurira umushoramari icyo amasezerano avuga ndetse n’uko
ateye.”
Arakomeza ati “Igitangaje rero kandi
kibabaje n’uko umuhanzi we iyo agiye gusinya y’amasezerano yateguwe
n’umunyamategeko, we agenda ari wenyine nta munyamategeko, mbese asinya nta
munyamategeko wamubwiye imiterere y’ayo masezerano, ibyo asabwa n’ibyo bazamuha.”
Iyo ibintu byaje guhinduka nyuma
y'imyaka ibiri cyangwa itatu, nibwo atangira gusubira inyuma asoma ibyo
yasinye, agasanga hari ibyo atigeze asobanukirwa.
Hari
n'ikindi kibazo gikomeye: amarangamutima.
Mu Rwanda, hari abashoramari bafite
amazina akomeye kubera uburyo bazamuye bamwe mu bahanzi bageze kure. Iyo
umuhanzikazi cyangwa umuhanzi ukizamuka ahamagariwe gukorana nabo, rimwe na
rimwe ibyo bikorwa n'uwo mushoramari ku bandi bihita bimuhuma amaso.
Atekereza ati: "Niba
yaragejeje uriya ku rwego runaka, nanjye azangezayo."
Kuri iyi ngingo, uyu munyamategeko
yavuze ati: “Uyu munsi umuhanzi ahamagawe n’umushoramari runaka wazamuye
abahanzi hano mu Rwanda akamubwira ko ashaka ko bakorana, ntiyatekereza kabiri
yasinya adasomye yumva ko ibyo uwo mushoramari yakoreye abandi, nawe agiye
kubimukorera. Ariko si ko, bimeze abahanzi bakwiye kudatwarwa n’amarangamutima
y’uko uwo mushoramari hari aho yagejeje abandi.”
Icyo gihe amasezerano ntiyongera
kuba inyandiko isaba gusuzumwa, ahubwo aba itike y'inzozi. Nyamara ubucuruzi
ntibukorwa ku marangamutima.
Dj Phil Peter, ishyiga ry'inyuma mu myidagaduro yo mu Rwanda dore ko ari umunyamakuru ukomeye akaba n'umuhanzi, aherutse kuvugira
kuri Isibo Tv, ko bitangaje kubona umuntu asinya amasezerano nyuma akavuga ko yarenganyijwe
kandi yarayemeye. Ni igitekerezo gishobora kutishimirwa na benshi, ariko gifite
ishingiro.
Ati: "Ukagenda uvuga ko
warenganyijwe, ko utari ukwiriye kugirirwa gutya na gutya kandi wasinye
amasezerano, niba utarasinye n'amasezerano habaho "Verbal Contract",
kandi ibyo bintu mwarabyemeranyije, ubwo ni bwo ubukure uruganda rwacu
rutaragira [...] Icyo nicyo kibazo mfite, iyo Tom Close avuze ngo njye nta
muhanzi nzasinyisha, ati kereka ari umwana wanjye nabyaye nkabikora nk'aho ari
amakayi ndi kumugurira, nk'ishingano mugomba atari muri 'Business'."
Abashoramari nabo bavuga ko hari
igihe bashora amafaranga menshi ku bahanzi, bakabamamaza, bakabubakira amazina,
ariko nyuma y'igihe gito umuhanzi akumva ko ashoboye kwigenga agashaka kugenda
atarangije ibyo bumvikanye.
Iyo urebye amateka ya muzika
nyarwanda, usanga ubufatanye bumara igihe kirekire hagati y'umuhanzi na manager
bukiri bucye cyane.
Icya mbere ni uko uru ruganda
rukiri ruto. Hari ibintu byinshi bikiri kwigwaho, amategeko menshi
ntaramenyerwa neza, ndetse n'abafite ubunararibonye ntibaraba benshi.
Umuhanzi aba yifuza kwamamara vuba
no kubona amafaranga menshi mu gihe gito. Umushoramari nawe aba ashaka kugaruza
amafaranga yashoye ndetse akunguka.
Abenshi batandukana bavuga ko
batabwiranaga ukuri. Umuhanzi akavuga ko atabonaga amakuru y'ibijyanye
n'umutungo winjiye. Manager nawe akavuga ko umuhanzi atubahirizaga gahunda.
Abatekereza
ko ibi bibera mu Rwanda gusa baba bibeshya.
Muri Nigeria, Kizz Daniel yigeze kugirana
ibibazo bikomeye n'abamufashaga kugeza n'aho ahindura izina yakoresha mu
muziki.
Muri Tanzania, Harmonize yavuye
muri Wasafi ya Diamond Platnumz nyuma y'uko yishyuye amafaranga menshi kugira
ngo abashe kwigenga. Byanamusabye kugurisha inzura ye.
Muri Amerika no mu Burayi, amateka
y'umuziki yuzuyemo amakimbirane hagati y'abahanzi n'ababashoramo.
Isomo
rikomeye ku bahanzi b'iki gihe
Inkuru za Mike Kayihura, RunUp
n'abandi benshi zerekana ko impano yonyine itahagije kugira ngo umuntu arambe
mu muziki.
Uyu munsi umuhanzi asabwa kumenya
kuririmba, gukora indirimbo nziza no gushimisha abafana. Ariko kandi asabwa no
gusobanukirwa ubucuruzi.
Gusinya amasezerano utayasomye
cyangwa utayasobanukiwe ni nk'umuntu ugenda mu rugendo rurerure atazi aho
rugana.
Niba umushoramari aje afite
umunyamategeko, umuhanzi nawe akwiye kugira umunyamategeko cyangwa umuntu
umufasha gusobanukirwa ibyo ashyira umukonoho.
Hazakomeza kubaho indirimbo nshya,
ibitaramo bishya n'ibyamamare bishya. Ariko kandi hazakomeza kubaho abahanzi
bavuga ko barenganyijwe, n'abashoramari bavuga ko bahemukiwe.
Kugeza igihe impande zombi zizamenyera ko umuziki atari impano gusa, ahubwo ari ubucuruzi busaba ubwitonzi nk'ubundi bwose.

Muri 2019, Harmonize yagurishije inzu ze eshatu n'ubutaka kugirango abone amafaranga yo kwishyura Diamond, ibyamufashije gusohoka muri WCB

Kiss Daniel byarangiye yiswe Kizz Daniel nyuma y'amasezerano y'umuziki ataramworohereye

Dj Phil Peter avuga ko bitumvikana uburyo umuhanzi atandukana n'umushoramari kandi avuga ko yarenganyijwe nk'aho yari yasinye ibyo atumvaga neza

Mike Kayihura avuga ko imyaka itatu yari ishize adasohora indirimbo, yatumye atekereza kureka umuziki, agarurwa n'abantu bamubaye hafi bamubwira ko yakongera agahaguruka agakora

RunUp aherutse gutandukana byeruye na sosiyete ya Siinko yo muri Nigeria, ariko ibihangano bye bya mbere byasigaye kuri shene y'iyi sosiyete
