Bashakaga kuryita ‘Santa Sai-Ras’! Twizzy Boy watangiranye na Tuff Gang yahishuye impamvu yamuvanye mu itsinda – VIDEO

Imyidagaduro - 04/09/2025 7:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Bashakaga kuryita ‘Santa Sai-Ras’! Twizzy Boy watangiranye na Tuff Gang yahishuye impamvu yamuvanye mu itsinda – VIDEO

Umuraperi Twizeyimana Eric wamamaye mu muziki nka Twizzy Boy, yahishuye ko kuva mu itsinda Tuff Gang byatewe n’uko yagombaga gukurikirana amasomo mu Buhinde, mu gihe itsinda ryari rikiri mu ntangiriro zaryo rishakisha uko rishinga imizi ku isoko ry’umuziki.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Twizzy Boy yavuze ko mu gihe yari agiye kwiga mu Buhinde, bagenzi be barimo Bull Dogg, Green P na Jay Polly bakomeje gukora umuziki, ari na byo byatumye itsinda rifatisha ku isoko mu gihe we yari akiri kure.

Tuff Gang yashinzwe mu mpeshyi ya 2007, ifatiye ku bushuti bwari buhuje abari bagize intego yo kubaka umuziki uhamye. Abari mu ntangiriro barimo Twizzy Boy, Jay Polly, Bull Dogg na Green P, bafashwaga hafi na Producer Lick Lick wigaga hamwe na Bull Dogg kuri Saint André.

Twizzy Boy yibuka ko mbere yo kubona izina “Tuff Gang”, bari baratekereje kuryita “Santa Sai- Ras”, ariko Bull Dogg yumva ridahuye neza n’icyerekezo bari bafite. Byaje kurangira bemeranyije kuryita Tuff Gang, izina ryazanywe na Jay Polly na Bull Dogg bashaka kuryubakira kuri Hip Hop ya cyera.

“Santa Sai- Ras” bisobanuye Abatagatifu/abayobozi boherejwe ku isi kugira ngo bazane amahoro n’umucyo ku bantu b’Imana.” Ni ukuvuga ko mu bitekerezo byabo by’icyo gihe, bashakaga kugaragaza ko ari itsinda rifite ubutumwa bukomeye, rufite icyerekezo cyo guhindura ibintu binyuze muri Hip Hop bakiyitirira imbaraga zisa n’iz’umwuka.

Icyo gihe Twizzy Boy yigaga muri Kaminuza ya SFB i Gikondo, akaba yari yaranabonye buruse yo kujya kwiga mu Buhinde. Yabwiye InyaRwanda ati “Mu 2008 naje kujya kwiga mu Buhinde, Yves nawe mushakira uko aza aba araje, Tuff Gang rero isigarana bariya bandi."

Avuga ko icyemezo cyo kuva mu itsinda cyababaje cyane bagenzi be, cyane cyane Jay Polly wamubwiye ko babuze umuraperi mwiza ndetse akamuririra ubwo yavaga mu gihugu.

Ati: “Nari narasoje ishuri, mfite umwanya wo gutekereza no gufasha itsinda. Nari mfite n’ubushobozi bwo gushaka amafaranga tugategura ibitaramo. Ariko kubera buruse, nagombaga kugenda. Byababaje cyane bagenzi banjye.”

Twizzy Boy yavuze ko Producer Lick Lick ari we wagize uruhare rukomeye mu gushimangira ishingwa ry’itsinda, kuko yahurizaga abahanzi ku ndirimbo zinyuranye, anababa hafi mu bijyanye n’umuziki.

Yibuka ko mu minsi ya mbere bari bafite urukundo rukomeye ku muziki wa Hip Hop, ariko ababyeyi babo batabyishimiraga kuko babifata nk’agakungu. Ati: “Twabyukiraga mu muziki ku buryo byatumaga ababyeyi batwibazaho cyane. Ariko twari tubikunze, kandi buri wese yatanze umusanzu we.”

Twizzy Boy yavuze ko mbere yo kujya mu Buhinde, yahuriye na Bull Dogg na Jay Polly mu ndirimbo bise ‘Tell Me’, yakozwe na Lick Lick. Nyuma y’aho agiye, ni bwo P-Fla yinjiye mu itsinda asa n'usimbuye we. Ati: “P-Fla yaje ngiye. Ni nk’aho yaje ansimbura.”

Mu gihe yari mu Buhinde, Tuff Gang yakomeje gukora umuziki, ikomeza kwaguka kugeza ubwo ibaye imwe mu matsinda akomeye mu Rwanda.

Uyu muraperi avuga ko icyo gihe abahanzi nka Faycal ‘Kode’, Dream Boys, ndetse n’abandi barimo The Ben na Meddy bari batangiye kwigaragaza ku rwego rukomeye.

Nubwo atari mu itsinda mu buryo bweruye, Twizzy Boy yavuze ko yishimira uruhare yagize mu ishingwa rya Tuff Gang, ndetse yishimira uko bagenzi be bakomeje kuryubaka kugeza n’uyu munsi.

Twizzy Boy yahishuye ko yavuye muri Tuff Gang kubera amasomo yagombaga gukurikirana mu Buhinde 


Tuff Gang yashinzwe mu mpeshyi ya 2007 ifatanyije na Jay Polly, Bull Dogg, Green P na Producer Lick Lick 


Twizzy Boy yavuze ko icyemezo cye cyo kuva mu itsinda cyababaje cyane bagenzi be, cyane cyane Jay Polly 


P-Fla yinjiye muri Tuff Gang nyuma y’uko Twizzy Boy agiye kwiga mu Buhinde 


Twizzy Boy yibuka ko mu minsi ya mbere ababyeyi babo batishimiraga kuba bari bararuwe n’umuziki wa Hip Hop


Producer Lick Lick yafashije Tuff Gang mu kurushaho kwiyubaka binyuze mu gutunganya indirimbo

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA TWIZZY BOY URI MU BATANGIRANYE NA TUFF GANG


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...