Iyi ndirimbo nshya ni yo ya mbere aba bahanzi bombi
bahuriyemo, ikaba isohotse mu gihe The Ben amaze imyaka irenga 18 mu muziki, mu
gihe Diez Dolla na we akomeje kwagura urugendo rwe muri uyu mwuga, aho agiye
kuzuza imyaka ine awurimo.
The Ben ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki
nyarwanda, akaba azwiho indirimbo zakunzwe n’abatari bake mu bihe bitandukanye.
Mu rugendo rwe, yakunze kugaragaza ko yiteguye gutanga
umusanzu mu kuzamura abahanzi bakizamuka, abaha amahirwe yo gukorana na we no
kubafasha kumenyekana.
Diez Dolla ni umwe mu bahanzi bagize amahirwe yo gukorana na
we, nyuma y’uko The Ben yari aherutse kugaragaza ko yiteguye kumufasha binyuze
mu mushinga w’indirimbo.
Amakuru kandi agaragaza ko Diez Dolla yagiye agira uruhare
mu kwandika zimwe mu ndirimbo za The Ben, nubwo kugeza ubu ‘Oniva’ ari yo ya
mbere bombi bahuriyemo nk’abahanzi.
Iyi ndirimbo imara iminota ibiri n’amasegonda 44, ikaba
yarashyizwe ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
Uretse kuba ari ubufatanye bushya hagati y’aba bahanzi,
amagambo The Ben yumvikanisha mu gitero cye ni yo ashobora gutuma benshi
bayitaho, cyane cyane abakurikirana ibivugwa ku buzima bwe bwite.
Bashaka
kunteza Pamella - The Ben yagarutse ku bivugwa ku rugo rwe
Mu gitero cye, The Ben aririmba amagambo agaragaza ko hari
ibivugwa kuri we abona nk’ibihuha, akavuga ko hari abashaka kubikoresha mu
gushyira akadomo ku mubano we n’umugore we, Uwicyeza Pamella.
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro
by’abantu, hakunze kugarukwaho ibivugwa ku mubano w’aba bombi, bamwe bagaragaza
impungenge ku mibanire yabo.
Ibi byanatumye The Ben agira icyo abivugaho mu kiganiro
aherutse kugirana na Radio Rwanda, aho yavuze ko na we yagiye abona ibivugwa ku
rugo rwe, ariko ko atigeze abiha umwanya kuko yabifashe nk’ibintu atagomba guha
agaciro.
Mu ndirimbo ‘Oniva’, yongeye kugaruka kuri ibi bivugwa,
yumvikanisha ko hari ibyo abantu bamushinja atemera, ndetse agaragaza ko ibyo
avuga ko ari ibihuha bishobora kugira ingaruka ku mibanire ye n’umugore we.
Mu magambo ye, yagize ati: “Banshinja Madina, ndetse na
Sabrina, kandi ni ibihuha bashaka kunteza Mama Luna (Uwicyeza Pamella).”
Aya magambo ashobora gusobanura uburyo The Ben abona
ibivugwa ku buzima bwe bwite, ariko ntiyemeza ko ibihuha avuga bifitanye isano
n’abantu bose cyangwa ibintu byose byagiye bivugwa ku muryango we.
Icyakora, kuba yarahisemo kubigarukaho mu ndirimbo bishobora
gutuma abafana be n’abandi bakurikirana umuziki we barushaho kwibaza ku butumwa
yashakaga gutanga, cyane cyane ko amagambo ye agaruka ku izina ry’umugore we.
Ntacyo
bivuze, ndacyari Papa wawe - The Ben yagaragaje icyizere yifitiye
Uretse amagambo agaruka ku bivugwa ku rugo rwe, The Ben
yanakoresheje iki gitero mu kwivuga imyato, agaragaza ko akomeje kwiyumvamo
ubushobozi n’umwanya afite mu muziki.
Yumvikanisha ko kuva kera yari asanzwe afite imbaraga mu
muziki, akoresha ijambo “Tiger” mu kwigereranya n’inyamaswa izwiho imbaraga,
ndetse agaragaza ko nubwo hari abamunenga cyangwa bamuvugaho, atumva ko ibyo
bihindura uwo ari we.
Mu gitero cye, aririmba ati: “Kuva na mbere (zamani) nahoze
ndi Tiger baza abanzi bazi 'kaliba' (Calibre), after party (nyuma y’ibirori) nibwo
dutangira, samahani. Banshinja Madina, ndetse na Sabrina, kandi ni ibihuha
bashaka kunteza Mama Luna (Uwicyeza Pamella).”
Akomeza agira ati: “Ntacyo bivuze ndacyari Papa wawe
(Doesn't Matter am still your father), one of kind (Umwe mu beza), go ask your
mother (Genda ubaze Mama wawe). Ubyange ubyemere si njye wigeze uwa mbere.”
Aya magambo agaragaza icyizere The Ben yifitiye, aho
yumvikanisha ko atemera ko ibyo abantu bamuvugaho byamutesha agaciro cyangwa
ngo bihindure umwanya yumva afite mu muziki.
Imvugo agira ati “Ndacyari Papa wawe” na yo ishobora
kumvikana nk'uburyo bwo kwerekana ko akiri ku rwego rwo hejuru, agereranya
ubunararibonye bwe n'ubushobozi afite n'abamunenga cyangwa abamurwanya.
‘Oniva’
yongeye kwerekana uko umuziki ushobora kuba inzira yo gusubiza ibivugwa ku
muhanzi
Mu muziki, abahanzi bakunze gukoresha indirimbo mu
kugaragaza amarangamutima yabo, gusubiza ibivugwa kuri bo cyangwa gutanga
ubutumwa ku bibazo baba bahanganye na byo.
Ibi bishobora gutuma indirimbo irenga kuba igihangano cyo
kwidagadura, ikaba n'uburyo bwo kumvikanisha uko umuhanzi abona ibintu
bimukorerwaho cyangwa bimuvugwaho.
Kuri The Ben, ‘Oniva’ ije yiyongera ku bikorwa bye bya
muzika mu gihe amaze imyaka myinshi ari mu ruganda rw'imyidagaduro, kandi
akomeje gukorana n'abandi bahanzi kugira ngo bagure ibikorwa byabo.
Ku ruhande rwa Diez Dolla, gukorana n'umuhanzi umaze igihe
nka The Ben ni amahirwe yo kurushaho kwigaragaza no kwagura izina rye mu muziki
nyarwanda.
Nubwo amagambo The Ben yaririmbye ashobora gutuma benshi
bayahuza n'ibivugwa ku buzima bwe bwite, ubutumwa bwose yashakaga gutanga n'abo
yari agamije kuvugisha ntiburasobanurwa mu buryo burambuye.
Icyo ari cyo cyose, ‘Oniva’ yongeye gushyira The Ben mu
biganiro by'abakunzi b'umuziki, cyane cyane kubera uburyo yagarutse ku bivugwa
ku rugo rwe, mu gihe yanakomeje kwerekana ko yizeye ubushobozi bwe n'uruhare
amaze kugira mu muziki nyarwanda.
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO YA THE BEN NA DIEZ DOLLA

The Ben yagarutse ku bivugwa ku mubano we n’umugore we Uwicyeza Pamella, avuga ko hari abamushinja ibihuha bashaka kumuteranya na we

“Ntacyo bivuze, ndacyari Papa wawe” - The Ben yivuze imyato mu ndirimbo ‘Oniva’, anagaruka ku bivugwa ku rugo rwe

The Ben yakoranye bwa mbere indirimbo na Diez Dolla bise ‘Oniva’, ni nyuma y'igihe kinini cy'ubushuti n'ubufatanye
