Bashaka kunteza Pamella... ni njye Papa wawe - The Ben mu ndirimbo na Diez Dolla

Imyidagaduro - 14/10/2026 7:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Bashaka kunteza Pamella... ni njye Papa wawe - The Ben mu ndirimbo na Diez Dolla

Umuhanzi The Ben yasohoye indirimbo nshya yise ‘Oniva’ yakoranye na Diez Dolla, yumvikanamo amagambo akomeye agaruka ku byo abantu bamuvugaho, aho yagaragaje ko hari abamushinja ibintu avuga ko bidafite ishingiro, ndetse bakaba bashobora kuba bashaka kubikoresha mu mubano we n’umugore we, Uwicyeza Pamella.

Iyi ndirimbo nshya ni yo ya mbere aba bahanzi bombi bahuriyemo, ikaba isohotse mu gihe The Ben amaze imyaka irenga 18 mu muziki, mu gihe Diez Dolla na we akomeje kwagura urugendo rwe muri uyu mwuga, aho agiye kuzuza imyaka ine awurimo.

The Ben ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, akaba azwiho indirimbo zakunzwe n’abatari bake mu bihe bitandukanye.

Mu rugendo rwe, yakunze kugaragaza ko yiteguye gutanga umusanzu mu kuzamura abahanzi bakizamuka, abaha amahirwe yo gukorana na we no kubafasha kumenyekana.

Diez Dolla ni umwe mu bahanzi bagize amahirwe yo gukorana na we, nyuma y’uko The Ben yari aherutse kugaragaza ko yiteguye kumufasha binyuze mu mushinga w’indirimbo.

Amakuru kandi agaragaza ko Diez Dolla yagiye agira uruhare mu kwandika zimwe mu ndirimbo za The Ben, nubwo kugeza ubu ‘Oniva’ ari yo ya mbere bombi bahuriyemo nk’abahanzi.

Iyi ndirimbo imara iminota ibiri n’amasegonda 44, ikaba yarashyizwe ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

Uretse kuba ari ubufatanye bushya hagati y’aba bahanzi, amagambo The Ben yumvikanisha mu gitero cye ni yo ashobora gutuma benshi bayitaho, cyane cyane abakurikirana ibivugwa ku buzima bwe bwite.

Bashaka kunteza Pamella - The Ben yagarutse ku bivugwa ku rugo rwe

Mu gitero cye, The Ben aririmba amagambo agaragaza ko hari ibivugwa kuri we abona nk’ibihuha, akavuga ko hari abashaka kubikoresha mu gushyira akadomo ku mubano we n’umugore we, Uwicyeza Pamella.
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by’abantu, hakunze kugarukwaho ibivugwa ku mubano w’aba bombi, bamwe bagaragaza impungenge ku mibanire yabo.

Ibi byanatumye The Ben agira icyo abivugaho mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Rwanda, aho yavuze ko na we yagiye abona ibivugwa ku rugo rwe, ariko ko atigeze abiha umwanya kuko yabifashe nk’ibintu atagomba guha agaciro.

Mu ndirimbo ‘Oniva’, yongeye kugaruka kuri ibi bivugwa, yumvikanisha ko hari ibyo abantu bamushinja atemera, ndetse agaragaza ko ibyo avuga ko ari ibihuha bishobora kugira ingaruka ku mibanire ye n’umugore we.

Mu magambo ye, yagize ati: “Banshinja Madina, ndetse na Sabrina, kandi ni ibihuha bashaka kunteza Mama Luna (Uwicyeza Pamella).”

Aya magambo ashobora gusobanura uburyo The Ben abona ibivugwa ku buzima bwe bwite, ariko ntiyemeza ko ibihuha avuga bifitanye isano n’abantu bose cyangwa ibintu byose byagiye bivugwa ku muryango we.

Icyakora, kuba yarahisemo kubigarukaho mu ndirimbo bishobora gutuma abafana be n’abandi bakurikirana umuziki we barushaho kwibaza ku butumwa yashakaga gutanga, cyane cyane ko amagambo ye agaruka ku izina ry’umugore we.

Ntacyo bivuze, ndacyari Papa wawe - The Ben yagaragaje icyizere yifitiye

Uretse amagambo agaruka ku bivugwa ku rugo rwe, The Ben yanakoresheje iki gitero mu kwivuga imyato, agaragaza ko akomeje kwiyumvamo ubushobozi n’umwanya afite mu muziki.

Yumvikanisha ko kuva kera yari asanzwe afite imbaraga mu muziki, akoresha ijambo “Tiger” mu kwigereranya n’inyamaswa izwiho imbaraga, ndetse agaragaza ko nubwo hari abamunenga cyangwa bamuvugaho, atumva ko ibyo bihindura uwo ari we.

Mu gitero cye, aririmba ati: “Kuva na mbere (zamani) nahoze ndi Tiger baza abanzi bazi 'kaliba' (Calibre), after party (nyuma y’ibirori) nibwo dutangira, samahani. Banshinja Madina, ndetse na Sabrina, kandi ni ibihuha bashaka kunteza Mama Luna (Uwicyeza Pamella).”

Akomeza agira ati: “Ntacyo bivuze ndacyari Papa wawe (Doesn't Matter am still your father), one of kind (Umwe mu beza), go ask your mother (Genda ubaze Mama wawe). Ubyange ubyemere si njye wigeze uwa mbere.”

Aya magambo agaragaza icyizere The Ben yifitiye, aho yumvikanisha ko atemera ko ibyo abantu bamuvugaho byamutesha agaciro cyangwa ngo bihindure umwanya yumva afite mu muziki.

Imvugo agira ati “Ndacyari Papa wawe” na yo ishobora kumvikana nk'uburyo bwo kwerekana ko akiri ku rwego rwo hejuru, agereranya ubunararibonye bwe n'ubushobozi afite n'abamunenga cyangwa abamurwanya.

‘Oniva’ yongeye kwerekana uko umuziki ushobora kuba inzira yo gusubiza ibivugwa ku muhanzi

Mu muziki, abahanzi bakunze gukoresha indirimbo mu kugaragaza amarangamutima yabo, gusubiza ibivugwa kuri bo cyangwa gutanga ubutumwa ku bibazo baba bahanganye na byo.

Ibi bishobora gutuma indirimbo irenga kuba igihangano cyo kwidagadura, ikaba n'uburyo bwo kumvikanisha uko umuhanzi abona ibintu bimukorerwaho cyangwa bimuvugwaho.

Kuri The Ben, ‘Oniva’ ije yiyongera ku bikorwa bye bya muzika mu gihe amaze imyaka myinshi ari mu ruganda rw'imyidagaduro, kandi akomeje gukorana n'abandi bahanzi kugira ngo bagure ibikorwa byabo.

Ku ruhande rwa Diez Dolla, gukorana n'umuhanzi umaze igihe nka The Ben ni amahirwe yo kurushaho kwigaragaza no kwagura izina rye mu muziki nyarwanda.

Nubwo amagambo The Ben yaririmbye ashobora gutuma benshi bayahuza n'ibivugwa ku buzima bwe bwite, ubutumwa bwose yashakaga gutanga n'abo yari agamije kuvugisha ntiburasobanurwa mu buryo burambuye.

Icyo ari cyo cyose, ‘Oniva’ yongeye gushyira The Ben mu biganiro by'abakunzi b'umuziki, cyane cyane kubera uburyo yagarutse ku bivugwa ku rugo rwe, mu gihe yanakomeje kwerekana ko yizeye ubushobozi bwe n'uruhare amaze kugira mu muziki nyarwanda.

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO YA THE BEN NA DIEZ DOLLA

The Ben yagarutse ku bivugwa ku mubano we n’umugore we Uwicyeza Pamella, avuga ko hari abamushinja ibihuha bashaka kumuteranya na we

“Ntacyo bivuze, ndacyari Papa wawe” - The Ben yivuze imyato mu ndirimbo ‘Oniva’, anagaruka ku bivugwa ku rugo rwe


The Ben yakoranye bwa mbere indirimbo na Diez Dolla bise ‘Oniva’, ni nyuma y'igihe kinini cy'ubushuti n'ubufatanye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...