Ku mashakiro y’inkuru ziri mu Kinyarwanda, Kazungu yabaye Kazungu. Hari n’abanyuzamo bagatebya nubwo bibabaje bati: "Ariko uwishe umugore we ni Kazungu? Uwishe abakobwa ni Kazungu? Iri zina ry’irinyagwa ni ukurigendera kure ".
Ubwo iyi nkuru rero yandikwaga, hari umubyeyi utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru wabwiye InyaRwanda ko ku munsi w’ejo tariki 06 Nzeri 2023 yiriwe kuri RIB aho Kazungu acumbikiwe. Yari ajyanye ikirego cy’umusore wishwe mu 2021. Ibimenyetso by’ibanze bishobora guhamya Kazungu.
Bivugwa ko Kazungu akimara kwica uwo musore uvukana n’umugabo w’uyu mubyeyi wahaye ubuhamya InyaRwanda yahise avuga ko agiye hanze. Uyu mubyeyi yagize ati: "Kazungu akimara kwica uwo musore, yafashe phone ye yandikira se w’uwishwe amubwira ati: "Njyewe ngiye hanze mu kazi gushaka ubuzima, ibikoresho byanjye mbisigiye Kazungu ".
Ubu butumwa burumvikanisha ko yari akimara kumwica noneho afata telefone yihindura uwishwe yoherereza ubutumwa se na mushiki w’uwishwe. Ubutumwa bugira buti: "Ibintu byanjye muzabihe Kazungu njyewe ndagiye ".
Se w’uyu musore yaje guhura na Kazungu baraganira ariko akabona Kazungu afite ubwoba. Abakuru bahamya ko inkozi y’amaraso itihishira. Ni byo rero yaba Frigo, Flat Screen, Tv n’ibindi bikoresho bya wa musore, bivugwa ko byasanzwe mu nzu ya Kazungu. Aha tube tuhavuye twigire i Rubavu .

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko bariya basanzwe mu cyobo nyine ari abo babonye. Ati: "Kazungu ahantu hose yakandagije ikirenge yahasize amennye amaraso kuko ubu tuvugana i Rubavu naho iperereza ryatangiye kandi usibye ko abantu batamenyaga uwabahekuye, ariko rwose buri wese ahagurutse wasanga hari umuntu wishwe na Kazungu bikaba bitaramenyekanye ".
Kuwa 5 Nzeri ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Kazungu Denis uvugwaho ubwicanyi ruharwa. Uyu mugabo w’imyaka 34 akekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu ye akodesha iherereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu kagali ka Busanza mu mudugudu wa Gashikiri.
RIB ivuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane umubare w’abantu Kazungu yishe. Icyakora amakuru aturuka mu baturage avuga ko uyu Kazungu ashobora kuba yarishe abagore bagera kuri 12. Nta makuru ajyanye n’impamvu Kazungu yicaga abantu.
RIB yatangaje ko Kazungu ubwo yabazwaga, yavuze ko abo yicaga yabaga yabasanze mu kabari. Akaba yarabaryoshyaryoshyaga ngo bajyane iwe, bagera aho atuye akabasambanya, akabiba yarangiza akabica. Abaturanyi bavuga ko ashobora kuba yarishe umusore babanaga igihe yakodeshaga iyo inzu bwa mbere.
Amakuru aturuka ku musaza witwa Boniface utuye hafi n’aho bikekwa ko Kazungu yakoreraga ibi byaha, avuga ko Kazungu nta muntu n’umwe yigeze yemerera kwinjira iwe. Yavuze ko igihe abayobozi b’inzego z’ibanze cyangwa nyirinzu bazaga kwa Kazungu, yabacaga intege ku buryo batakwinjira iwe, ngo hari n’ubwo yavugaga ko mu nzu ye harimo inzoka nini ya Cobra ishobora kubabangamira.
Ntabwo abashinzwe iperereza baragaragaza niba hari abandi bantu Kazungu yari afite bafatanya gukora ibi byaha. Icyakora abaturanyi bavuga ko Kazungu ashobora kuba yarafashije n’abantu bamwe mu bikorwa bitandukanye, harimo nko gucukura umwobo yashyinguragamo abo yishe urebeye ku bujyakuzimu bwawo.
Nk’uko umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry abitangaza, ngo abashinzwe iperereza basanze urwobo Kazungu yacukuye mu gikoni cye aho yahambaga abo yishe. Yavuze ko Kazungu yigeze gutabwa muri yombi mu kwezi kwa Nyakanga ashinjwa ubujura, gufata ku ngufu no gukoresha iterabwoba ariko asohoka ku ngwate (Bail) kuko nta bimenyetso bihagije byari bihari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Busanza, Nizeyimana Emmanuel avuga ko Kazungu yatawe muri yombi akurikiranyweho kwambura abakobwa amafaranga na telefone zigendanwa, bikekwa ko abazana iwe akabasambanya ku ngufu. Yakomeje avuga ko nta wigeze akeka ko Kazungu yaba yarakoraga buriya bwicanyi.
Ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage batuye mu karere ka Kicukiro, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodesheje iherereye muri aka karere. Babinyujije ku rukuta rwayo rwa X, RIB yavuze ko uyu mugabo afunze mu gihe iperereza rigikomeje.
Ubutumwa bwa RIB bugira buti “Kazungu Denis afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje, kugira ngo hamenyekane umubare n’umwirondoro w’abo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha".
Abaturage baravuga ko uyu mugabo yari yaranze kuva muri iyi nzu kuko yari amaze amezi 9 yose atayishyura. Ngo muri iyi nzu kandi basanze yarashyinguyemo abantu benshi harimo n’umukobwa yari aheruka kwica ariko atarabora.
Mu bantu 12 yari yarashyinguye muri iyi nzu harimo n’umusore basa ngo yashakaga kwaka ibyangombwa ngo ajye abikoresha, akaba yanasanganywe n’ama kashe menshi y’ibigo bitandukanye bikekwa ko ashobora kuba ariho akura amaramuko.
Mutsinzi Antoine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, yavuze ko uyu mugabo nubwo yitwa Kazungu ariko yagendaga akoresha amazina menshi atandukanye ku buryo utamenya izina rye nyirizina. Avuga ko kugira ngo bamenye amakuru, byaturutse ku hantu yabaga akanga kuvamo, ari nabwo nyuma yo gufatwa yaje kwemera ko hari abantu yishe.
Iki cyaha akurikiranweho kiramutse kimuhamye, urukiko rwamukatira igifungo cya burundu.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje amakuru menshi yerekeranye na Denis Kazungu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa. Uyu mugabo Kazungu yatawe muri yombi Kuwa 5 Nzeri 2023 mu karere ka Kicukiro, umudugudu wa Gashikiri mu mujyi wa Kigali. Akurikiranweho kwica agashyingura abantu mu nzu yakodeshaga.
RIB ntiramenya umubare w’abahohotewe bakicwa ariko raporo zerekana ko barenze 10. Umuvugizi wa RIB, yavuze ko Kazungu yigeze gufungwa mbere muri Nyakanga ashinjwa ubujura, gufata ku ngufu no gukoresha iterabwoba ariko ararekurwa kuko nta bimenyetso bihagije byari Bihari.
Yagize ati “Iperereza ryarakomeje ku bijyanye n’urubanza rwe, kugeza igihe yongeye gufatirwa kandi inzu ye irasakwa, abagenzacyaha basanze urwobo yari yaracukuye mu gikoni cye aho yahambaga abo yishe."
Yakomeje ishimira abaturage bose ku intambwe igezweho ku gutanga amakuru ku buryo abakekwaho icyaha bashyikirizwa ubutabera. Yanavuze ko amakuru yatanzwe afasha gukumira ibindi byaha bitaraba. Kuri ubu Kazungu Denis afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.