Kuwa Mbere tariki 30 Kamena 2025, ni bwo umutoza Ben Moussa ukomoka mu gihugu cya Tunisia, yageze mu Rwanda aho aje mu biganiro bya nyuma ndetse no gushyira umukono ku masezerano yo gutoza ikipe ya Police FC.
Uyu mutoza wari umaze iminsi ari mu biganiro byo kubaka iyi kipe mu gihe yaba agiye kuyitoza, yamenyesheje Police FC ko yifuza kwegukana ibikombe by'umwihariko igikombe cya shampiyona ariko ubuyobozi nawe bukamurwanira ishyaka. Yasabye ubuyobozi bwa Police FC ko mu byo bakora byose, babanza bakamugurira umukinnyi wari usanzwe ukinira Police FC, Bigirimana Abedi.
Ben Moussa si ubwa mbere yaba agiye gutoza mu Rwanda, kuko yanyuze muri APR FC
Ben avuga ko n’ubwo Abedi Police FC yamwemereye kwishakira indi kipe nyuma yo gusoza amasezerano, gusa ari umwe mu bakinnyi 3 yifuza kubakiraho ikipe. Yakomeje avuga ko undi mukinnyi yifuza kubura hasi kubura hejuru, ari Manishimwe Djabel. Yavuze ko yagize amahirwe kenshi yo kubona Djabel mu kibuga ko yifuza kumukoresha nka nimero 10 y’ikipe ye.
Manishimwe Djabel ubu ari mu Rwanda nta kipe afite, gusa ari mu biganiro n’ikipe ya Azam FC kuko umutoza uzatoza iyi kipe amwifuza cyane.
Undi mukinnyi wa 3 Ben Moussa yamenyesheje ikipe ya Police FC ko yifuza ni Rutahizamu Victor Mbaoma. Uyu musore aherutse gutandukana n’ikipe ya APR FC, ariko akaba ari we rutahizamu Ben yifuza nk’amahitamo ya mbere.
Aba bakinnyi bose Ben Moussa asaba ko Police FC ku giciro cyose yabagura, ubundi nawe akabazwa igikombe.
Amasezerano Police FC yoherereje Ben Moussa ubwo yari akiri iwabo, arimo ingingo y’uko agomba kwegukana igikombe kimwe mu bikinwa mu Rwanda.Manishimwe Djabel ugeze kure ibiganira na Azam FC, ari mu bifuzwa na Ben Moussa muri Police FC
Bigirimana Abedi ubu nta kipe afite nyuma yo gusoza amasezerano muri Police FC
Victor Mbaoma ni umwe mu bakinnyi berekanye ko bagira urwenya ruke imbere y’izamu ubwo yakiniraga APR FC iheruka kumushimira