Mu
gitondo cyo ku wa Mbere, Jean Luc Idrissa Ouédraogo yafashe rutemikirere
yerekeza hanze y'u Rwanda aho ari gukurikirana ibikorwa bye by’ubucuruzi n’ubwo avuga ko
hari ibyakomwe mu nkokora n’ibibazo amazemo iminsi.
N’ubwo
yafashe indege akajya mu mahanga, haburaga iminsi ibiri ngo urubanza rwe na
Vestine rusomwe mu ruhame hamenyekane niba bagomba gupima DNA cyangwa se niba
nta mpamvu ikomeye ihari yo gutuma bapima DNA.
N’ubwo
isomwa ry’urwo rubanza ryaje gusubikwa rikimurirwa ku wa 14 Ukwakira 2026, hari
amakuru yahise atangira gukwirakwira ko Idrissa yahunze ubutabera kandi ko mu rukiko
yivuguruje akarya indimi ku byo gupimisha DNA.
Idrissa
yabwiye InyaRwanda ko bibabaje kubona abantu bahimba inkuru z’ibihuha zigamije
kwangisha umuntu rubanda, bakavuga ko yashoye undi muntu runaka mu manza
hanyuma agahita ahunga ubutabera.
Yavuze
ko kuba ari mu nzira z’ubutabera bidasobanuye ko agomba guhagarika ibikorwa bye
by’imari asanzwe akora kandi ko gusohoka Igihugu bidasobanuye kutazakigarukamo
kuko n’ubundi afite ibyo akora mu Rwanda kandi hari n'urundi rubanza azitabira mu gihe kiri imbere.
Yavuze
ko isubikwa ry'isomwa ry’urubanza rwe byamubereye nk’amahirwe kuko yifuza ko
rwasomwa ahari. Ati: “Nifuza gukora ibishoboka byose ku buryo umwanzuro uzasomwa
mpari.”
InyaRwanda
kandi yabonye amakuru y’uko Idrissa Ouedraogo ari mu bushoramari bw’imodoka
zikorera imizigo ndetse n’imashini zifashishwa mu kwikorera no gusunika ibintu
biremereye.
N’ubu aho ari, ibyo bikorwa ni bimwe mu byo ari gukurikirana icyakora ntiharamenyekana niba izo modoka zikorera imizigo ndetse n’imashini azabizana mu Rwanda cyangwa ari ibyo kujyanwa mu bindi bihugu.


Idrissa yabwiye InyaRwanda ko bibabaje kubona abantu bahimba inkuru z’ibihuha zigamije kwangisha umuntu rubanda, bakavuga ko yashoye undi muntu runaka mu manza hanyuma agahita ahunga ubutabera
