Bari kuyobya abantu! Idrissa Ouédraogo yasobanuye ibyo guhunga ubutabera

Imyidagaduro - 09/10/2026 7:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Bari kuyobya abantu! Idrissa Ouédraogo yasobanuye ibyo guhunga ubutabera

Nyuma y’uko Idrissa Ouédraogo yerekeje hanze y'u Rwanda mbere y’uko urubanza rwe na Ishimwe Vestine rusomwa, yatunguwe ndetse ababazwa no kumva hari abavuze ko yatorotse ubutabera kandi nta tegeko rimukumira gukomeza gukora ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere, Jean Luc Idrissa Ouédraogo yafashe rutemikirere yerekeza hanze y'u Rwanda aho ari gukurikirana ibikorwa bye by’ubucuruzi n’ubwo avuga ko hari ibyakomwe mu nkokora n’ibibazo amazemo iminsi.

N’ubwo yafashe indege akajya mu mahanga, haburaga iminsi ibiri ngo urubanza rwe na Vestine rusomwe mu ruhame hamenyekane niba bagomba gupima DNA cyangwa se niba nta mpamvu ikomeye ihari yo gutuma bapima DNA.

N’ubwo isomwa ry’urwo rubanza ryaje gusubikwa rikimurirwa ku wa 14 Ukwakira 2026, hari amakuru yahise atangira gukwirakwira ko Idrissa yahunze ubutabera kandi ko mu rukiko yivuguruje akarya indimi ku byo gupimisha DNA.

Idrissa yabwiye InyaRwanda ko bibabaje kubona abantu bahimba inkuru z’ibihuha zigamije kwangisha umuntu rubanda, bakavuga ko yashoye undi muntu runaka mu manza hanyuma agahita ahunga ubutabera.

Yavuze ko kuba ari mu nzira z’ubutabera bidasobanuye ko agomba guhagarika ibikorwa bye by’imari asanzwe akora kandi ko gusohoka Igihugu bidasobanuye kutazakigarukamo kuko n’ubundi afite ibyo akora mu Rwanda kandi hari n'urundi rubanza azitabira mu gihe kiri imbere.

Yavuze ko isubikwa ry'isomwa ry’urubanza rwe byamubereye nk’amahirwe kuko yifuza ko rwasomwa ahari. Ati: “Nifuza gukora ibishoboka byose ku buryo umwanzuro uzasomwa mpari.”

InyaRwanda kandi yabonye amakuru y’uko Idrissa Ouedraogo ari mu bushoramari bw’imodoka zikorera imizigo ndetse n’imashini zifashishwa mu kwikorera no gusunika ibintu biremereye.

N’ubu aho ari, ibyo bikorwa ni bimwe mu byo ari gukurikirana icyakora ntiharamenyekana niba izo modoka zikorera imizigo ndetse n’imashini azabizana mu Rwanda cyangwa ari ibyo kujyanwa mu bindi bihugu.

Idrissa ari mu bikorwa bye by'imari

Idrissa yabwiye InyaRwanda ko bibabaje kubona abantu bahimba inkuru z’ibihuha zigamije kwangisha umuntu rubanda, bakavuga ko yashoye undi muntu runaka mu manza hanyuma agahita ahunga ubutabera


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...