Bari guhana iminwa! Judith wabonye umuhoza amarira ya Safi Madiba yajyanywe mu muryango w'umusore-AMAFOTO

Imyidagaduro - 30/01/2023 1:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Bari guhana iminwa! Judith wabonye umuhoza amarira ya Safi Madiba yajyanywe mu muryango w'umusore-AMAFOTO

Judith Niyonizera wahoze ari umugore wa Safi Madiba nyuma bakaza gutandukana, yongeye guhamya urukundo rwe n’umuzungu w’ibigango bahuriye muri Canada.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Judith Niyonizera yagaragaye ari kumwe n’umusore aherutse gutangaza ko yihebeye, basa nk’abagiye ahirengeye mu muryango. Ibi byose babikoraga bari kwihanira iminwa berekana ko banyuzwe n’urukundo, mu gihe abandi bari bari kumwe, bo bari mu biganiro bitandukanye.

Ubwo aheruka mu Rwanda, Judith ari ku kibuga cy’indege yabajijwe n’abanyamakuru ku byerekeranye n’umusore amaze iminsi agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze bigaragara ko bari mu rukundo, yirinda kuvuga byinshi avuga ariko yemera ko bari mu rukundo ati: "Yego ni umukunzi".

Yabajijwe niba uwo musore bari gukundana abantu bakwitega ubukwe mu minsi ya vuba, avuga ko nta kintu yabivugaho, gus yongeraho ko uwo musore bamaranye iminsi mike mu rukundo.

Amakuru y’uko Niyonizera Judith yaba yarabonye umusore bahuza urugwiro, yatangiye kunugwanugwa bitewe n'amafoto uyu mugore ubwe yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga.

Bahanaga iminwa kuri kamera

Niyonizera Judith yashyize kuri Instagram amafoto atandukanye amugaragaza ari mu bihe byiza n’umusore w'ibigango mu bihe bitandukanye, amutwaye mu modoka ihenze cyane inatwikiriye, agenda afata amafoto ubona ko bishimanye mu mihanda yo muri Canada aho asanzwe atuye.

Mu mafoto yagiye hanze agaragaza Niyonizera Judith ari kumwe n’uyu musore mu rugendo batemberana, hari nk'aho bari mu modoka Judith ari gufata amashusho agasoma uyu musore, n'undi nawe akabigenza gutyo abyerekeza kuri Camera.


Judith yemeje iby'urukundo rwe

Safi Madiba mu kiganiro yigeze kugirana na inyaRwanda, yagize ati “Maze amezi atanu nibana, njye twaratandukanye. Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho nanjye ubu hari uko mbayeho."

Muri Kanama 2020 ni bwo Safi yemeje bwa mbere ko yatandukanye na Niyonizera Juduth bari basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 1 Ukwakira 2017. Safi yavuze ko impamvu batandukanye ari uko hari ibyo batumvikanye.


Judith ntiyari aherutse gusakaza iby'umukunzi we



Byari ibyishimo no ku mubyeyi w'umusore bakundana


Bifataga amashusho 



Barawubanye!


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...