Barcelona mu mazi abira nyuma y'uko Real Madrid ishyikirije UEFA dosiye y’impapuro 50,000

Imikino - 02/10/2026 8:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Barcelona mu mazi abira nyuma y'uko Real Madrid ishyikirije UEFA dosiye y’impapuro 50,000

Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko yashyikirije Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) dosiye irimo ibimenyetso ikomeye ku birego bireba FC Barcelona, ishinjwa kwishyura uwahoze ari Visi Perezida wa Komisiyo y’Abasifuzi muri Espagne amafaranga arenga miliyoni 8.4 z’amayero.

Iyi dosiye bivugwa ko igizwe n’impapuro zisaga 50.000, ije mu gihe UEFA ikomeje gusuzuma ikibazo cy’amafaranga Barcelona yishyuraga José María Enríquez Negreira hagati ya 2001 na 2018.

‎Mu itangazo ryayo ryo ku wa Kane, Real Madrid yavuze ko ibimenyetso yashyikirije UEFA bifite uburemere budasanzwe kandi bishobora kugira ingaruka ku bunyangamugayo bw’amarushanwa no ku cyizere abafana bafitiye ubusifuzi.

‎UEFA na yo yemeje ko yakiriye iyi dosiye iyita iy’ingirakamaro kandi ifite ibikubiyemo byinshi, ivuga ko abashinzwe iperereza mu bijyanye n’imyitwarire n’ibihano bazayisuzuma mu iperereza rikomeje.

‎Barcelona ishinjwa iki ?

‎Iki kibazo cyamenyekanye cyane mu 2023, ubwo byatangazwaga ko Barcelona yishyuye Negreira miliyoni 8.4 z’amayero, angana na miliyoni 7.2 z’amapawundi, mu gihe cy’imyaka 17.

‎Negreira yari yarabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Abasifuzi muri Espagne. Amafaranga yishyuwe na Barcelona yari anyuze no mu kigo cye cyitwa Dasnil 95, ndetse Barcelona yakomeje guhakana ibyo ishinjwa, ivuga ko ayo mafaranga yari agamije kwishyura raporo z’abasifuzi, isesengura ry’imikino n’izindi nama za tekiniki zatangwaga na Negreira n’ikigo cye.

‎Hari ibirego byagiye bitangazwa bivuga ko ayo mafaranga ashobora kuba yari agamije kugura ubufasha bw’abasifuzi, ariko Barcelona yabihakanye yivuye inyuma.

‎Real Madrid yavuze ko ishaka ko iperereza rya UEFA rikomeza vuba kandi rikagezwa ku musozo waryo, hagafatwa ibyemezo bijyanye n’uburemere bw’ibimenyetso bizaba byagaragajwe. ‎Iyi kipe yo mu murwa mukuru wa Espagne isanga iki kibazo gifite aho gihuriye n’ubunyangamugayo bw’amarushanwa ndetse n’icyizere gikwiye kuranga ubusifuzi.

‎Mu gusubiza ibyatangajwe na Real Madrid, Barcelona yasobanuye ko UEFA itigeze itangiza irindi perereza rishya kuri iyi kipe. Yavuze ko iperereza ryatangiye mu 2023, ubwo hashyirwagaho abashinzwe kurikurikirana babiri, kandi ko kuva icyo gihe ikipe yakomeje kubahiriza ibyo yasabwaga.

‎Barcelona yagize iti: “Iperereza ntiryasubukuwe kuko ritigeze rifungwa. Abashinzwe iperereza ni bo bagomba kugena niba hari izindi ngamba zigomba gufatwa hashingiwe kuri iyi dosiye.”

‎Iyi kipe kandi yavuze ko kugeza ubu UEFA itarayisaba ibisobanuro bishya cyangwa ngo iyishyikirize ikirego cya Real Madrid. Yongeyeho ko izatanga ibisobanuro igihe yaba ibisabwe.

‎Barcelona yanavuze ko, hakurikijwe amategeko akurikizwa, dosiye yayo ifitanye isano n’urubanza rw’inshinjabyaha rukomeje gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera muri Espagne.

‎Muri Kamena 2023, abashinzwe iperereza muri UEFA bari bafashe icyemezo ko Barcelona itazahanwa icyo gihe, ikomeza kwitabira amarushanwa yo ku rwego rw’u Burayi. ‎Icyakora, iperereza ku rwego rw’ubutabera muri Espagne ryatangiye muri uwo mwaka riracyakomeje.

‎Perezida wa La Liga, Javier Tebas, na we yari yaravuze muri Werurwe 2023 ko iryo shyirahamwe ritagishobora gufatira Barcelona ibihano bya siporo kuri ibyo bikorwa kubera ko igihe ntarengwa cyo kubikurikirana mu mategeko ya siporo cyari cyarenze, nubwo mu mategeko ahana ibyaha byari bigishoboka kubikurikirana.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...