Bararanye! Diamond yakoreye agashya Zuchu ku isabukuru ye

Imyidagaduro - 26/11/2023 11:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Bararanye! Diamond yakoreye agashya Zuchu ku isabukuru ye

Diamond Platnumz yatunguye Zuchu amukorera ibirori binogeye ijisho mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza uretse kurara mu byishimo babyutse bajyana gutembera.

Ku wa 22 Ugushyingo 2023 nibwo umuhanzikazi Zuchu ukorera umuziki muri Wasafi akaba n'umukunzi wa Diamond yujuje imyaka 30 amaze avutse akaba yarabaye umugisha ku muryango we dore ko bari abanyamuziki ariko batari bamamara cyane nk'uko we yamamaye.

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2023, Diamond Platnumz yasohokanye na Zuchu barasangira barishimana mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza nk'umukunzi we bamaranye igihe.

Ubwo bari bageze aho Diamond yateguye, bakiriwe n'umucuranzi wa Saxophone wabacurangiye indirimbo z'urukundo zakanyujijeho cyane kandi zikunzwe akomeza gucuranga kugeza aba bombi basoje kuganira no gusangira.

Ubwo barimo baganira, Diamond na Zuchu basomanaga ubutitsa ndetse mu marira menshi Zuchu amushimira kuba yamuzirikanye akamukorera ibirori byo kwishimira ari nako Diamond amuhoza amuhanagura amarira.

Mu yandi mashusho Diamond yizinduye ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje yabyutse atemeberana na Zuchu muri pariki mu gihe bari kumwe mu gicuku kinishye barimo basangira Champagne.

Muri ayo mashusho, agaragaza neza ko Diamond na Zuchu bari mu bihe byabo by'urukundo nubwo nyina  wa Zuchu we ahakana ko bakundana kubera ko  uyu mugabo  ntacyo arabwira  iwabo w'umukobwa.

Nyuma y'ayo mashusho yose Diamond yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bongeye gushimangira ko bakora amarorerwa ababyeyi babo bareberera kandi bihabanye n'umuco w'idini ya Islam ndetse n'umuco w'igihugu cya Tanzania.


Diamond yakoreye ibirori by'isabukuru Zuchu


Diamond yasomanye na Zuchu biratinda


Diamond yabyutse iya rubika atemberana na Zuchu


Urukundo rugeze aharyoshye kwa Diamond na Zuchu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...