“Barara kuri TikTok bakabyukira kuri YouTube!” ni imvugo igenda isobanura ukuntu imbuga nkoranyambaga ziri gufata ubuzima bw’urubyiruko, kugeza aho bamwe batakibasha gutandukanya igihe cyo kuruhuka n’igihe cyo kumara kuri internet.
Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwinjira mu buzima bwa buri munsi, benshi mu rubyiruko bamaze kuba imfungwa za telefoni zabo, aho ubuzima bwabo bwinshi bwimukiye ku mbuga nka WhatsApp, TikTok, Instagram, X na YouTube.
Abakoresha izi mbuga bavuga ko batakibasha kumara amasaha make batari kuri murandasi, bamwe bakemeza ko bashobora kumara hagati y’amasaha 5 na 8 ku munsi kuri YouTube gusa, bitewe n’uko videos zikurikirana zitagira iherezo, notifications zihora zisohoka, ndetse n’imikorere y’izi mbuga ituma umuntu ahora agaruka ngo arebe ibishya.
Abahanga mu bijyanye n’imyitwarire y’abantu bavuga ko ibi bishobora kugera ku rwego rwo kubatwa n'imbuga nkoranyambaga (social media addiction), aho umuntu atagishobora kubaho atazikoresheje.
Basobanura ko iyo umuntu akoresha cyane 'social media', ubwonko bwe busohora dopamine nyinshi ituma yumva yishimye, bityo agashaka kongera gukora icyo gikorwa kenshi kugeza gihindutse nk’ubusinzi bwo mu mutwe.
Ibi bishobora gutuma abantu benshi bavuga ko bashaka kubireka ariko bikabananira, kuko ubwonko buba bumaze kubyakira nk’ibikenewe buri gihe.
Ubushakashatsi bwagiye bukorwa bugaragaza ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga bishobora gutera ibibazo by’agahinda gakabije (depression), guhangayika (anxiety) no kwigunga. Ikirenzeho, hari n’aho bigera ku rwego rwo gutuma bamwe bagira ibitekerezo byo kwiyahura.
Nk’uko byagaragajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization, buri mwaka abantu barenga 700,000 ku Isi bapfa biyahuye, kandi kwiyahura bikaba biri mu mpamvu zikomeye z’urupfu mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 29.
Ubundi bushakashatsi bugaragaza ko gukoresha cyane 'social media' bishobora kongera ibyago byo kugira ibitekerezo byo kwiyahura, cyane cyane ku rubyiruko.
Impamvu zitera ibi bibazo ziganjemo kwigereranya n’abandi babona ku mbuga nkoranyambaga ubuzima bwabo bugaragara nk’ubutunganye, guhohoterwa kuri internet (cyberbullying), kubura ubusabane nyabwo n’abantu bari hafi, no kwigunga biturutse ku kumara igihe kinini kuri interineti.
Ibi byose bishobora gutuma umuntu atangira kumva ko ubuzima bwe budafite agaciro, bikaba byamushyira mu bwigunge bukomeye.
Abahanga batanga inama zirimo kugabanya igihe umuntu amara kuri telefoni, gushyiraho imipaka yo gukoresha telefone, gufata igihe cyo kuruhuka imbuga nkoranyambaga (digital detox), no kwegera inzobere mu buzima bwo mu mutwe igihe ikibazo kimaze gukomera.
Nubwo imbuga nkoranyambaga atari mbi mu buryo bwazo, kuko zifasha mu kwiga, gusabana no kwidagadura, ikibazo kiba igihe zitangiye gufata ubuzima bw’umuntu zikamugira imbata.
YouTube, TikTok, Instagram, X na WhatsApp bishobora kuba byiza mu buzima bwa buri munsi, ariko nanone bishobora guhinduka imbogamizi ikomeye ku buzima bwo mu mutwe iyo bidakoreshejwe neza. Icy’ingenzi ni ukumenya aho bigarukira mbere y’uko bitangira kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu.



Urubyiruko ruragirwa inama yo kwirinda kubatwa n'imbuga nkoranyambaga

Uko urubyiruko rwagabanya ingaruka ziterwa no gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga
