Baranyirukanye pe! – Chance wa Ben ku bizazane yahuriye nabyo muri korali yisunze

Iyobokamana - 17/03/2026 7:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Baranyirukanye pe! – Chance wa Ben ku bizazane yahuriye nabyo muri korali yisunze

Umuhanzikazi Mbanza Chance ubarizwa mu itsinda rya ‘Ben na Chance’, yatangaje ko urugendo rwe rwa mbere mu muziki rutari rworoshye, kuko korali ya mbere yaririmbyemo yamwangiye, ikamwirukana imushinja kutagira impano yo kuririmba.

Ibi yabitangaje ari kumwe n’umugabo we Ben ubwo bitabiraga igitaramo cya Gen-Z Comedy, mu gace kazwi nka “Meet Me Tonight”, cyabereye muri Camp Kigali.

Chance yavuze ko nubwo yatangiye kuririmba atabizi neza, atigeze acika intege n’icyo yabwiwe, ahubwo yahisemo gushakisha indi mpano yari afite, ari yo kubyina.

Yagize ati: “Kuririmba nabigiyemo ntabizi. Kuko ndibuka ko nagiye muri korali bwa mbere bansubizayo kubera kuririmba nabi, bankuramo. Baranyirukanye pe, barambwira bati 'genda ntabwo ushoboye', ndababwira nti 'nimureke ndirimbe njyewe icyo nzakora nzajya niga kubyina', noneho njye mbigisha imbyino twakifashisha nka korali, bati 'nta kibazo ibyo turabyemera'. Ntangira kubyina mbyitaho, ntabwo navuga ngo sinzi uko byaje ariko ni ukubera kubikunda, ngenda mbikora gutyo kugeza uyu munsi.”

Yakomeje asobanura ko yahise yibanda ku kubyina, akabikora abikunze cyane, ari na byo byamufashije kuguma mu murongo w’umuziki kugeza n’uyu munsi.

Ku ruhande rwa Ben, we yavuze ko kuva akiri muto yumvaga afite umuhamagaro wo kuririmba, ndetse aza kuwukomeza akorera umurimo w’Imana i Nyagatare.

Aho ni ho yaje guhura n’umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio wa Televiziyo Rwanda, wamufashije kunoza impano ye yo kuririmba.

Ben na Chance bahuriye mu itsinda rya Alarm Ministries mu 2012, nyuma y’imyaka ibiri, mu 2014, bafata icyemezo cyo kubana nk’umugabo n’umugore.

Ben yavuze ko ari we watangije igitekerezo cyo gukorana n’umugore we mu muziki, nyuma yo kubona ko impano ye yari imaze gukura.

Ati: “Nyuma yo kumubona ari umugore mwiza atakijya muri korali ngo bamwirukanye ngo aririmba nabi, njye nasanze Yesu yarahinduye amateka, asigaye azi kuririmba, noneho nyuma y’uko tubyumvise kimwe tukabana nahise mubwira ko tugomba kuririmbana nk’umuryango.”

Uyu munsi, Ben na Chance ni bamwe mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bafite izina rikomeje kwaguka, bagaragaza ko gutsindwa kwa mbere bidakwiye guca intege uwiyemeje kugera ku nzozi ze.

Aba bombi bamamaye cyane mu ndirimbo ziri kuri Album ‘Zaburi Nshya’. Indirimbo zabo zibanda ku butumwa bwo kwizera, gushima Imana no gukomeza abantu mu buzima bwa buri munsi.

Iyo bari ku rubyiniro, bagaragaza ubufatanye n’ihuriro ry’umuryango, bigatuma ubuhamya bwabo burushaho kugera ku bantu benshi.

Batanga urugero rwiza ku bashakanye bakora umuziki, berekana ko bishoboka kubihuza neza, haba mu murimo w’Imana no mu buzima busanzwe.

Mu ncamake, Ben na Chance ni itsinda rifite inkuru ikomeye ishingiye ku kwihangana, kwizera no gukorana nk’umuryango, ibintu bituma rikomeza gukundwa no kubahwa mu muziki wa gospel mu Rwanda.

Muri iki gihe, bari kwitegura igitaramo gikomeye bazakorera muri BK Arena tariki 5 Mata 2026, kizahurirana no kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.

Chance wa Ben na Chance yagarutse ku rugendo rutoroshye yatangiriyeho, aho yirukanwe muri korali ariko ntacike intege kugeza ageze ku rwego ariho uyu munsi

 

Chance yavuze uko kwirukanwa muri korali byabaye intangiriro y’indi mpano yo kubyina, yamufashije kuguma mu murongo w’umuziki kugeza abonye aho ahagaze ubu


Binyuze mu muziki wabo, Ben na Chance bakomeje kugaragaza ko ubufatanye bw’umuryango bushobora kuvamo ibihangano bikora ku mitima ya benshi

 

Ben na Chance bamaze iminsi bitegura igitaramo kizabera muri BK Arena tariki 5 Mata 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...