Baraka Choir yasubiyemo indirimbo "Nzajya Ndirimba" yakunzwe muri za 2009, iyikora mu buryo bugezweho

Iyobokamana - 18/06/2026 3:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Baraka Choir yasubiyemo indirimbo "Nzajya Ndirimba" yakunzwe muri za 2009, iyikora mu buryo bugezweho

Baraka Choir ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge, yashyize ibirungo mu ndirimbo yitwa "Nzajya Ndirimba" yakunzwe cyane mu myaka yashize muri za 2009, bayisubiramo mu buryo bugezweho haba mu majwi ndetse n'amashusho.

Iyi ndirimbo ni umwimerere wa Chorale ADEPR Nyarugenge. Yasohotse bwa mbere mu mwaka wa 2009 ikundwa n'abatari bake kubera ubutumwa bukomeye bwo guhimbaza no gushimira Imana.

Perezida wa Baraka Choir, Muhayimana Jean Damascène, yavuze ko bahisemo kuyisubiramo nyuma yo kubona uburyo yakomeje gukundwa n'ibisekuru bitandukanye.

Yagize ati: "Nzajya Ndirimba ni indirimbo yakozwe na Chorale ADEPR Nyarugenge mu 2009. Twahisemo kuyivugurura kuko yakunzwe cyane n'abantu benshi. Twifuje kuyishyira hanze mu buryo bugezweho, haba mu micurangire no mu miririmbire ijyanye n'igihe, ariko ubutumwa bwayo bugakomeza kuba bwa bundi."

Yasobanuye ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugamije kwibutsa abantu urukundo rw'Imana rutajya rushira n'ibyo ikomeza gukorera abantu bayo buri munsi.

Yakomeje agira ati: "Turifuza ko abantu bazirikana urukundo Imana ikunda abantu bayo, haba mu byo idukorera buri munsi ndetse n'urukundo ruhebuje rwatumye itanga Umwana wayo Yesu Kristo kugira ngo adupfire, adukize ibyaha kandi aduhe agakiza."

Baraka Choir ni imwe muri korali zifite amateka akomeye muri ADEPR Nyarugenge. Yatangiye umurimo mu 1982 ari korali nto yitwaga Chorale Cyahafi, igizwe n'abaririmbyi 12 baririmbiraga mu cyumba cyo mu Cyahafi.

Mu mwaka wa 1996, yahinduye izina yitwa Baraka Choir, maze ikomeza kwaguka kugeza ubu ifite abaririmbyi barenga 100.

Kugeza ubu imaze gukora album enye ndetse ifite indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Urukundo, Inyabushobozi, Yesu Abwira Abigishwa Be, Gusenga k'Umukiranutsi, Yesu Yarazutse, Amateka, Muririmbire Uwiteka, n'izindi.

Uretse ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, iyi korali inakora ibikorwa bitandukanye by'urukundo birimo gusura abarwayi, gusura imfungwa n'abagororwa, no gutaramira mu bice bitandukanye by'u Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Baraka Choir yagiye ikorera ibitaramo mu bihugu birimo Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi, aho yakusanyije ibihumbi by'abakunzi b'umuziki wa Gospel.

Abagize iyi korali bavuga ko bazakomeza kuvugurura no gusohora ibihangano bifite ubutumwa bwubaka ukwizera, banasaba abakunzi babo gukomeza kubashyigikira no gukurikirana ibikorwa byabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bajye bamenya indirimbo nshya n'izindi gahunda z'ivugabutumwa bategura.

Baraka Choir yashyize ibirungo mu ndirimbo "Nzajya Ndirimba" yakunzwe cyane muri za 2009

REBA INDIRIMBO IVUGURUYE "NZAJYA NDIRIMBA" YA BARAKA CHOIR




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...