Ni indirimbo yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025, ikaba ikubiyemo ubutumwa bukangurira abababaye kutiheba kuko hari Imana ifite ubushobozi buhambaye. Ubu iraboneka ku mbuga zinyuranye zumvikaniraho umuziki zirimo na YouTube ku muyoboro wabo witwa 'Baraka Choir ADEPR Nyarugenge.'
Batangira babaza bati: "Mbese ko uhangayikishijwe n'imibereho, ukaba utewe ubwoba n'ubu buzima, ukiheba nk'utagira ibyiringiro, ukarira nk'utagira umurengezi, kandi dufite Imana Rurema itubera maso ku manywa na nijoro?"
Inyikirizo yayo iragira iti: "Imana twizera ni Inyabushobozi bwinshi, nta kiyinanira, nta kiyitanga imbere. Tuyikomezeho, twiringire ibyo yatubwiye. Irinda ijambo ryayo kugira ngo irisohoze."
Aba baririmbyi bashyize hanze indirimbo 'Inyabushobozi' mu gihe bari no kwitegura gukora igitaramo bise 'Ibisingizo Live Concert' kizaba tariki 4-5 Ukwakira 2025, ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge. Bazataramana n'andi makorali atandukanye arimo Besalel Choir ADEPR Murambi, Gatenga Worship Team na The Light Worship Team.
Baraka Choir ni korali
yatangiye ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi Nyarugenge,
itangirana n’abaririmbyi 12, iririmbira mu cyumba cyo mu
Cyahafi. Nyuma abayobozi bababonyemo impano, bahise babazamura bajya
kuririmbira Nyarugenge ku rusengero batangira gukora umurimo w’Imana bisanzuye noneho
mu rusengero.
Icyo gihe, hari mu 1982
batangira bitwa Chorale Cyahafi, nyuma mu 1996 baza guhindura izina bitwa
Baraka. Iyi korali ni iya kabiri muri korali umunani zibarizwa kuri uru
rusengero, ubu ikaba ifite abaririmbyi barenga 100.
Perezida wa Baraka Choir,
Muhayimana Jean Damascene yatangarije InyaRwanda ko kugeza ubu iyi korali ifite
album enye, ikaba yarakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura abarwayi mu
bitaro bya CHUB, gusura imfungwa n'abagororwa bafungiye kuri Gereza ya
Nyamagabe, Muhanga na Kigali. Mu gihe bamaze bakora umurimo w'Imana kandi,
bakoze ibitaramo bikomeye bizenguruka igihugu.
Si ibyo gusa, kuko
bataramiye no hanze y'igihugu nka Kisoro muri Uganda, i Bukavu muri Congo n'i
Ngozi mu Burundi aho bagiye bakorera ibitaramo bikitabirwa n'abarenga ibihumbi
bitanu.
Basabye abantu gukomeza
kubaha ibitekerezo by'aho bashyira imbaraga kurusha ahandi, kandi
bakabakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo zabo zose kugira ngo babashe
kubona ibihangano byabo no kumenya gahunda zose z'iyi korali.
Mu zindi ndirimbo za Baraka Choir harimo Urukundo, Ubushobozi, Yesu abwira abigishwa be, Gusenga k'Umukiranutsi, Yesu Yarazutse, Amateka, Muririmbire Uwiteka, n'izindi.
Baraka Choir ya ADEPR Nyarugenge bibukije abantu ko Imana ifite ubushobozi buhambaye mu ndirimbo yabo nshya
Bahamagariye abantu kurushaho kwikomeza ku Mana no mu bihe bikomeye