Bimaze kuba umuco ko Barack Obama mu bihe bitandukanye agaragaza urutonde rw’indirimbo yakunze; akunze kugaragaza urutonde rw’indirimbo yifashisha igihe akora imyitozo ngororamubiri, izamushimishije mu mpeshyi n’izindi.
Anakunze gusangiza abamukukira filime, ibitabo n’ibindi by’ubwenge asoma cyangwa akareba. Yabishimangiye kuri konti ye ya Twitter, kuri uyu wa 9 Nyakanga 2021, avuga ko kuva umunsi wa mbere yinjira muri White House, yagize umuco gusangira abamurikira ibyamunyuze mu nguni zose z’ubuzima.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, Barack Obama yanditse avuga ko hari byinshi byo kwishimira muri iki gihe cy’impeshyi ya 2021. Avuga ko hari indirimbo zamugeze ku nzoka harimo izimaze igihe n’izagezeho akavumbi.
Urutonde Barack Obama yakoze ruriho indirimbo ‘Neighbors’ y’umuhanzi J. Cole uheruka mu Rwanda, aho yakiniye ikipe ya Patriots BBC mu mukino ya shampiyona Nyafurika ya Basketball yaberaga muri Kigali Arena muri Gicurasi 2021.
Tariki 1 Gicurasi 2017, ni bwo J. Cole yashyize kuri shene ye ya Youtube indirimbo yise ‘Neighbors’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 11. Iri mu ndirimbo ze zakunzwe kuva mu myaka ine ishize kugeza n’ubu.
Uru rutonde kandi ruriho indirimbo ‘Find My Way’ y’umuhanzi Lil Baby uherutse gufungirwa mu Bufaransa akurikiranyweho ibiyobyabwenge. Yafunguwe kuri uyu wa Gatanu.
Ruriho kandi indirimbo z’abahanzi barimo Bob Dylan, Migos, Rolling Stones, SZA, Brandi Carlile, Rihanna, Drake, Jay-Z n’abandi.
Mu 2020, Barack Obama yasohoye urutonde rw’indirimbo
53 yakunze rwariho indirimbo z’abahanzi bane bo muri Afurika barimo Davido,
Burna Boy na Wizkid bo muri Nigeria ndetse na Shatta Wale wo mu gihugu cya
Ghana.
Mu rutonde rurerure yakoze rugizwe n’indirimbo 38, hagaragayemo iz’abahanzi b’Abanyafurika nka Davido, Wizkid na Burna Boy bo muri Nigeria; Shatta Wale wo muri Ghana.
Urutonde rw’indirimbo zanyuze umutima wa Barack Obama mu mpeshyi ya 2021

Barack Obama akunze kugaragaza urutonde rw'indirimbo yakunze bitewe n'ibihe abantu barimo
