Sunny yari imbwa yo mu bwoko bwa Portuguese Water Dog, ikaba yari yarabaye mu muryango wa Obama kuva mu 2013, ubwo yari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, Obama yasobanuye Sunny nk’imbwa yari ifite imbaraga n’imico yihariye, kandi yakundaga cyane kumarana umwanya n’abakobwa be babiri, Malia na Sasha.
Obama yavuze ko Sunny yari yarinjijwe mu muryango ku ntangiriro za manda ye ya kabiri muri White House, nyuma y’imyaka ine umuryango we wari umaze kugira indi mbwa yitwaga Bo.
Yagize ati: "Sunny yakundaga abakobwa banjye, ndetse nubwo rimwe na rimwe bamubangamiraga igihe yabaga asinziriye, yakomezaga kubakunda. Yavuze kandi ko yakundaga abakozi b’umuryango wa Obama, ndetse rimwe na rimwe akabakurikira mu kazi."
Obama kandi yavuze ko Sunny yari ifite umubano wihariye na Bo, "kuko yamurindaga cyane". Bo, yari imbwa nkuru kuri Sunny, yapfuye muri Gicurasi mu mwaka wa 2021.
Sunny yari izwiho imico yihariye

Ubuzima bwa Sunny muri White House bwagiye burangwa n’ibintu bitandukanye. Mu 2013, yigeze gukubita hasi umwana w’imyaka ibiri ubwo yari mu birori byo kureba imitako y’iminsi mikuru muri White House.
Mu minsi mike mbere y’uko umuryango wa Obama uva muri White House muri Mutarama 2017, Sunny yagize ikindi kibazo ubwo yarumaga mu maso umusore w’imyaka 18 wari inshuti y’umuryango. Uwo musore yarakomeretse cyane abaganga baramudoda.
Nubwo ibyo bibazo byabayeho, Sunny na Bo zari imbwa zizwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Zakundaga kugaragara mu bikorwa byaberaga muri White House, birimo ibirori ngarukamwaka byo gushakisha amagi byitwaga White House Easter Egg Roll.
Izi mbwa kandi zajyaga kwakira abashyitsi, gusura abasirikare bakomeretse no gusura abana bari mu bitaro bari kumwe na Michelle Obama.
Mu 2016, Michelle Obama yabwiye Associated Press ko Sunny na Bo ari imbwa zari zaramenyekanye cyane ku buryo abantu benshi bifuzaga kuzibona no gufata amafoto yazo.
Sunny kandi yari yaragize uruhare mu bikorwa bitandukanye by’umuryango wa Obama, ku buryo abantu bari bamaze kumumenyera nk’imwe mu mbwa zabaga hafi y’umuryango wa Perezida.
Mu butumwa bwe bwo gutangaza urupfu rwa Sunny, Obama yavuze ko kuri bo atari imbwa isanzwe, ahubwo yari "umunyamuryango w’umuryango wabo bari bafitanye urukundo n’ubucuti bukomeye".
Yavuze ko mu myaka 13 yamaze hamwe na bo, Sunny yabaye indahemuka, ikabagaragariza urukundo kandi ikishimira gutembera no kuvumbura ahantu hashya.
Obama yavuze ko umuryango we uzakumbura cyane Sunny, ashimangira ko yari igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwabo. Yasoje avuga ko yizeye ko ubu "Sunny yongeye guhura na Bo, mukuru we, bakaba bongeye kuba hamwe."


Barack Obama yatangaje ko imbwa y’umuryango we yitwaga Sunny, yari imaze imyaka 13
