Bapfuye 578,820Frw! Davis D yasobanuye icyo yapfuye na Element bahoze bawubanye

Imyidagaduro - 28/01/2026 8:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Bapfuye 578,820Frw! Davis D yasobanuye icyo yapfuye na Element bahoze bawubanye

Nyuma y’igihe kirekire nta mushinga w’indirimbo bakorana, Davis D yahishuye ibibazo yagiranye na Element byatumye badakomeza gukorana nk’uko byari bisanzwe mbere.

Ibi byose byaturutse ku kibazo kigeze kuvugwa hagati ya Davis D na Element EleéeH ku ndirimbo “Bermuda” yigeze gukurwa kuri YouTube bitewe na Saxbarrister wayicuranzemo Saxophone.

Uyu munya-Nigeria Saxbarrister yari yatumye iyi ndirimbo ukurwa kuri YouTube nyuma yo kuvuga ko atishyuwe ku ruhare yayigizemo. Nyamara ku ruhande rwa Davis D bavuga ko bari bavuganye na Element gukora indirimbo yose we akaza no kwifashisha uyu mucuranzi.

Davis D yabwiye The Choice Live ko we na Bagenzi Bernard bishyuye Saxbarrister amadolari 400 ubwo ni ukuvuga 578,820Frw kugira ngo indirimbo “Bermuda” igarurwe kuri YouTube, hanyuma EleéeH akabemerera ko azakorera indi ndirimbo Davis mu buryo bwo gukosora ikosa yakoze gusa ngo ibi ntiyigeze abikora.

Davis D yavuze ko atari umuhanzi wifungirana ahantu hamwe ubwo yasubizaga abibaza impamvu adaheruka gukorana indirimbo na Element EleéeH. Yagize ati “Gukorana na Element ntabwo nasinye muri illuminati.”

Aha yumvikanishaga ko gukorana na Element atari ibintu yakwizirikaho nk’uko umuntu uri mu muryango wa illuminati atandukanye nayo aba ashobora no kwicwa.

Yongeyeho ko EleéeH atari we wakoze indirimbo nka “Dede”, “Sexy”, “Biryogo” “Soso”, ndetse n’ibintu byose byagize Davis D uwo ari we kugeza agiye muri Guma Guma, mbere y’uko Element abaho.

Davis D yavuze ko nta ruhare Element yagize rwo kumugira uwo ariwe ubu

Element ashinjwe ubuhemu na Davis D nyuma y'iminsi micye yishyuye Silvizo amafaranga yari amurimo y'indirimbo atamukoreye nabwo bibanje gusakuza ku mbuga nkoranyambaga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...