Ibi
byose byaturutse ku kibazo kigeze kuvugwa hagati ya Davis D na Element EleéeH
ku ndirimbo “Bermuda” yigeze gukurwa kuri YouTube bitewe na Saxbarrister
wayicuranzemo Saxophone.
Uyu
munya-Nigeria Saxbarrister yari yatumye iyi ndirimbo ukurwa kuri YouTube nyuma
yo kuvuga ko atishyuwe ku ruhare yayigizemo. Nyamara ku ruhande rwa Davis D
bavuga ko bari bavuganye na Element gukora indirimbo yose we akaza no
kwifashisha uyu mucuranzi.
Davis
D yabwiye The Choice Live ko we na Bagenzi Bernard bishyuye Saxbarrister
amadolari 400 ubwo ni ukuvuga 578,820Frw kugira ngo indirimbo “Bermuda” igarurwe kuri YouTube, hanyuma
EleéeH akabemerera ko azakorera indi ndirimbo Davis mu buryo bwo gukosora ikosa
yakoze gusa ngo ibi ntiyigeze abikora.
Davis
D yavuze ko atari umuhanzi wifungirana ahantu hamwe ubwo yasubizaga abibaza
impamvu adaheruka gukorana indirimbo na Element EleéeH.
Aha
yumvikanishaga ko gukorana na Element atari ibintu yakwizirikaho nk’uko umuntu
uri mu muryango wa illuminati atandukanye nayo aba ashobora no kwicwa.
Yongeyeho ko EleéeH atari we wakoze indirimbo nka “Dede”, “Sexy”, “Biryogo” “Soso”, ndetse n’ibintu byose byagize Davis D uwo ari we kugeza agiye muri Guma Guma, mbere y’uko Element abaho.

Davis D yavuze ko nta ruhare Element yagize rwo kumugira uwo ariwe ubu

