Banzi Bukhari na Iragena charlotte begukanye shampiyona ya Mountain Bike 2026

Imikino - 29/03/2026 8:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Banzi Bukhari na Iragena charlotte begukanye shampiyona ya Mountain Bike 2026

Banzi Bukhari wa TLCA na Iragena charlotte wa Ndabaga women Cycling team begukanye shampiyona ya Mountain Bike 2026 yakiniwe i Musanze kuri uyu wa Gatandatu.

Iyi shampiyona yatangiriye  muri UCI Regional Satellite Center Musanze yahoze ari Africa Rising Cycling Center bazenguruka mu bice bikikije ibirunga basoreza muri centre.

Yitabiriwe n'ibyiciro by’abato,abatarengeje imyaka 23 n’abakuru mu bagabo no mu bagore.

Mu cyiciro cy’Abagabo bakuru ho Banzi Bukhari ukinira TLCA  yabaye uwa mbere akoresheje Isaha imwe,iminota 31 n’amasegonda 32 nyuma yo kuzenguruka inshuro 10. 

Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay Cycling Club yabaye uwa kabiri akaba yasizwe iminota 4 n’amasegonda 38 mu gihe Muhoza Janvier aa Karongi Vsion Sport Center we wabaye uwa Gatatu yasizwe iminota 5 n’amasegonda 31.

Mu cyiciro cy’Abagore bakuru Iragena charlotte wa Ndabaga women Cycling team niwe wabaye uwa Mbere akoresheje Isaha imwe ,iminota 29 n’amasegonda 57 nyuma yo kuzenguruka inshuro 8. Yakurikiwe na Neza Vilotte wa Komera Cycling Team yasize amasegonda 26 naho Ahishakiye Claudine wa Bugesera Cycling Team wabaye uwa Gatatu we amusiga iminota 22 n’amasegonda 38.

Mu bato b’abahungu ho Muhawenimana Rafiki Jonathan wa Cine Elmay Cycling Team niwe wabaye uwa mbere akoresheje iminota 58 n’amasegonda 47 nyuma yo kuzenguruka inshuro 6. 

Mu bato b’abakobwa Uwizeyimana Uwase Ancille  wa Bugesera Cycling Team yabaye uwa mbere akoresheje Isaha imwe ,iminota 7 n’amasegonda 35 nyuma yo kuzenguruka inshuro eshanu.

Shampiyona ya Mountain Bike yaherukaga gukinwa mu 2023 yakiniwe kuri Mont Kigali yegukanwa na Habimana Jean Eric na Mwamikazi Jazilla. 

Kuri ikipe Cyumweru  harakinwa Rwanda Youth Racing Cup isiganwa rya 3 rya 2026 nyuma y'ayabereye kuri stade Amahoro no kuri The Field of Dreams.

Banzi Buhari niwe wegukanye shampiyona ya Mountain Bike ya 2026 mu bagabo


Iragena Charlotte yegukanye shampiyona ya Mountain Bike 2026 mu bagore bakuru 






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...