Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nzeri 2025 mu mujyi wa
Kigali habereye iserukiramuco ry’imbwa ku nshuro ya mbere. Ni igikorwa
kidasanzwe cyagenewe abakunzi b’imbwa, aho buri wese wakitabiriye yatashye
ashima uburyo cyagenze.
Iki gikorwa cyari kigamije guhuriza hamwe abantu
bafite urukundo n’impuhwe ku mbwa, abatanga serivisi zijyanye z’inyamaswa,
n’abakora mu nzego zitandukanye zita ku mibereho myiza y’imbwa, byose
bigashyirwa mu birori by’imyidagaduro, ubumenyi, n’ubusabane.
Dog Fest Kigali wari umwanya wo kwerekana imbwa
zifite imyambarire idasanzwe (Best Dressed Dogs). Gukurikirana imyiyereko
y’imyitozo (agility shows) n’ubuhanga bw’imbwa.
Dr Jean Bosco Turikimwenayo ushinzwe kwita ku
buzima bw’imbwa muri New Vision Veterinary Hospital nawe ni umwe mu banyuzwe n’iri
serukiramuco cyane ko we abona ryari rifite intego nini yo guhindura imyumvire
y’uko abantu bafata itungo ry’imbwa.
Dr Jean Bosco Turikimwenayo yagize ati: “Nkora mu
bitaro byitwa New Vision Veterinary Hospital. Intego ya mbere yari iyo kuzamura
imyumvire y’imibereho myiza y’amatungo no kumenya ngo abantu batunze ayo
matungo bafite iyihe myumvire by’Umwihariko abatunze imbwa.
Hari abazitunga bavuga ko ari ku mpamvu z’umutekano
ariko ntibatekereze ku kandi kamaro zifitiye umuryango nyarwanda. Intego
nyamukuru y’uyu munsi kwari uguhuriza hamwe abantu batunze imbwa, abazikunda
kuburyo tuza guhuza tukaganira ku bijyanye n’imibereho myiza yazo”
Ku rundi ruhande Dr Usengimana Didier we yishimiye
uburyo abaturage bumvishe iri serukiramuco ndetse bakaba baryitabiriye ku
bwinshi.
Uwitwa Dog House Rwanda ku mbuga nkoranyambaga we
yabwiye InyaRwanda ko atunzwe no gucuruza imbwa bityo akaba yishimiye guhura n’abandi
bakunzi bazo.
Ibi bintu biba ari byiza kuko ntekereza ko ari
inshuro ya mbere iyi Dog Festival ibaye mu Rwanda, ni amahirwe akomeye kuba
twamenyana n’abantu bafite imbwa cyangwa abandi bita ku mbwa mu Rwanda. Iyi
Festival namenyanyemo n’abantu bashyashya ndetse imbwa yange yahuye n’izindi
mbwa.
Ibintu byose nabyishimiye, wenda ikintu cyabuze nk’iyo
haba hari ahantu hihariye twari gufungura imbwa zitari mu mugozi zigahura
zigasabana. Buri muntu wese yari ayifashe mu mugozi."
Dog House Rwanda yasabye ko kandi mu iserukiramuco ry’imbwa ry'ubutaha hazanarebwa uburyo hazanwa ibyo kurya by’imbwa bigashyirwa hafi ababikeneye bakabigura cyane ko ba nyirazo ari bo babonaga ibyo kurya kuko ari byo byari biteganyijwe gusa.