Mu 2023, iyi Banki
yahagaritse gutera inkunga Uganda nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu
itoye itegeko rishyiraho ibihano bikakaye ku baryamana bahuje ibitsina, birimo
gufungwa burundu ndetse no kwicwa, mu gihe cyiswe "ubusambanyi
bukabije". Iri tegeko ryateje impaka ndende ku rwego mpuzamahanga,
ryamaganwa n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.
Banki y’Isi, ibinyujije
mu itangazo ryasohowe n’umwe mu bayihagarariye, yatangaje ko yasubukuye ubufatanye ifitanye na Uganda nyuma yo kugenzura ko ingamba zo kurinda imishinga yayo
ingaruka z’iri tegeko zatangiye gutanga umusaruro.
Umuvugizi wayo yagize
ati: "Tumaze igihe dukorana n’inzego za Uganda gushyiraho ingamba zigamije
gukumira ingaruka mbi iri tegeko ryateza ku mishinga dukorera muri icyo gihugu.
Ubu twasanze izo ngamba zishyirwa mu bikorwa ku buryo bushimishije.”
Ibi byatumye Banki y’Isi
yemeza imishinga mishya itatu igamije guteza imbere imibereho myiza, uburezi
n’inkunga ku mpunzi. Iyo mishinga yashyizwe ku murongo w’ibyemezo n’inama
y’ubuyobozi ya Banki.
Nubwo amategeko ya Uganda
atarahinduka ku burenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, Banki y’Isi
yagaragaje ko igarutse mu buryo bushya bw’imikoranire, hashyirwa imbere inyungu
rusange zifasha abaturage kurusha kwibanda gusa ku mategeko n’uburenganzira
bw’abantu ku giti cyabo.
Uko Isi yakiriye iryo tegeko
Itegeko rishyiraho
ibihano bikakaye ku baryamana bahuje ibitsina ryasinywe na Perezida wa Uganda
muri Gicurasi 2023. Ryashyizwe mu rwego rw’amategeko akaze cyane ku Isi mu
bijyanye no guhana abantu babana cyangwa bakundana bahuje ibitsina.
Iri tegeko ryamaganiwe
kure n’ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe
bw’u Burayi, Umuryango w’Abibumbye n’imiryango iharanira uburenganzira bwa
muntu.
Uwari Perezida wa Leta Zunze
Ubumwe za Amerika icyo gihe, Joe Biden, yavuze ko ari "ihonyora rikomeye
ry’uburenganzira bwa muntu", maze igihugu cye gitangira kwima bamwe mu
bayobozi ba Uganda ibyangombwa byo kujya muri Amerika ndetse gitangira no
gusuzuma niba gikwiye gukomeza kugenera Uganda inkunga.
Umuryango w’Ubumwe bw’u
Burayi nawo watangaje ko iryo tegeko rihabanye n’amahame mpuzamahanga. Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye
ushinzwe uburenganzira bwa muntu yavuze ko iryo tegeko "riteye ubwoba
kandi ririmo ivangura".
Imiryango itari iya Leta,
iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibigo by’ubucuruzi mpuzamahanga,
byamaganye bikomeye iri tegeko, bavuga ko rishobora guteza ikibazo ku bakozi
babo ndetse no ku ishoramari muri Uganda.
Nubwo iyi myigaragambyo
y’amahanga ikomeje, ubuyobozi bwa Uganda bwakiranye yombi isubukurwa
ry’inkunga, bubifata nk’ikimenyetso cy’uko igihugu cyemerewe kwigenga mu gufata
ibyemezo no gukomeza inzira y’iterambere.
Iyi nkunga igarutse
hagati y’impaka ndende ku ruhare rw’ibigo by’imari bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga,
ku bijyanye no guhuza uburenganzira bwa muntu n’iterambere ry’ibihugu bikennye.