Banki y’Isi yongeye gutera inkunga Uganda nyuma y’imyaka ibiri iyihagaritse kubera kubangamira abaryamana bahuje ibitsina

Ubukungu - 06/06/2025 12:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Banki y’Isi yongeye gutera inkunga Uganda nyuma y’imyaka ibiri iyihagaritse kubera kubangamira abaryamana bahuje ibitsina

Nyuma y’imyaka ibiri ihagaritse imishinga mishya muri Uganda, Banki y’Isi yongeye gufungurira iki gihugu amarembo y’inkunga, nubwo amategeko abangamiye abaryamana bahuje ibitsina akiriho kandi akomeje kunengwa cyane.

Mu 2023, iyi Banki yahagaritse gutera inkunga Uganda nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu itoye itegeko rishyiraho ibihano bikakaye ku baryamana bahuje ibitsina, birimo gufungwa burundu ndetse no kwicwa, mu gihe cyiswe "ubusambanyi bukabije". Iri tegeko ryateje impaka ndende ku rwego mpuzamahanga, ryamaganwa n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.

Banki y’Isi, ibinyujije mu itangazo ryasohowe n’umwe mu bayihagarariye, yatangaje ko yasubukuye ubufatanye ifitanye na Uganda nyuma yo kugenzura ko ingamba zo kurinda imishinga yayo ingaruka z’iri tegeko zatangiye gutanga umusaruro.

Umuvugizi wayo yagize ati: "Tumaze igihe dukorana n’inzego za Uganda gushyiraho ingamba zigamije gukumira ingaruka mbi iri tegeko ryateza ku mishinga dukorera muri icyo gihugu. Ubu twasanze izo ngamba zishyirwa mu bikorwa ku buryo bushimishije.”

Ibi byatumye Banki y’Isi yemeza imishinga mishya itatu igamije guteza imbere imibereho myiza, uburezi n’inkunga ku mpunzi. Iyo mishinga yashyizwe ku murongo w’ibyemezo n’inama y’ubuyobozi ya Banki.

Nubwo amategeko ya Uganda atarahinduka ku burenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, Banki y’Isi yagaragaje ko igarutse mu buryo bushya bw’imikoranire, hashyirwa imbere inyungu rusange zifasha abaturage kurusha kwibanda gusa ku mategeko n’uburenganzira bw’abantu ku giti cyabo.

Uko Isi yakiriye iryo tegeko


Itegeko rishyiraho ibihano bikakaye ku baryamana bahuje ibitsina ryasinywe na Perezida wa Uganda muri Gicurasi 2023. Ryashyizwe mu rwego rw’amategeko akaze cyane ku Isi mu bijyanye no guhana abantu babana cyangwa bakundana bahuje ibitsina.

Iri tegeko ryamaganiwe kure n’ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Abibumbye n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyo gihe, Joe Biden, yavuze ko ari "ihonyora rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu", maze igihugu cye gitangira kwima bamwe mu bayobozi ba Uganda ibyangombwa byo kujya muri Amerika ndetse gitangira no gusuzuma niba gikwiye gukomeza kugenera Uganda inkunga.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nawo watangaje ko iryo tegeko rihabanye n’amahame mpuzamahanga. Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu yavuze ko iryo tegeko "riteye ubwoba kandi ririmo ivangura".

Imiryango itari iya Leta, iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibigo by’ubucuruzi mpuzamahanga, byamaganye bikomeye iri tegeko, bavuga ko rishobora guteza ikibazo ku bakozi babo ndetse no ku ishoramari muri Uganda.

Nubwo iyi myigaragambyo y’amahanga ikomeje, ubuyobozi bwa Uganda bwakiranye yombi isubukurwa ry’inkunga, bubifata nk’ikimenyetso cy’uko igihugu cyemerewe kwigenga mu gufata ibyemezo no gukomeza inzira y’iterambere.

Iyi nkunga igarutse hagati y’impaka ndende ku ruhare rw’ibigo by’imari bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga, ku bijyanye no guhuza uburenganzira bwa muntu n’iterambere ry’ibihugu bikennye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...