Inkuru dukesha BBC Gahuzamiryango ivuga ko BRB yavuze ko ayo mafaranga yibwe hakoreshejwe uburyo bwo kwinjira mu makuru ya mudasobwa nta burenganzira, buzwi nka cyberattaque, aho abajura bakoresha ikoranabuhanga mu kwinjira muri sisitemu cyangwa konti batabifitiye uburenganzira.
Amafaranga bivugwa ko yibwe angana na €814,957, akaba ahwanye n’amafaranga y’u Burundi hafi miliyari ebyiri n’amafaranga asaga miliyoni 800, hashingiwe ku gaciro k’amayero n’ifaranga ry’u Burundi, angana n’amafaranga y’u Rwanda 1,372,455,748.
Inkuru y’ubu bujura yatangiye kumenyekana nyuma y’itangazo ry’ishyirahamwe OLUCOME, rizwiho kurwanya ruswa n’isesagurwa ry’umutungo wa Leta mu Burundi.
Umushinjacyaha wo mu ntara ya Gdańsk muri Pologne yari yarandikiye inzego z’u Burundi mu mwaka ushize, asaba ubufasha mu iperereza ku bijyanye n’ayo mafaranga yoherejwe muri icyo gihugu.
Mu ntangiriro, uruhande rwa Pologne rwari rwaravuze ko amafaranga yoherejwe yari ay’ikigo REGIDESO, gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi mu Burundi.
Nyuma yaho ariko, Banki Nkuru y’u Burundi yamenyesheje Minisiteri y’Ubutabera ko ayo mafaranga atari aya REGIDESO, ahubwo ko yari umutungo wa BRB.
Banki Nkuru y’u Burundi yavuze ko kugeza ubu ayo mafaranga atarasubizwa, mu gihe inzego bireba mu Burundi no muri Pologne zigikomeje iperereza.
Iri perereza rigamije kumenya neza uburyo ayo mafaranga yakuwe kuri konti ya Banki Nkuru y’u Burundi akoherezwa muri Pologne, ndetse no kumenya abantu cyangwa itsinda ryaba ryaragize uruhare muri ubwo bujura.
BRB ivuga ko iki kibazo gikomeje gukurikiranwa n’inzego zo mu bihugu byombi kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye n’aho ayo mafaranga yibwe aherereye.
