Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko iyi banki yananiwe kumenyesha inzego za Leta ibikorwa bikemangwa bifite agaciro karenga miliyari eshanu z’amadolari.
Muri ayo mafaranga, miliyari imwe yagaragajwe ko ishobora kuba yarateje ibyago ku mutekano w’igihugu no ku kurwanya ibikorwa by’imari bitemewe.
Mu bikorwa bitamenyekanye hakiri kare harimo ibyashoboraga kuba bifitanye isano n’imiyoboro y’Abashinwa ikekwaho kugira uruhare mu iyezandonke, ndetse n’iyezandonke rikorwa hifashishijwe ubucuruzi, rifitanye isano ikomeye n’akarere ko mu majyepfo y’umupaka wa Amerika.
Bank of America yabwiye BBC ko itsinda ryayo rigeze kure mu gukemura ibibazo byagaragajwe n’inzego ziyigenzura kandi ko ryiyemeje kurangiza imirimo isabwa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.
Iyi banki yatangaje ko ihazabu izagira ingaruka ku nyungu zayo mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka. Yasobanuye ko izashyira mu mibare y’icyo gihembwe amafaranga miliyari 1.2 z’amadolari y’ihazabu, atazagabanyirizwa imisoro, bikazagabanya inyungu isigara kuri buri mugabane w’imari ku rugero rwa senti 17 z’idolari.
Yongeyeho ko yamaze gushyira abakozi n’ubundi bushobozi bwinshi mu bikorwa byo gukosora ibibazo byagaragajwe, kandi ko amafaranga ajyanye n’iyo mirimo asanzwe abarirwa mu mafaranga ikigo gisohora mu bikorwa byacyo bya buri munsi.
Iyi ni imwe mu bihano bikomeye Minisiteri y’Imari ya Amerika yigeze gutanga, ikaba iza ku mwanya wa gatatu mu bihano binini byatanzwe n’iyo minisiteri.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari, Scott Bessent, yavuze ko iyo banki ifite ingano nk’iya Bank of America inanirwa kubahiriza inshingano zo kurwanya iyezandonke no kubahiriza ibihano by’imari, ingaruka zitarangirira kuri yo gusa, ahubwo zishyira urwego rw’imari rwa Amerika muri rusange mu kaga ko gukoreshwa mu bikorwa bitemewe.
Minisiteri y’Imari yasobanuye ko Bank of America yishingikirizaga cyane ku makuru n’ibibazo byagezwaga kuri yo n’abandi, barimo inzego z’umutekano n’izindi banki, aho gukoresha neza uburyo bwayo bw’imbere mu kigo bugamije gutahura ibikorwa bikemangwa.
Iyo minisiteri yavuze ko ibyo byatumye iyi banki iha abandi bantu n’ibigo bimwe mu nshingano zayo zo gushakisha no gutanga amakuru ku bikorwa bikemangwa, aho kuzikora ubwayo uko bikwiye.
Mu masezerano yo gukemura iki kibazo, Bank of America yemeye ko yarenze ku bushake ku Itegeko rigenga ibanga ry’amakuru y’imari muri Amerika (Bank Secrecy Act), kubera kutagira gahunda yujuje ibisabwa yo kurwanya iyezandonke.
Yashinjwe kandi kutagenzura bihagije konti za banki zo mu mahanga ikorana na zo, ndetse no kunanirwa gutanga raporo ku bikorwa bikemangwa nk’uko amategeko abiteganya.
Muri miliyari 1.2 z’amadolari y’ihazabu, harimo miliyoni 750 z’amadolari yaciwe n’Urwego rushinzwe kugenzura ibikorwa bya banki z’ubucuruzi muri Amerika (OCC). Iyo ni yo hazabu nini urwo rwego rwigeze gutanga.
Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ibihano by’imari muri Amerika (OFAC) na rwo rwavuze ko amasezerano rwagiranye na Bank of America arebana n’ibikorwa 475 bikekwa ko byarenze ku bihano byashyizweho na Amerika.
Ibyo bihano birimo ibyafatiwe u Burusiya na Iran, ibifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba mpuzamahanga.
OFAC yatangaje ko amafaranga miliyoni 11.6 z’amadolari yagenwe muri ayo masezerano ashingiye ku isuzuma ryagaragaje ko ibyo bikorwa bikekwa bitari mu rwego rw’ibyaha bikabije.
Iyi dosiye yongeye kugaragaza akamaro k’ubugenzuzi bukomeye mu bigo by’imari, kugira ngo hirindwe ko serivisi za banki zikoreshwa mu iyezandonke, mu kurenga ku bihano by’imari cyangwa mu bindi bikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.
