Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Mama Niyori yagarutse ku rugendo rwe muri
Cinema, avuga ko rwatangiye ubwo yafataga icyemezo gikomeye cyo kureka akazi
kamuhembaga neza buri kwezi, kugira ngo akurikize umutima we wamusunikaga mu gukina
filime.
Ati:
“Nakoraga akazi ariko umutima wanjye utuje. Numvaga nifuza gukina filime, ariko
sinari narabonye aho ntangirira. Nageze aho mfata icyemezo cyo kureka akazi
kugira ngo nshake aho mbigira.”
Kagoyire
avuga ko umunsi umwe, ubwo yari amaze gusohoka mu kazi atarafata icyemezo
cy’aho azerekeza, yahuye n’umwana w’umuhungu wamusabye nimero ze.
Ati:
"Haje umwana w'umuhungu arambaza ati 'ese Mama ukunda filime? Ndamubwira
nti Yego! Arambwira ati 'nonese ko utazikina, ndamubwira nti nabuze aho
nzikinira. Arangije arambwira ati mpa nimero zawe, ndazimuha, hanyuma ku
mugoroba arampamgara arambwira ati uzaze nguhuze na Mama Nick."
Nyuma
y’icyo kiganiro, Mama Niyori yahise ajya kwa Mama Nick, aho yasanze afite
ishuri ryigishirizwamo ibijyanye no gukina filime. Ati "Naragiye ndiga,
Mama Nick arambwira ati 'ubwo ubishaka bizaza'. Nahoraga numva mfite
ishyaka."
Kagoyire
avuga ko bwa mbere yahuriye na Nyambo kwa Mama Nick, ubwo bari batangiye gukora
filime “Umukuzana Mubi”. 
Avuga
ko ageze mu rugo yifashe ijwi (Voice Notes) hanyuma yoherereza Nyambo amusaba
akazi. Ati "Naramubwiye nti ndashaka akazi, kandi n'ubwo njye ntakwitura,
ariko abana banjye bazakwitura [...]."
Nyuma
y’iminsi mike, Nyambo yamuhamagaye amuha amahirwe yo gukina muri filime “The Message”,
aho yagize uruhare nka ‘Nyirasenge wa Nyambo”.
Mu
myaka ibiri ishize amaze gukorana bya hafi na Mama Nick, Mama Niyori avuga ko
yamubereye umutoza, umujyanama n’umubyeyi wamwigishije byinshi mu bijyanye no
gukina filime no kuzitunganya.
Ati
“Yagize uruhare rukomeye kuko n'ubu ndakiga, buri munsi ndiga. Kuko, ibintu
nize kwa Mama Nick ni na byo njyana hariya."
Yavuze
ko anafite ishimwe rikomeye kuri Nyambo, kuko ari we muntu wa mbere wemeye
kumuha umwanya agakina muri filime. 
Asaba
n’abandi bafite inzozi zo gukina filime kudacika intege, kuko urugendo rwe ari
urugero rw’uko amahirwe y’ukuri aturuka ku kwizera no gukora cyane.

Mama
Niyori ashimira Mama Nick na Nyambo bamufunguye amarembo yo kwinjira muri
sinema nyarwanda

Kagoyire
Rebecca avuga ko Mama Nick ari we wamutoje ibijyanye no gukina no kuyobora
filime

Nyambo
ni we wamuhaye amahirwe ya mbere yo gukina muri filime ‘The Message’, bituma
inzozi ze zitangira kubyuka
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ‘MAMA NIYORI’
