Mu gihe usanga ibyinshi mu bikoresho byifashishwa mu kwigisha abana byiganjemo indimi z’amahanga, itsinda Banashenge rikomeje kwihagararaho nk’umushinga wihariye ugamije gutoza abana ururimi rw’Ikinyarwanda binyuze mu ndirimbo, inkuru zishushanyije n’ibindi bihangano byubaka ubumenyi n’indangagaciro by’abana bakiri bato.
Mu bikorwa byabo bishya, Banashenge bashyize hanze indirimbo “Turate Rwanda”, indirimbo izwi cyane mu Rwanda basubiyemo bakayishyira mu ijwi ry’abana, hagamijwe kuyikundisha abana kurushaho no kuyigira igikoresho cyo kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda, batibagiwe kuzamura n’urukundo bakunda Igihugu.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Musekura Jean D’Amour, umwe mu banditsi b’indirimbo za Banashenge akaba anashinzwe gutunganya amajwi (production), yasobanuye impamvu bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo.
Yagize ati: “Ivuga ku byiza bitatse u Rwanda. Ni indirimbo ikundisha umuntu u Rwanda. Nk’abantu bigisha Ikinyarwanda binyuze mu ndirimbo, ntitwari kubura kuyisubiramo. Ni indirimbo ya kera, twifuje kuyisubiramo iri mu ijwi ry’abana, kugira ngo bongere bayikunde, kandi barusheho kumenya ibigize u Rwanda mu buryo bw’ibyiza nyaburanga.”
Indirimbo “Turate Rwanda” irimo amagambo agaruka ku bwiza bw’Igihugu, aho bavuga bati: “Rwanda nziza, ntuteze kuzahinyuka mu mahanga”, bakagaruka ku biyaga bikomeye by’u Rwanda birimo Kivu, Muhazi, Burera, Ruhondo na Cyohoha ya Bugesera.
Banavuga ku mashyamba n’inyamaswa ziyabamo nk’ingwe n’urusamagwe, ndetse bakaririmba ku birunga by’u Rwanda by’umwihariko Muhabura. Ibi byagize imimaro ibiri, birimo gutuma umwana yiga amagambo yayo, akamenya n’ibiranga Igihugu cye.
Musekura ashimangira ko iyi ndirimbo izafasha buri mwana kumva no kuvuga Ikinyarwanda neza, ikanamutera gukunda igihugu akiri muto, kuko iba ihuza ururimi, umuco n’ubumenyi rusange.
Uyu mushinga wa Banashenge ugamije cyane cyane kwigisha abana Ikinyarwanda mu byiciro byose by’ubwana. Nk’uko Musekura Jean D’Amour yabisobanuye, intego yabo ni ugukora indirimbo cyangwa inkuru mu Kinyarwanda gusa, kuko abana benshi bakunda kwigishwa binyuze mu ndimi z’amahanga, bigatuma ururimi kavukire barumenya bidahagije cyangwa bakaruvuga uko biboneye.
Indirimbo za Banashenge zifasha abana kwiga amasomo atandukanye yigishwa mu mashuri arimo imibare, inyajwi z’Ikinyarwanda, itonde ry’inyuguti, amazina y’amezi, iminsi y’icyumweru, ibice by’umubiri, ibice by’igiti, amatungo n’ibikoresho byo mu rugo.
Ibi bituma abanyeshuri bashobora kwihugura no kongera gusobanukirwa amasomo biga mu buryo bushimishije, bibereye iwabo mu rugo. Si ibyo gusa, Banashenge banakora indirimbo zifasha abana kwizihiza ibi bihe byabo byihariye n’iminsi mikuru.
Mu mpera z’umwaka wa 2024 bashyize hanze indirimbo “Akana Noheli”, yanditswe na Dushime Gaston, umuyobozi mukuru wa Banashenge, igamije kwinjiza abana mu byishimo bya Noheli no kubigisha Ikinyarwanda binyuze mu nkuru y’ivuka rya Yezu, mu buryo bworoheje kandi bwumvikana ku mwana.
Banashenge kandi bazwi cyane ku ndirimbo “Ihangane” yasohotse ku wa 3 Nzeri 2025, ivuga ku ihumure n’icyizere, ifasha abana bari mu bihe bitoroshye kumva ko batari bonyine, ko bafite inshuti n’imiryango ibitaho.
Musekura Jean D’Amour agaragaza ko ibikorwa bya Banashenge bifite ishingiro ku ndangagaciro zishingiye ku Ijambo ry’Imana, aho yagize ati: “Indirimbo zacu ntizigamije gusa gushimisha abana, ahubwo zifite ishingiro mu Ijambo ry’Imana… tubona ko dufite inshingano yo gufasha ababyeyi n’abarezi kubaka ejo hazaza h’aba bana binyuze mu ndirimbo zibacengezamo icyizere n’ubumuntu.”
Umuyoboro wa YouTube wa Banashenge umaze kuba umwe mu miyoboro yizewe mu kwigisha abana Ikinyarwanda, bitewe n’uko bakora ibihangano byabo bwite kandi bikajyana n’ibyo abana bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu gusubiramo indirimbo “Turate Rwanda”, Banashenge bizeye ko bizafasha abana gukomeza kwiga amagambo mashya, no kumenya ibigize Igihugu cyabo kandi bakagikunda.
