Bamwe mu baturage ba Venezuel bari kuramya Donald Trump

Hanze - 06/01/2026 6:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Bamwe mu baturage ba Venezuel bari kuramya Donald Trump

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela, María Corina Machado, yashimiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubuyobozi bwe kubera icyo yise “ubukana n’ubushake bwo kubahiriza amategeko”, mu butumwa yashyize kuri X (Twitter), akavuga ko Venezuela yiteguye kuba umufatanyabikorwa wa mbere wa Amerika mu byerekeye umutekano, ingufu (energy), demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Mu magambo ye, Machado yagize ati: “Ubwigenge bwa Venezuela buri hafi. Vuba tuzishimira ku butaka bwacu. Tuzaririmba, dusenge, twishimane nk’umuryango umwe, kuko abana bacu bazaba basubira mu gihugu.”

Aya magambo yaje akurikira inkuru zerekeye uruhare rwa Amerika mu bibera muri Venezuela, rwakiriwe mu buryo butandukanye n’abanyapolitiki n’abaturage nyuma y’uko Maduro atawe muri yombi.

Machado yari yishimiye inkuru yo ku wa 3 Mutarama, aho yavuze ko “isaha y’ubwigenge yari igeze”. Ibi byatumye ijwi rye rirushaho kumvikana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu banyavenezuela baba mu mahanga, bakomeje kugaragaza icyizere cy’impinduka mu miyoborere y’igihugu cyabo.

Mu kwezi gushize, María Corina Machado yakiriye igihembo cya Nobel Peace Prize mu gihugu cya Noruveje, igikorwa cyashyize izina rye ku rwego rwo hejuru mu banyapolitiki b’isi bavuganira amahoro n’impinduka zishingiye kuri demokarasi.

Abamushyigikiye bavuga ko iki gihembo cyabaye ikimenyetso cy’uko urugamba rwe rwo guharanira amahoro n’imbaraga zo guharanira uburenganzira bwa muntu byahawe agaciro ku rwego mpuzamahanga. Gusa, n’ubwo izina rye rikomeje kuvugwa cyane ku ruhando rw’Isi, si bose bamubonamo umuyobozi ushobora kuyobora Venezuela byoroshye.

Perezida wa Amerika Donald Trump aherutse kugaragaza gushidikanya ku bushobozi bwa Machado bwo kuyobora Venezuela, agira ati “Nibaza ko byamugora cyane kuba umuyobozi. Ntekereza ko adafite ubufasha buhagije….”

Aya magambo ya Trump yagaragaje itandukaniro riri hagati yo gushyigikira igitekerezo cy’impinduka muri Venezuela no gushyigikira umuntu uzayiyobora, ibintu bikomeje gutera impaka mu banyapolitiki ba Amerika ubwabo no mu bandi batandukanye.

María Corina Machado uheruka guhabwa igihembo cy'amahoro cya Nobel, yashimiye Donald Trump wahiritse ubutegetsi bw'igihugu cye cya Venezuela


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...