Mu
magambo ye, Machado yagize ati: “Ubwigenge bwa Venezuela buri hafi. Vuba
tuzishimira ku butaka bwacu. Tuzaririmba, dusenge, twishimane nk’umuryango
umwe, kuko abana bacu bazaba basubira mu gihugu.”
Aya
magambo yaje akurikira inkuru zerekeye uruhare rwa Amerika mu bibera muri
Venezuela, rwakiriwe mu buryo butandukanye n’abanyapolitiki n’abaturage nyuma y’uko
Maduro atawe muri yombi.
Machado
yari yishimiye inkuru yo ku wa 3 Mutarama, aho yavuze ko “isaha y’ubwigenge
yari igeze”. Ibi byatumye ijwi rye rirushaho kumvikana ku rwego mpuzamahanga,
cyane cyane mu banyavenezuela baba mu mahanga, bakomeje kugaragaza icyizere
cy’impinduka mu miyoborere y’igihugu cyabo.
Mu
kwezi gushize, María Corina Machado yakiriye igihembo cya Nobel Peace Prize mu
gihugu cya Noruveje, igikorwa cyashyize izina rye ku rwego rwo hejuru mu
banyapolitiki b’isi bavuganira amahoro n’impinduka zishingiye kuri demokarasi.
Abamushyigikiye
bavuga ko iki gihembo cyabaye ikimenyetso cy’uko urugamba rwe rwo guharanira amahoro
n’imbaraga zo guharanira uburenganzira bwa muntu byahawe agaciro ku rwego
mpuzamahanga.
Perezida
wa Amerika Donald Trump aherutse kugaragaza gushidikanya ku bushobozi bwa
Machado bwo kuyobora Venezuela, agira ati “Nibaza ko byamugora cyane kuba umuyobozi.
Ntekereza ko adafite ubufasha buhagije….”
Aya magambo ya Trump yagaragaje itandukaniro riri hagati yo gushyigikira igitekerezo cy’impinduka muri Venezuela no gushyigikira umuntu uzayiyobora, ibintu bikomeje gutera impaka mu banyapolitiki ba Amerika ubwabo no mu bandi batandukanye.

María Corina Machado uheruka guhabwa igihembo cy'amahoro cya Nobel, yashimiye Donald Trump wahiritse ubutegetsi bw'igihugu cye cya Venezuela
