Kwamamaza imigabane ya Trump Media, urubuga rwa Truth Social, ndetse n'ibindi bikorwa bya crypto birimo World Liberty Financial, $TRUMP, $MELANIA na American Bitcoin, byatumye abantu benshi bizezwa inyungu zikomeye, ariko nyuma agaciro k'ibyo bashoyemo karagabanuka cyane.
Raporo ya Forbes igaragaza ko bamwe mu bashoramari bavuga ko ubu batagifite amafaranga. Hari umushoferi w'ikamyo watangaje ko yatakaje amadolari 175,000 yari yarazigamye ubuzima bwe bwose, undi ukora ibijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga nkoranyambaga atakaza 250,000$, mu gihe undi wari washoye 100,000$ muri American Bitcoin yavuze ko hafi yose yashize.
Forbes ivuga ko muri rusange, abafite imigabane n'ibiceri bifitanye isano na Trump bamaze guhomba miliyari zirenga 7 z'amadolari kubera igabanuka rikabije ry'agaciro k'ibyo bashoyemo. Mu gihe bo bahomba, Trump n'umuryango we bo bakomeje kwinjiza amafaranga menshi binyuze muri ibyo bikorwa.
Iyi raporo yongeye gukurura impaka ku bijyanye n'umutekano w'abashora imari mu biceri by'ikoranabuhanga ndetse n'ibibazo by'inyungu zishobora kuvuka igihe umunyapolitiki akora ubucuruzi nk'ubwo.
Mu gihe bamwe banenga Trump bavuga ko yungukiye ku gihombo cy'abamushyigikiye, hari n'abavuga ko gushora imari muri crypto bisanzwe bifite ibyago byinshi kandi buri mushoramari aba agomba kubimenya mbere yo gufata icyemezo.
