Epstein, yapfuye mu 2019 nyuma yo gufungwa azira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakorerwaga abana b'abakobwa bari munsi y'imyaka 18 ndetse n'ibijyanye no kubagurisha ibizwi nka "human trafficking".
Kuri ubu yongeye kuvugwa mu nyandiko zigaragaza ko bamwe mu bashinzwe gushaka abanyamideli, abayobozi b’ibigo by’imideli ndetse n’abahagarariye abanyamideli bakomeje kugirana umubano na we nubwo yari yarahamwe n’ibyaha.
Inyandiko zasuzumwe zigaragaza ko hari abashakaga guhuza Epstein n’abakobwa bakiri bato bifuza kuba abanyamideli. Bamwe bamwohererezaga amakuru n’amafoto y’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka y’ubuto.
Abashakashatsi bavuga ko umubano wa Epstein n’abo bantu wari ushingiye ku nyungu zari zihuriyeho kuguhabwa amafaranga yatangaga, no kubafasha kubona impapuro zo gutura muri Amerika, mu gihe bamwe mu bo mu mideli bamufashaga kugera ku bakobwa bakiri bato baturutse mu bihugu bitandukanye.
Nubwo bamwe mu bo muri uru ruganda bashinjwe gufasha cyangwa kumenyekanisha Epstein, abandi bavuze ko batari bazi ibikorwa bye by’ubugizi bwa nabi. Bavuze ko bamubonaga nk’umuntu ukomeye mu by’ubucuruzi kubera umubano we n’abantu bakomeye mu ruganda rw’imideli.
Umwe mu bashinzwe gushaka abanyamideli, Daniel Siad, yavuze ko yamenyanye na Epstein akeka ko ari umuntu w’umwuga kandi ko atari azi ko hari abantu yagiriraga nabi ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Ati: “Nizeraga ko uyu muntu ari umunyamwuga."
Gusa inyandiko zerekana ko Siad yakomeje koherereza Epstein amafoto y’abakobwa bari gushaka akazi mu mideli ndetse akanamufasha gushaka “umufasha ukiri muto kandi mwiza”.
Epstein kandi yari afitanye isano kandi n’umunyamideli w’Ubufaransa Jean-Luc Brunel, washinjwe n’abagore batandukanye iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Nubwo byaje kurangira yitabye Imana muri gereza y’i Paris mu 2022 aho yari afungiye mu gihe hari hagikimeje iperereza ku byaha yashinjwaga, ibyo we yahakanaga.
Mu myaka ya 2000, Nibwo Epstein yafashije uyu Brunel gutangiza ikigo cy’imideli cyitwa MC2 Model Management, aho bamwe mu bahoze ari abanyamideli bivugwa ko bahuye na Epstein ndetse bamwe bakavuga ko yanabahohoteye.
Umwe muri bo witwa Svetlana Pozhidaeva atanga ubuhamya bwe yavuze ko yamenyanye na Epstein abinyujije kuri Siad wari umuyobozi wicyo kigo kimurika imideli, nyuma akaza kujya akora nk’umufasha we aho avuga ko yahuriyemo n’imyaka myinshi y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Nyuma y’uko Epstein yemeye icyaha mu 2008, bamwe mu bantu bo mu ruganda rw’imideli bakomeje kuvugana na we. Inyandiko zigaragaza ko bamwe bamufashaga kubona amatike yo kwitabira imyiyereko y’imideli, kumushakira abantu cyangwa kumuhuza n’abandi.
Kates, umwe mu bashinze ikigo cy’imideli Next Management, na we yagaragaye mu nyandiko zagiye zitangazwa, aho yakomeje kugirana umubano na Epstein. Abamuhagarariye bavuga ko na we yayobye kuko Epstein yari umuntu ushobora guhisha ukuri ku bikorwa bye.
Mu gihe bamwe mu bantu bavugwa muri izi nyandiko batigeze bashinjwa icyaha, abatangabuhamya n’abahohotewe basabye ko iperereza rikomeza kugira ngo hamenyekane uko abantu bamwe bakomeje kwegera abakobwa bakiri bato. banakore Iperereza ry'imbitse ku mikoranire ya Epstein n’abantu bakoranye nawe ibi bikorwa ndetse nabandi babyihishe inyuma.

Bamwe mu bashinze Sosiyete zikora Imideli barashinjwa gukorana na Jeffrey Epstein
