Hari
abitwaje indabo, bashimangira urukundo n’inkunga baha Mugisha Benjamin uzwi nka
The Ben, mu gihe abandi bitwaje ibyapa n’imipira minini yanditseho “001”,
ikimenyetso kizwi cyane gishyigikirwa na Bruce Melodie wamamaye nka Munyakazi.
Ibi
bifite imvano, kuko ari ubwa mbere aba bahanzi bombi bamaze igihe bavugwaho
guhangana mu muziki bahuriye ku rubyiniro rumwe, mu gitaramo cyabaye kuri uyu
wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, kibera muri BK Arena, cyinjiza Abanyarwanda mu
mwaka mushya wa 2026, kinatanga n’umusanzu ukomeye ku iterambere ry’uruganda
rw’umuziki nyarwanda.
Mu
myaka igera kuri 15 ishize Bruce Melodie amaze mu muziki, yigwijeho abafana
benshi by’umwihariko mu rubyiruko, naho The Ben we amaze imyaka irenga 20 mu
muziki, akagira abakunzi b’ingeri zose kubera ubunararibonye n’indirimbo
zakunzwe kuva kera.
Imbere
muri BK Arena, abafana bari bicaye mu byiciro bitandukanye, bamwe bitwaje
amafirimbi n’ibyapa, bagamije kumvikanisha neza umuhanzi bashyigikiye.
Ibi
si bishya mu ruhando rw’umuziki, kuko no mu bindi bihugu, ibitaramo by’abahanzi
bavugwaho guhangana bikunda kuba bifite abafana bafata impande zitandukanye.
Ibi
byongeye kugarukwaho cyane kubera indirimbo ‘Munyakazi’ ya Bruce Melodie, aho
bamwe mu bakurikira umuziki n’abafana ba The Ben bavuga ko yaba yaribasiye The
Ben, nubwo Melodie we yagiye ashimangira ko iyo ndirimbo yari yivugamo ubwe.
Ku
rundi ruhande, indirimbo ya The Ben ‘Indabo zanjye’ nayo yakomeje gufatwa na
bamwe mu bafana ba Bruce Melodie nk’iyibasira Melodie.
Ku
bijyanye n’aya makimbirane azwi nka music diss, Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga w’u Rwanda, uzwi kandi nk’umukunda-muziki, yigeze kwandika ku rubuga
X agira ati: “Ariko ibi bintu urubyiruko muhoramo byo guhanganisha abahanzi
b’abanyarwanda muzabireke rwose!”
Iki
gitaramo cyatumiwemo na Bruce Melodie cyari gitegerejwe cyane, aho bamwe baje
kugirebera uwo abafana baza kugaragariza urukundo rurenze urw’abandi.
Ku
bandi, cyari amahirwe yo kuza guca impaka zari zimaze igihe zivugwa, mu gihe ku
bateguye igitaramo n’abandi bafatanyabikorwa, cyari n’amahirwe akomeye y’akazi
n’inyungu.
The
Ben aherutse kubwira RBA ko intego nyamukuru y’iki gitaramo ari ugushimisha
Abanyarwanda, agira ati: “Icyo tugamije ni uguha Abanyarwanda ibyishimo.”
Yongeyeho
ko Bruce Melodie yamubereye imfura mu kwakira ubutumire. The Ben, watangiye
umuziki akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, aherutse no kubwira BBC News
Gahuza ko urugendo rwe rwa muziki rutari rworoshye, kuko izina rye ryagiye
rigira ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Yagize
ati: “Izina rirakura rikakuruta, rimwe na rimwe rikanaruta ibyo winjiza. Ibyo
bigutera umunaniro n’umuhangayiko ukomeye.”
Ku
rundi ruhande, Bruce Melodie winjiye mu muziki nyuma ya The Ben, yazanye
imbaraga zidasanzwe, yigarurira imitima ya benshi binyuze mu njyana n’amagambo
meza mu ndirimbo ze nka ‘Ikinya’, ‘Saa Moya’, ‘Katerina’, ‘Fresh’,
‘Rosa’ n’izindi.
Iki gitaramo kigaragaza ko n’ubwo mu muziki hashobora kubaho guhangana, ubufatanye bushobora kuvamo amateka n’inyungu ku ruhande rw’abahanzi, abafana n’uruganda rw’umuziki muri rusange.

Bamwe mu bafana ba The Ben bitwaje indabo mu rwego rwo kugaragaza ko bamushyigikiye mu gitaramo cye cya kabiri agiye gukora

Uyu musore yatunguranye agera kuri BK Arena yisize amarangi amusanisha n'igisamagwe, ndetse no mu gahanga handitseho The Ben


Uyu mukobwa nawe yageze muri BK Arena yambaye ikamba ryanditseho amagambo aherutse kuvugwa na The Ben "One of Kind"


Uyu mukobwa we yahisemo kwitwaza icyapa kiriho ifoto ya The Ben n'ikirango cy'inyamaswa izwi nka 'Igisamagwe'

Hejuru yo kuba yisize amarangi amusanisha na The Ben, yanitwaje ibyapa byanditseho "Tiger B"

Ukigera kuri BK Arena hari ibyapa bigaragaza igitaramo "The Nu -Year Groove" cya The Ben na Bruce Melodie






Uyu mufana yatunguye abantu nyuma y'uko mu mutwe we yiyandikishijeho amazina ya Bruce Melodie mu gushimangira urukundo amukunda

Uyu mufana yabwiye InyaRwanda ko yakunze Bruce Melodie kuva akiri muto, ndetse ko byamusabye 25,000 Frw kugira ngo ashyireho iriya nyogosho

Umufana yakoze uko ashoboye kose ashaka ifoto Bruce Melodie yafotowe mu kiganiro n'itangazamakuru ayishyira ku mupira awuserukana muri iki gitaramo

Uyu mufana afite umupira wanditseho ko Bruce Melodie ariwe mwami wa muzika "001"- Bruce Melodie aherutse kuvuga ko adatewe ipfumwe no kwemeza ko ariwe nimero ya mbere mu Rwanda

Uyu mufana we yitwaje umupira ugaragaza ko ashyigikiye The Ben, ndetse n'ikirango cye cyamamaye nka "Igisamagwe"














KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU GITARAMO CYA THE BEN NA BRUCE MELODIE
'NYAMABANDO' WAGARAGAYE MU NDIRIMBO YA THE BEN YAVUZE KO YINJIRIYE KU ITIKI YA BRUCE MELODIE
Kanda hano ubashe kureba amafoto y'igitaramo "The Nu- Year Groove" cya The Ben na Bruce Melodie
AMAFOTO: Karenzi Rene/ InyaRwanda.com
VIDEO: Dox Visual /InyaRwanda.com
