Karigombe
avuga ko iyi telefoni yibwe ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025, ubwo yari
yatashye ubukwe bwabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo.
Iyo
telefoni yarimo konti nyinshi zirimo YouTube, Email, WhatsApp, Facebook,
Instagram n’izindi, kandi zose zafunguriweho kubera ko uwayibye yamenye umubare
w’ibanga (Password), bikamuha ububasha bwo kuzifata nk’ize.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Karigombe yagize ati “Byanyibye telefoni ariko namaze
gutanga ikirego. Igitangaje ni uko uwayinyibye yampamagaye akambwira kumuha
ibihumbi 100 Frw kugira ngo telefoni ayimpe.”
Ibirushijeho
gutera impungenge ni uko uyu muntu atari guhagararira aho, ahubwo yagiye
ahamagara inshuti n’abavandimwe ba Karigombe, akoresheje ikoranabuhanga rishobora
kwigana ijwi rye (AI Coice Cloning), ababeshya abaka amafaranga nk’aho ari we
ubivuze.
Karigombe akomeza asobanura ati “Si njye gusa kuko hari n’abandi bagenzi banjye yagiye ahamagara akoresheje ikoranabuhanga rya AI yisanisha n’ijwi ryanjye akababeshya abasaba amafaranga".
Abasesenguzi
mu ikoranabuhanga n’umutekano w’amarangamuntu (cybersecurity) bavuga ko ikibazo
Karigombe yahuye na cyo gikunze kugwira abantu benshi.
Ibibazo
bishobora guterwa no kwibwa telefoni nk’iya Karigombe:
Kwamburwa
konti z’imbuga nkoranyambaga – Iyo utabashije kuzisubiza vuba, uwayibye
ashobora kuzihindurira amakuru yose agahita azigira ize.
Kwamburwa
amafaranga – Abantu bahamagazwa bibwira ko ari wowe, bakohereza amafaranga,
bigatuma nabo bagwa mu gihombo.
Kwiyitirira
umuntu hakoreshejwe ijwi (AI voice cloning) – Iyi ni imwe mu nzira zishya
zibangamiye umutekano w’abantu, aho ushobora kuganira n’uwibeshye ko ari
umuvandimwe cyangwa inshuti yawe, kandi ari umukwabu wagushukishije ijwi ryawe.
Kwiyangiriza
izina n’isura mu ruhame – Iyo abakuzi batangiye kubona ubutumwa butemewe
cyangwa ibisabishwa bitari ku rwego rwawe, bibagiraho ingaruka mbi ku buryo
bakwiyumvagamo.
Kwibasirwa
n’ubujura bw’amakuru bwimbitse – Aho umuntu ashobora gufungura konti, gukora
ubucuruzi cyangwa kwiyandikisha mu bikorwa binyuranye akoresheje izina ryawe.
Karigombe
avuga ko yatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kandi
yizeye ko bizatanga umusaruro, ariko aranasaba abantu bose kuba maso.
Ati
“Igiteye ikibazo ni uko nanjye bampamagaye bansaba ko mbaha amadorali 100 ngo
bayimpe. Ni akaga kababaje kuko uretse kumvutsa amahoro, banakomeje kwangiza
isura yanjye mu bantu.”
Uyu
muraperi yasabye abantu bose babonye ubutumwa cyangwa amahamagara aturutse kuri
konti ze, kuba bamenya ko ashobora kuba atari we, kandi bakihutira kumenyesha
inzego z’umutekano.
Inama z’abahanga
igihe wibwe telefoni:
•
Koresha uburyo bwa (2FA – Two-Factor Authentication) kuri konti zawe zose.
•
Kurinda ijambo ry’ibanga; wirinde kurishyira ahantu henshi hamwe.
•
Igihe wibwe telefoni, funga konti zawe byihuse cyangwa uzihindurire ijambo
ry’ibanga.
•
Shyira kuri telefoni yawe uburyo bwo kuyikurikirana (Find My iPhone / Find My
Device).
•
Ntugire amafaranga wohereza ku muntu waba akoresheje ijwi gusa nk’ikimenyetso,
banza umwemeze neza.
Karigombe
yatangaje ko uwamwibye telefoni yatangiye kuyikoresha yinjira mu mbuga nkoranyambaga
ze, ndetse yasabye amafaranga bamwe mu bantu
KANDA
HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA KARIGOMBE