Bamusabye amadorali 100$! Karigombe ahangayikishijwe n’abamwibye Telefoni bakomeje ‘gutuburira’ abantu

Imyidagaduro - 18/06/2025 1:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Bamusabye amadorali 100$! Karigombe ahangayikishijwe n’abamwibye Telefoni bakomeje ‘gutuburira’ abantu

Umuraperi nyarwanda Siti True Karigombe ari mu gihirahiro nyuma yo kwibwa telefoni igendana n’ubuzima bwe bwa buri munsi harimo n’imbuga nkoranyambaga, aho uwayitwaye atangiye no kumwiyitirira, akabeshya abantu akoresheje ijwi rye ryahanzwe n’ubwenge bw’ubukorano (AI).

Karigombe avuga ko iyi telefoni yibwe ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025, ubwo yari yatashye ubukwe bwabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Iyo telefoni yarimo konti nyinshi zirimo YouTube, Email, WhatsApp, Facebook, Instagram n’izindi, kandi zose zafunguriweho kubera ko uwayibye yamenye umubare w’ibanga (Password), bikamuha ububasha bwo kuzifata nk’ize.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Karigombe yagize ati “Byanyibye telefoni ariko namaze gutanga ikirego. Igitangaje ni uko uwayinyibye yampamagaye akambwira kumuha ibihumbi 100 Frw kugira ngo telefoni ayimpe.”

Ibirushijeho gutera impungenge ni uko uyu muntu atari guhagararira aho, ahubwo yagiye ahamagara inshuti n’abavandimwe ba Karigombe, akoresheje ikoranabuhanga rishobora kwigana ijwi rye (AI Coice Cloning), ababeshya abaka amafaranga nk’aho ari we ubivuze.

Karigombe akomeza asobanura ati “Si njye gusa kuko hari n’abandi bagenzi banjye yagiye ahamagara akoresheje ikoranabuhanga rya AI yisanisha n’ijwi ryanjye akababeshya abasaba amafaranga".

Abasesenguzi mu ikoranabuhanga n’umutekano w’amarangamuntu (cybersecurity) bavuga ko ikibazo Karigombe yahuye na cyo gikunze kugwira abantu benshi.

Ibibazo bishobora guterwa no kwibwa telefoni nk’iya Karigombe:

Kwamburwa konti z’imbuga nkoranyambaga – Iyo utabashije kuzisubiza vuba, uwayibye ashobora kuzihindurira amakuru yose agahita azigira ize.

Kwamburwa amafaranga – Abantu bahamagazwa bibwira ko ari wowe, bakohereza amafaranga, bigatuma nabo bagwa mu gihombo.

Kwiyitirira umuntu hakoreshejwe ijwi (AI voice cloning) – Iyi ni imwe mu nzira zishya zibangamiye umutekano w’abantu, aho ushobora kuganira n’uwibeshye ko ari umuvandimwe cyangwa inshuti yawe, kandi ari umukwabu wagushukishije ijwi ryawe.

Kwiyangiriza izina n’isura mu ruhame – Iyo abakuzi batangiye kubona ubutumwa butemewe cyangwa ibisabishwa bitari ku rwego rwawe, bibagiraho ingaruka mbi ku buryo bakwiyumvagamo.

Kwibasirwa n’ubujura bw’amakuru bwimbitse – Aho umuntu ashobora gufungura konti, gukora ubucuruzi cyangwa kwiyandikisha mu bikorwa binyuranye akoresheje izina ryawe.

Karigombe avuga ko yatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kandi yizeye ko bizatanga umusaruro, ariko aranasaba abantu bose kuba maso.

Ati “Igiteye ikibazo ni uko nanjye bampamagaye bansaba ko mbaha amadorali 100 ngo bayimpe. Ni akaga kababaje kuko uretse kumvutsa amahoro, banakomeje kwangiza isura yanjye mu bantu.”

Uyu muraperi yasabye abantu bose babonye ubutumwa cyangwa amahamagara aturutse kuri konti ze, kuba bamenya ko ashobora kuba atari we, kandi bakihutira kumenyesha inzego z’umutekano.

Inama z’abahanga igihe wibwe telefoni:

• Koresha uburyo bwa (2FA – Two-Factor Authentication) kuri konti zawe zose.

• Kurinda ijambo ry’ibanga; wirinde kurishyira ahantu henshi hamwe.

• Igihe wibwe telefoni, funga konti zawe byihuse cyangwa uzihindurire ijambo ry’ibanga.

• Shyira kuri telefoni yawe uburyo bwo kuyikurikirana (Find My iPhone / Find My Device).

• Ntugire amafaranga wohereza ku muntu waba akoresheje ijwi gusa nk’ikimenyetso, banza umwemeze neza.

 

Karigombe yatangaje ko uwamwibye telefoni yatangiye kuyikoresha yinjira mu mbuga nkoranyambaga ze, ndetse yasabye amafaranga bamwe mu bantu

KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA KARIGOMBE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...