Bamubitse ari muzima! Ibyo wibaza kuri Eric Semuhungu waregewe RIB

Imyidagaduro - 31/01/2020 1:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Bamubitse ari muzima! Ibyo wibaza kuri Eric Semuhungu waregewe RIB

Umwaka wa 2015 wasize hamenyekanye inkuru y’uko Umunyarwanda Eric Semuhungu wavukiye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali yakoze ubukwe n’umunyamerika Ryan Hargrave witabye Imana mu 2017 agasiga agahinda mu mutima w’umukunzi we.

Iyi nkuru yasamiwe hejuru na benshi kuko bitari ibintu bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda; aho umunyarwanda ashobora kwerura ko ari ‘umutinganyi’. Semuhungu yari ‘umugore’ wa Ryan witabye Imana bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo.

Semuhungu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite myaka 26 yavukiye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali. Ni umwana wa kane mu bana batandatu. Yabaye muri Uganda no muri Afurika y’Epfo ari naho yahuriye n’uwahoze ari umugabo we, Ryan Hargrave witabye Imana afite imyaka 66 y’amavuko.    

We n’umugabo we ‘Ryan Hargrave’ bari batuye i San Franscio muri Carifornia. Amafoto n’amashusho bagiye basakaza mu bihe bitandukanye yagiye ahishura umubano udasanzwe washibukagamo ibyishimo nk’iby’umugabo n’umugore.

Mu 2015 nibwo Semuhungu yagiye muri Afurika y’Epfo ari naho yamenyaniye n’umuzungu w’umunyamerika wamubereye umugabo barakundana karahava. 

Amafoto agaragaza ko mu bukwe bw’aba bombi Semuhungu yari yambaye imishanana. Hari amakuru avuga ko yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu giha ubwisanzure ‘abatinganyi’ [Abaryamana bahuje igitsina].

Uwari umukunzi wa Semuhungu Eric witwa Ryan Hargave yavutse ku ya 25 Kamena 1956 yitaba Imana ku wa 02 Kamena 2017. Semuhungu [Umugore] yanditse kuri konti ya Instagram agaragaza ko ‘umugabo’ we yamukundaga cyane. 

Semuhungu yanditse ubutumwa burebure agira ati: " Wari byose kuri njye, uko ngiye kuryama mu buriri bwacu mbona isura yawe. Uruhukire mu mahoro mukunzi. Ndabizi ko uri kundeba aho uri mu ijuru, uzakumburwa iteka, ugiye hakiri kare. Wanyeretse uko unkunda kuva tugihura, kandi nzazirikana urwo rukundo iteka."

Ku wa 20 Ukuboza 2018 Semuhungu yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cyamuhuje n’inshuti ze bari basanzwe bavuganira ku mbuga nkoranyambaga. Yakiriwe n’abiganjemo abo mu muryango witwa ’Best Family Forever’ yashinze.

Icyo gihe yari amaze imyaka ibiri abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko yishimiye kugaruka ku ivuko arenzaho ko yanogewe no kwakira n’abafana be. 

Ku wa 20 Mutarama 2020 hasohotse amajwi ye aganira n’umunyamideli waryubatse ku mbuga nkoranyambaga Shadia Mbabazi uzwi nka ShaddyBoo.

Bombi baganiraga nk’abaziranyi! Shaddy Boo yamubwiye uko yagiye muri Tanzania ku butumire bw’inshuti ye y’umuhanzi Diamond Platnumz abantu ‘bakamushidukira’.  

Shaddy Boo yavuze ko kuba atazi neza ururimi rw’Icyongereza bidatuma adatumirwa mu birori n’ibitaramo bikomeye ndetse ko abatumiye Diamond muri Canada n’ahandi nabo bamubengutse.   

SEMUHUNGU YAVUZE AMAGAMBO AKOMEYE MU GITARAMO CYA CELEBRITIES CHRISTMAS PARTY

">

Semuhungu yavuganaga amashyushyu asaba Shaddy Boo kumutegurira igitaramo muri People Club ashingiye kuba hari amafoto yohererejwe n’abahanzikazi Charly&Nina agaragaza ibihe byiza bagiriye muri B Club yo muri Tanzania.  

Shaddy Boo yamubwiye ko ubwo bari muri B Club abantu bari bamwishimiye kandi ‘ntaririmba’. Semuhungu yamubwiye ko kuba azwi bihagije ari nayo mpamvu benshi bishyura kugira ngo bamurebe.

Uyu mugore w’abana babiri yavuze ko akora akazi karoshye kuko ‘sinjya muri studio ngo ndirimbe ari abantu bishyurira ku ndeba’.

Yavuze ko asohokera mu birori n’ibitaramo akanywa iz’ubuntu abamubonye bakagenda bamuvuga nabi nyamara ngo yinjije akavagari k’amafaranga mu mufuko we. 

Semuhungu yumvise ibi ari byiza amusaba ko yamufasha agaruka mu Rwanda akazakirwa  agaragiwe n’abarinzi barenze bane.

Ku wa 20 Mutarama 2020 Shaddy Boo yasohoye itangazo kuri konti ya Instagram agira inama buri wese wagiranye ibiganiro na Eric Semuhungu, uwamwoherereje amafoto, amashusho, amajwi n’ibindi kubyitondera ‘kuko Semuhungu atandukanye n’undi muntu muzi’. 

Umunyamideli Shaddy Boo yagiriye inama benshi kwitondera Eric Semuhungu

Yavuze ko byinshi Semuhungu aganira n’abantu runaka nawe abyoherereza abandi. Uyu munyamideli yavuze ko atari guhimbira inkuru Semuhungu ahubwo ko afite ibimenyetso bifatika kandi ashobora no kugaragaza.

Avuga ko atifuza kubishyira hanze ahubwo ko agira inama buri wese kumwitondera. Ati “Navuga ko nishimiye kuba narabashije kumenya uwo Semuhungu ari we ndetse n’icyo ashobora gukora. Byinshi akora byantunguye mu buryo bukomeye." 

Yavuze ko yatahuye umugambi wa Semuhungu kandi ko atari mwiza. Arenzaho ko hari benshi mu bahanzi, abakinnyi ba filime, n’abandi bizeye Semuhungu bagirana ibiganiro byihariye banamuhishurira amabanga y’abo nyamara ngo yamaze kubatamaza.

Ati “Semuhungu ni umuntu utandukanye n’uwo mucyeka ko ari we. Nimwirengagize ko igihe kinini nagiranye nawe ibiganiro kandi yari umuntu wanjye wa hafi ariko kubera ubuhemu ari gukorera abantu benshi nanjye ndimo byatumye mfata umwanzuro wo kubagira inama yo kumwitondera." 

Shaddy Boo yavuze ko abamuzi bazi neza ko atajya apfa kuvuga ibintu adafitiye ibihamya ati “Amahitamo ni ayanyu niba mukomeza kumwizera."

Ku wa 21 Mata 2019 Shaddy Boo yizihiza isabukuru y’amavuko, Semuhungu yanditse avuga ko ari inshuti irenze izindi zose yagize mu buzima bwe. Yasabye inshuti ze n’abandi kumufasha kwifuriza isabukuru nziza uyu mwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda.

Semuhungu avuga ko nta muntu yigize asaba kumenyana nawe ko uwamusanganiye wese ku rubuga nkoranyambaga yamuhaye ikaze.

Hari nk’aho avuga amagambo nyandagazi agira ati “Ndashaka kwiyama (…..). Nta muntu n’imwe ntigeze mpamagara "Muramenyera mugakabya "" 

Mu minsi ineze ishize byavuzwe ko Eric Semuhungu yitabye Imana. Ku mbuga nkoranyambaga benshi bamwita ‘umukobwa’ bakanavuga ko bamwe mu bantu bagiye bagirana nawe ibihe byiza n’uyu musore ubarizwa i Las Vegas bitegura kujya gushyingura.

Uyu musore aherutse gukora ibirori by’isabukuru ye ku wa 21 Mutarama 2020 ari nabwo aherutse gukoresha urubuga rwa Instagram.

Uyu musore agaragara mu buzima buhenze, imodoka nziza, imyambaro igezweho, inyogosho zitandukanye nk’iz’abagore, yasohokeye ahantu hatandukanye n’ibindi. Mu birori byinshi akoresha aba agaragiwe n’abasore bagenzi be n’abandi.

Imibyinire ye irangaza benshi bigatuma amashusho ye arebwa na benshi kuri Instagram.

Agaragara atigisa ikibuno nk’abakobwa, imibyinire ye itangaza benshi baba bavuza akaruru k’ibyishimo ari nako afatwa amashusho n’amafoto yo gusakaza ku mbuga nkoranyambaga. 

Uyu musore ajya anyuzamo akiyerekana nka ba Nyampinga mu ntambuko yerekanira mu muhanda, mu nyubako nziza n'ahandi. Yogosha ibitsike, akambara amaherena n’indi mirimbo n’imyambaro imugaragaza mu isura y’umukobwa.

Ukoresha izina rya Prenda ku rubuga rwa Twitter mu minsi ishize yanditse asaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukukirana Eric Semuhungu. Yavuze ko ku bwe Semuhungu atakemerewe kongera kugaruka mu Rwanda. 

Yatangaje ko Semuhungu ashuka benshi mu bakobwa bikarangira abafashe ku ngufu nyuma y’uko abahaye ibiyobyabwenge.

RIB yabwiye Prenda gutanga ikirego cye kandi akagaragaza ibimenyetso bifatika kuri sitasiyo ya RIB imwegereye. 

Ku rubuga rwa Instagram Eric Semuhungu akurikirwa n’abarenga ibihumbi 31. Ni mu gihe we akurikira abantu 43; amaze gusangiza inshuti ze n’aband inyandiko, amafoto n’amashusho bigera ku 176.

Urubuga rwe rwa Twitter 'rurarinzwe' ku buryo bigoye kubona amakuru ye. Ntibizwi neza niba koko yaritabye Imana. Ni mu gihe iminsi ibaye icyenda ntacyo yandika ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ryan wari washatse Eric Semuhungu yitabye Imana bamaranye imyaka ibiri babana nk'umugabo n'umugore

Semuhungu mu bihe bitandukanye yasohoye amafoto amugaragaza ari mu bihe byiza na Ryan


Semuhungu yashenguwe n'urupfu rw'umugabo we


Mu 2018 agaruka i Kigali yakiriwe n'itsinda yashinze ryagaragaje ko bishimiye kugaruka kwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...