Mu
ijoro ryuzuyemo umuziki w’ivugabutumwa, ibyishimo n’amarangamutima, Korali
Ambassadors of Christ yanyuze abitabiriye igitaramo cyabereye muri BK Arena tariki 30 Kanama 2026, hizihizwa imyaka 30 iyi Korali imaze mu murimo w'Imana.
Muri
abo bagera ku bihumbi icumi bitabiriye iki gitaramo, harimo Bamporiki Edouard, wabaye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, na
we wagaragaje ko yanyuzwe n’umwuka wacyo ndetse n’umusaruro wacyo ku bakunzi
b’umuziki uhimbaza Imana.
Iki
gitaramo cyari gifite umwihariko ukomeye ku mpamvu nyinshi. Cyabaye mu rwego
rwo kwizihiza imyaka 30 Ambassadors of Christ imaze ikora umurimo
w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, ndetse cyanitabiriwe ku rwego rugaragaza
ubukana bw’urukundo Abanyarwanda bafitiye iyi Korali.
Ikindi
cyaranze iri joro ni uko amatike yose yari yashyizwe ku isoko yashize,
bigaragaza ko Ambassadors of Christ ifite abakunzi benshi bakomeje gukurikira
no gushyigikira umurimo wayo.
Nyuma
yo kwitabira iki gitaramo, Bamporiki yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X,
ashimira Ambassadors of Christ ku byo yabagejejeho, anagira inama iyi Korali
kujya ikora igitaramo nk’iki buri mwaka.
Yifashishije
ijambo “umuganura”, risobanura umusaruro cyangwa igikorwa cyo gusangira no
gushimira ku musaruro wabonetse, Bamporiki yagereranyije iki gitaramo
n’umuganura w’imbuto z’imyaka 30 Ambassadors of Christ imaze mu ivugabutumwa.
Ati:
“Mwishyuke Korali Ambassadors of Christ muduhaye umuganura wera ku mpera
z'ukwezi kwawo. Ndasabye uko umwaka utashye (Kanama) mujye mutuganuza mutya.”
Muri
ubu butumwa, Bamporiki yashimye ko iyi Korali yabahaye umwanya wo kwishimira
ibyo imaze kugeraho, ariko anifuza ko iki gikorwa cyaba umuco ngarukamwaka,
cyane cyane mu kwezi kwa Kanama.
Yongeyeho
ati: “Umwami w'Ijuru ahimbazwe we waduhereye Umutware ubugiri bwo kurwunamurana
umuganura kandi ajye ahora abaganuza namwe mumwiture kutuganuza uku.”
Ubutumwa
bwa Bamporiki bwagaragaje ko atarebye iki gitaramo nk’igikorwa cy’imyidagaduro
gusa, ahubwo yakibonye nk’umusaruro w’imyaka 30 y’akazi ko kwamamaza ubutumwa
bw’Imana binyuze mu ndirimbo.
Ambassadors
of Christ ni imwe muri Korali zizwi cyane mu Rwanda, cyane cyane mu muziki
w’ivugabutumwa. Mu myaka 30 ishize, yakoze ibihangano byinshi byagiye bikundwa
n’abakristo ndetse n’abandi bakurikira umuziki nyarwanda.
Igitaramo
cyo muri BK Arena cyabaye umwanya wo kwizihiza urugendo rurerure iyi Korali
imaze, ariko nanone kiba umwanya wo guhuriza hamwe abakunzi bayo, abahanzi
n’abandi banyuranye basanzwe bashyigikira umurimo w’ivugabutumwa ikora.
Kuba
amatike yose yarashize ku isoko, kandi abantu ibihumbi bakitabira igitaramo,
byongeye kugaragaza ko umuziki w’ivugabutumwa ukomeje kugira umwanya ukomeye mu
myidagaduro nyarwanda.
Ni
muri urwo rwego Bamporiki yifuza ko Ambassadors of Christ itarekera aha, ahubwo
ikajya yongera igategura igitaramo nk’iki buri mwaka, bityo buri Kanama ukaba
umwanya wo “kuganuza” Abanyarwanda umusaruro mushya w’ivugabutumwa n’umuziki.
Ku ruhande rwa Ambassadors of Christ, iki gitaramo cyabaye umusozo ukomeye w’ibirori byo kwizihiza imyaka 30 imaze ikorera mu murimo w’ivugabutumwa, mu gihe ku bitabiriye cyo cyabaye ijoro ryo kuririmba, guhimbaza Imana no kwishimira urugendo rw’imyaka itatu icumi iyi Korali imaze.

Uhereye ibumoso: Scovia Mutesi washinze Mama Urwagasabo TV, Bamporiki Edouard n’umugore we bitabiriye igitaramo cya Korali Ambassadors of Christ

Korali
Ambassadors of Christ yakoze igitaramo gikomeye mu rwego rwo kwizihiza imyaka
30 ishize bari mu ivugabutumwa



Ambassadors of Christ Choir bakoze igitaramo cy'amateka, amatike yose aracuruzwa arashira (Sold Out)

Edouard Bamporiki yasabye Ambassadors of Christ kujya iganuza abakunzi bayo buri mwaka
