Bamfunze nitegura kuyisohora - Muchoma Sana ku ndirimbo ye 'Sevure'

Imyidagaduro - 13/03/2026 4:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Bamfunze nitegura kuyisohora - Muchoma Sana ku ndirimbo ye 'Sevure'

Umuhanzi wamamaye nka Muchoma Sana yatangaje ko indirimbo ye nshya yise “Sevure” yari yarateguye kuyishyira hanze mbere, ariko ifungwa rye ryatumye gahunda yo kuyisohora ihinduka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, ni bwo Muchoma yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo, mu gihe yari yarateganyije kuyisohora ku tariki ya 3 Gashyantare 2026, ari nawo munsi yatawe muri yombi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Muchoma Sana yavuze ko ifungwa rye ryatumye gahunda yari afite ihagarara by’igihe gito. Ati: “Iyi ndirimbo nari nayiteguye kuyisohora mbere, ariko urebye neza ni ku munsi nafatiweho. Mu by’ukuri byahise bituma ibintu byose bisubira inyuma. Nagombaga gutegereza kugeza igihe nsohotse muri gereza ya Mageragere akaba ari bwo nyishyira hanze.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufungurwa by’agateganyo, ari bwo yabonye amahirwe yo kongera gusubukura ibikorwa bye bya muzika no gushyira hanze iyi ndirimbo.

Ati: “Ku bw’amahirwe Imana yarabikoze, n’ubuyobozi bw’Igihugu mbona ubutabera, nemererwa gukurikiranwa ndi hanze. Ni yo mpamvu nabonye amahirwe yo gushyira hanze iyi ndirimbo uyu munsi.”

Muchoma Sana yavuze ko nubwo yari amaze igihe afunzwe, indirimbo “Sevure” atari indirimbo ivuga ku buzima bwo muri gereza cyangwa ku bibazo yanyuzemo.

Ati: “Abantu benshi bakunda gutekereza ko iyo umuntu avuye muri gereza agomba gukora indirimbo ivuga ku byo yanyuzemo. Ariko iyi ndirimbo ni iy’urukundo.”

Yasobanuye ko muri iyi ndirimbo aba agaragaza inkuru y’umusore wihebeye umukobwa, akamubwiza ukuri ndetse akamusezeranya ko azakomeza kumukunda.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Muchoma Sana yifashishijemo umunyamideli Shakira Kay, usanzwe ugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi banyuranye.

Uyu muhanzi yavuze ko “Sevure” iri mu ndirimbo yashoyemo amafaranga menshi kugira ngo ijye hanze iri ku rwego rwiza.

Mu bayanditseho harimo Mico The Best wanditse inkikirizo (Chorus), afatanyije na Zitter Organ, King V Rwa na Ish Mubaya.

Mu bijyanye n’ikorwa ryayo, amajwi yakozwe na Bertz Beatz, atunganywa (mixing & mastering) na Producer Muriro, mu gihe amashusho yayo yafashwe na John Elarts ukorera mu Burundi.


Muchoma Sana yavuze ko indirimbo ‘Sevure’ yari yarayiteguye kuyisohora ku munsi yatawe muri yombi, bituma gahunda yo kuyishyira hanze isubira inyuma


Nyuma yo gufungurwa by’agateganyo, Muchoma Sana yahise ashyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Sevure’ avuga ko ari indirimbo y’urukundo

 

Mu mashusho y’indirimbo ‘Sevure’, Muchoma Sana yifashishijemo umunyamideli Shakira Kay usanzwe ugaragara mu ndirimbo z’abahanzi banyuranye

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SEVURE’ YA MUCOMA SANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...