‘Bamenya’ yateguje filime zihariye

Imyidagaduro - 14/05/2024 10:51 AM
Share:

Umwanditsi:

‘Bamenya’ yateguje filime zihariye

Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye muri iki gihe, Benimana Ramadhan wamenyekanye nka Bamenya, yatangaje ko agiye gutangira gushyira hanze filime zirangira (Short Movies), azabangikanya no gutegura filime ye y'uruhererekane yamamaye ku izina rya ‘Bamenya’.

Ni icyemezo afashe nyuma y’uko mu bihe bitandukanye, bamwe mu bakunzi be bagiye bamubaza impamvu adashyira hanze izindi filime nyuma ya ‘Bamenya’. Abavuga ibi bashingira ku buhanga agaragaza mu gutegura iyi filime, bakizera ko ateguye izindi filime nazo zabaryohera.

Benimana avuga ko yagiye agira igitekerezo cyo gukora izindi filime, ariko rimwe na rimwe akabona akwiye gushyira imbaraga cyane mu gutegura ‘Bamenya’ kurusha ibindi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, ‘Bamenya’ yavuze ko guhera muri Kamena 2024 atangira gushyira ku rubuga rwe rwa Youtube zimwe muri filime zirangira.

Ni filime avuga ko azifashishamo benshi mu bakinnyi basanzwe bagaragara muri ‘Bamenya’ biri no mu mpamvu muri iki gihe ari kwinjizamo abakinnyi bashya.

Uyu musore yumvikanisha ko iyi filime yahinduye ubuzima bwe, ashingiye ku mubare w’abantu bagiye bamuha ibiraka, kandi nawe araguka mu buryo bwo kwiteza imbere.

Ubwo yari mu kiganiro na Isango Star, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, Benimana yavuze ko iyi filime idasanzwe kuri we, kuko hari izindi filime yari yarateguwe ariko abona atabazasha kuzikora azikubira muri iyi.

Ati “Naje kwisobanukirwa! Buriya 'Bamenya' mfite ibitabo bitanu byose mbagombaga gukinwamo filime eshanu, ibyo bitabo byose nabikennye muri 'Bamenya'. Nafashe ibyo bitabo, mbona abakinnyi bashobora gukina ibyo bitabo byose biri muri 'Bamenya’…"

Yavuze ko mu myaka itanu ishize atunganya iyi filime yakunzwe mu buryo bukomeye, ibintu asobanura ko ari ‘amahirwe yagize’ kuko atarusha abandi gukora.

Benimana yavuze ko igice cya mbere cy’iyi filime, cyatumye umuyoboro we wa Youtube uzamuka mu mibare y’abawukurikirana, kandi ushyirwa ku rutonde rwa Youtube zinjiza amafaranga.

Muri Werurwe 2023, Bamenya yahishuye ko yashoye Miliyoni 17 Frw muri sinema yunguka 500,000 Frw

Yabitangaje ubwo yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Bright Generation Awards ku nshuro ya mbere, aho yavuze ko yabonye amafaranga menshi aho kugira ngo ayashore mu bindi, yiyemeza kuyajyana muri sinema.

Ati “Nabonye miliyoni 17 Frw ntekereza ikintu nakora nsanga nta kindi ahubwo icyaba cyiza ari ukuyashora muri sinema. Nakuze nkunda gukina filime numvaga ari umwanya mwiza wo gukabya inzozi zanjye."

Ngo nubwo uyu musore yashakaga kuyashora muri sinema, nyina yashakaga ko yaguramo ikibanza ahantu nko ku i Rebero kuko ngo nibura cyaguraga Miliyoni 10 Frw, ubu kikaba kiri mu zirenga 100 Frw.

Ati “Mama yaravugaga ati wa mwana we aya mafaranga wayaguzemo ikibanza ku i Rebero aho kugira ngo uyapfushe ubusa aka kageni, ndabyanga mubwira ko aho ngiye kuyashora hazunguka."

 Uyu musore avuga ko yayashoye yose muri filime uko yari miliyoni 17 Frw akaza kunguka ibihumbi 500 Frw. Icyo gihe umubyeyi we yabuze icyo avuga ariko ntiyamuca intege.

Yanze kuzinukwa yongera gushora muri sinema, agira ikindi gihombo

Nyuma yongeye kubona miliyoni 7 Frw, nazo azishora muri sinema icyo gihe yari filime yakinnyemo nayo ntabwo yahiriwe kuko nabwo yabonye igihombo kigeretseho n’ibindi bibazo bikomeye.

Ati “Wa mubyeyi wari wambujije gushora bwa mbere noneho yongeye kubona nashoyemo noneho hazamo n’ibindi bibazo. Gusa mama wanjye we ntiyacitse intege kuko yabonaga atabimbuza ahubwo yambwiraga ko amfatiye iry’iburyo."

Yakomeje avuga ko yakomeje guhahanyaza ntacike intege ariko akabona bigoye ko hari igihe bizagera aho bigakunda, ku bw’amahirwe no kwizerera mu mpano bigera aho amenyekana.

Benimana Ramadhan wamenyekanye nka 'Bamenya' yatangaje ko agiye gutangira gushyira hanze filime zirangira ‘Short Movies’
Benimana yavuze ko azakomeza gushyira hanze filime ‘Bamenya’ abibangikanya no gukora ‘Short Movies’
Benimana ari kumwe na 'Bijoux' wamamaye muri filime 'Bamenya' imaze imyaka itanu isohoka
Umukinnyi wa filime 'Shaffy' ari kumwe na Bijoux bakunze gukinana muri 'Bamenya' bari mu rukundo
 

Abakinnyi ba filime 'Kanimba' ndetse na 'Kecapu' bari mu bakomeye muri 'Bamenya'

Uhereye ibumuso: Shaffy Rukundo, Benimana Ramadhan 'Bamenya' ndetse na 'Kanimba'

KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME ‘BAMENYA’

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...