Bambwiye ko yanditse neza - Danny Mutabazi ku bitekerezo yakiriye kuri Album ye –VIDEO

Imyidagaduro - 25/03/2026 10:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Bambwiye ko yanditse neza - Danny Mutabazi ku bitekerezo yakiriye kuri Album ye –VIDEO

Iyo Danny Mutabazi avuga ku muziki we, ntushobora kudasanga amarangamutima akomeye yuje ishimwe n’umunezero. Agasobanura ko nyuma yo gushyira hanze Album ye ya Kabiri yise “Waranzuye”, yavuze ko ashishikajwe cyane n’ibitekerezo by’abakunzi be ndetse n’uko indirimbo ze zakiriwe.

Album ye ikubiyemo indirimbo zirindwi (7) zirimo ‘Ayiwee’, ‘Waranzuye’, ‘Gologota’, ‘Sinzarimbuka’, ‘Igicaniro’, ‘Agiye Kunyambutsa’ na ‘Kwaheli Yeriko’, buri ndirimbo ifite ubutumwa bwihariye bwo gushimangira ukwizera no gushimira Imana.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Mutabazi yasobanuye ko urugendo rwo gukora amashusho y’indirimbo za Album ye rwatangiye ahereye kuri ‘Sinzarimbuka’, akomeza na ‘Igicaniro’, indirimbo ye ya kabiri ifite amashusho.

Yagize ati: "Igicaniro’ ni indirimbo yuje isengesho, dusaba Yesu gukomeza kutwuzuza ibihe byiza, amavuta n’ububyutse bigahora kuri twe. Ni ubutumwa bw’umwuka n’ubuhamya bwo kwizera."

Nk’uko byagaragajwe n’abakunzi be, icyatangaje cyane ni uburyo Album yanditse neza, aho benshi bavuze ko buri ndirimbo ifite ubutumwa bunoze, bufasha umuntu kumva neza ibyo yanditsemo.

Mutabazi yongeyeho ati “Abantu bagaragaza urukumbuzi n’inyota bari bamaranye igihe, kandi bakunda uburyo Album yanditse mu buryo bwiza, bigatuma bahorana amarangamutima meza iyo bayumva."

“Waranzuye” si Album isanzwe gusa; ni urugendo rwa Danny Mutabazi rwuzuye ibyiyumviro, ubutumwa bw’umwuka n’indirimbo ziganjemo isengesho.

Indirimbo nka ‘Igicaniro’ zerekana ko umuziki we udahagarariye gushimisha abakunzi gusa, ahubwo unafite intego yo gukomeza gukomeza ukwizera n’ubuzima bw’umwuka mu bafana be.

Abakunzi b’umuziki wa Danny Mutabazi, cyane cyane urwego rw’indirimbo zo kuramya, bamaze kubona ko “Waranzuye” ari Album itangaje, yuzuye ubutumwa bufatika kandi bwanditse neza, igaragaza impano n’ubuhanga bw’umuhanzi mu gutanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo.

Danny Mutabazi asobanura ko binyuze mu ndirimbo ye ‘Igicaniro’ ubutumwa bw’umwuka bushobora gutambuka mu ndirimbo


Abakunzi ba Danny Mutabazi bagaragaza ko Album ye ‘Waranzuye’ yanditse neza, buri ndirimbo igaherekejwa n’ubutumwa bwimbitse bwo gushimisha no gushimira Imana


‘Waranzuye’ ni urugendo rwuzuye amarangamutima n’isengesho – Danny Mutabazi atangaza ko agiye gukomeza gukora amashusho indirimbo ziyigize, zifasha abakunzi be kumva ubutumwa bwe mu buryo bwimbitse

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘IGICANIRO’ YA DANNY MUTABAZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...