Uyu munyarwenya ukiri muto yakiriwe n’iri tsinda ry’abanyarwenya
bamubera umuryango, bamwubakamo icyizere atangira kwitinyuka, agaragaza impano
ye yo gusetsa abantu benshi batangira no kumukunda.
Mu kiganiro na InyaRwanda yatangaje ko yakuranye
agahinda yatewe na bamwe bamubwiraga ko batamukunda ndetse badakunda bimwe
bigaragara kuri we nk’uburyo asekamo
Yagize ati “ Bambwiraga ko mfite ijwi ribi kandi
mvuga nabi bigatuma niyanga ngatinya no kuvugira mu bantu ".
Kadudu yatangaje ko bamwe mu bamubwiraga amagambo
mabi harimo bamwe bo mu muryango we , abanyeshuri biganaga n’abandi.
Yashimiye cyane umuyobozi wabo Fally Merci wamubaye
hafi muri iyi nzira akabasha kugaragaza impano ye, atangiye kubona nk’akazi
kazamutunga no mu myaka iri imbere.
Uyu mukobwa wakomerekejwe mu bwana ari kwizihiza
umwaka amaze muri aba banyarwenya kandi agashimira Imana yakoreye muri Merci
akamufata ukuboko akamuzamura.
Mu butumwa Kadudu yageneye Fally Merci yagize ati “
Merci warakoze cyane gutekereza Gen-Z, uko biri kose hari impamvu kandi
Imana izabiguheramo umugisha nukomeza gukora ukanasenga ".
Yatangaje ko afite intego yo gukomeza gukora akagera
kure ndetse agakabya inzozi ze.
Umunyarwenya Kadudu ashimira cyane Fally Merci wamuhaye rugari akagaragaza impano ye