Ku
munsi ufungura ibikorwa by’iri serukiramuco, hazaririmba abahanzi barimo Ruti
Joel, Uncle Waffles, Sherrie Silver ndetse na Kevin Kade ndetse na Boukur.
Kevin
Kade ni umwe mu bahanzi bagiye gutaramira bwa mbere muri iri serukiramuco rya
Giants of Africa akaba ahamya ko ibikorwa bye bikomeje kwivugira ndetse
imbaraga ashyira mu kazi ke zidapfa ubusa.
Mu
kiganiro na Inyarwanda.com, Kevin Kade yavuze ko ari ibintu yishimiye kuba
azaririmba muri iri rushanwa kandi ko ibiganiro byari bimaze amezi abiri biri
kuba.
Ati
“Ni iby’agaciro kuko ari ubwa mbere ngiye kugaragara muri Giants of Africa
nubwo nayo ari ubwa kabiri ibaye ariko ni iby’agaciro kuba ndi umwe mu
banyarwanda batoranyijwe kuzagaragara mu gufungura ibi bitaramo.”
Akomeza ati “Twatangiye kuganira mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu nyuma yuko
abategura iri serukiramuco bari baranyuzwe n’ibikorwa byange.”
Kevin Kade wagize amezi atandatu ya mbere meza agakora ibitaramo bitandukanye haba
mu Rwanda, Kampala ndetse agashyira hanze indirimbo zakunzwe nka Folomiana, iyo
yakoranye na Al Kiba, ari mu myiteguro yo gutaramira muri MTN Iwacu Muzika
Festival.
Kevin
Kade azatarama mu gitaramo gifungura iserukiramuco rya Giants of Africa ku wa
27/07/2025 muri BK Arena akazaba ari umunsi ukurikiye uwo azaba yataramyeho
muri MTN Iwacu Muzika Festival mu karere ka Ngoma.