Bamaze amezi abiri mu biganiro – Uko Kevin Kade yatumiwe mu iserukiramuco rya Giants of Africa

Imyidagaduro - 18/06/2025 9:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Bamaze amezi abiri mu biganiro – Uko Kevin Kade yatumiwe mu iserukiramuco rya Giants of Africa

Ku nshuro ya kabiri, iserukiramuco rya Giants of Africa rigiye kubera mu Rwanda rikazaririmbamo abahanzi barimo Kevin Kade, The Ben, Timaya, Kizz Daniel, Sherrie Silver na Uncle Waffles n’abandi.

Ku munsi ufungura ibikorwa by’iri serukiramuco, hazaririmba abahanzi barimo Ruti Joel, Uncle Waffles, Sherrie Silver ndetse na Kevin Kade ndetse na Boukur.

Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bagiye gutaramira bwa mbere muri iri serukiramuco rya Giants of Africa akaba ahamya ko ibikorwa bye bikomeje kwivugira ndetse imbaraga ashyira mu kazi ke zidapfa ubusa.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kevin Kade yavuze ko ari ibintu yishimiye kuba azaririmba muri iri rushanwa kandi ko ibiganiro byari bimaze amezi abiri biri kuba.

Ati “Ni iby’agaciro kuko ari ubwa mbere ngiye kugaragara muri Giants of Africa nubwo nayo ari ubwa kabiri ibaye ariko ni iby’agaciro kuba ndi umwe mu banyarwanda batoranyijwe kuzagaragara mu gufungura ibi bitaramo.”
Akomeza ati “Twatangiye kuganira mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu nyuma yuko abategura iri serukiramuco bari baranyuzwe n’ibikorwa byange.”

Kevin Kade wagize amezi atandatu ya mbere meza agakora ibitaramo bitandukanye haba mu Rwanda, Kampala ndetse agashyira hanze indirimbo zakunzwe nka Folomiana, iyo yakoranye na Al Kiba, ari mu myiteguro yo gutaramira muri MTN Iwacu Muzika Festival.

Kevin Kade azatarama mu gitaramo gifungura iserukiramuco rya Giants of Africa ku wa 27/07/2025 muri BK Arena akazaba ari umunsi ukurikiye uwo azaba yataramyeho muri MTN Iwacu Muzika Festival mu karere ka Ngoma.

Kevin Kade ni umwe mu bazaririmba ku ifungurwa ry'iserukiramuco rya Giants of Africa

Kevin Kade yavuze ko amezi atandatu ya mbere y'umwaka wa 2025 yabaye umugisha kuri we ndetse aba amezi yo gukora



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...