Kuva BAL yatangira gukinwa muri 2021, u Rwanda ni rwo rwakiraga imikino ya nyuma ariko kuri iyi nshuro rugiye kwakira iyo mu itsinda rya Nile Conference mu gihe imikino ya nyuma izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 6 kugeza 14 Kamena 2025.
Amakipe ane azakina Nile Conference, atatu muri yo azaba ari ubwa mbere yitabiriye BAL aho iri tsinda ari ryo rifite amakipe agiye gukina iyi mikino bwa mbere ugereranyije na Kalahari na Sahara Conference zo zabereye muri Morocco na Senegal.
Amakipe azahanata muri iri tsinda rizakinira muri BK Arena guhera ejo ni Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made By Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo, Nairobi City Thunder yo muri Kenya ndetse na APR Basketball Club yo mu Rwanda.
APR BBC ni yo kipe yonyine igiye gukina BAL muri Nile Conference atari ubwa mbere. Ni ku nshuro ya Kabiri iyi kipe igiye kwitabira gusa ubuheruka ntabwo byagenze neza dore ko yananiwe gukatisha itike y'imikino ya nyuma gusa kuri ubu intego ni zose.
Iyi kipe ifite abakinnyi bakomeye iheruka kongeramo barimo Chasson Randle, Noel Obbadiah na Dane Miller Jr. Uyu Noel Obbadiah wongeye kugaruka ubwo yarikumwe na APR BBC ubushize muri BAL yakoze amateka yo gukora impuzandengo y'amanota 27 kuri buri mukino mu mikino itandatu yakinnye.
Ikipe y'Ingabo z'igihugu kandi ifite abandi bakinnyi barimo Umunya-Mali Aliou Diarra aho ari ku nshuro ya 3 agiye gukina BAL. Ni nyuma yuko yayikinnye ari kumwe na Stade Malien yo muri Mali na FUS Rabat yo muri Morocco. Muri 2023 kandi uyu mukinnyi yaje mu ikipe y'abakinnyi bitwaye neza muri BAL.
Usibye aba kandi APR BBC imaze kwegukana ibikombe 15 bya shampiyona kuva yashingwa,ifite n'abandi bakinnyi bakomeye barimo Umunya-Senegal Youssoupha, Abanyarwanda, William Robeyns, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ntore Habimana, Axel Mpoyo, Uwitonze Justin, Dylan Kalecyezi Schommer na Dick Sano Rutatika.
Al Ahli Tripoli BBC isanzwe inafite ikipe y'umupira w'amaguru akaba arinayo ikinamo Manzi Thierry na Bizimana Djihad, yashinzwe mu 1950. Ni yo ikipe ya kabiri muri Libya imaze kwegukana ibikombe byinshi bya shampiyona (8) harimo n’icy’umwaka ushize wa 2024 cyayihaye itike yo guhatanira itike ya BAL 2025.
Ni ku nshuro ya mbere Al Ahli Tripoli igiye kwitabira iyi mikino. Iyi kipe ifite abakinnyi bakomeye barimo Umunya Senegal Jean Jacques Boissy usazwe ukinira REG BBC yo mu Rwanda ndetse akaba yaratangiyr gukina BAL guhera muri 2021, Abanyamerika ,Troy Baxter Jr, Jaylen Adams ndetse n'abandi.
Made By Basketball (MBB) yo muri Afurika y'Epfo nayo ni ubwa mbere igiye kwitabira imikino ya BAL. Iyi kipe yazamutse muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mwaka ushize ndetse ihita inegukana igikombe cya shampiyona.
Iyi kipe itozwa Umunyamerika Sam Vincent wakinnye muri NBA ndetse ayegukana mu 1986, yatoje amakipe y’ibihugu birimo ya Afurika y’Epfo na Nigeria. Yungirijwe na Dean Murray ukomoka muri Leta zunze ubumwe z'Amerika watozaga muri REG BBC yari muri BAR ya 2022.
MBB ifite abakinnyi barimo Lebesa Selepe na Pieter Prinsloo bafite gukina BAL ku nshuro yabo ya kabiri aho bayiherukagamo barikumwe na Cape Town mu myaka 3 ishize. Hari kandi na Nathi Sibanyoni nawe ukomoka muri Afurika y'Epfo aho agiye gukina iyi mikino ku nshuro ya 3.
Mu mwaka ushize ubwo yari kumwe na Cape Town Tigers i Kigali bakina na Fuss Rabat yakoze amateka yo gukora rebounds 25 mu mukino umwe.
Nairobi City Thunder nayo ni ubwa mbere igiye gukina imikino ya BAL. Iyi kipe yo muri Kenya yashinzwe mu 1997 yitwa NSSF Stars gusa iza guhindura izina yitwa Nairobi City muri 2010.
Iyi kipe niyo ya mbere yo muri Kenya igiye kwitabira BAL ikaba itozwa na Robert Frank ukomoka muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Iyi kipe kandi ifite abakinnyi bakomeye barimo Evans Ganapamo ugiye gukina BAL ku nshuro ya Kane arikumwe n'amakipe atatu atandukanye. Yarikumwe na Cape Town Tigers muri 2023 ndetse na Bangui SC mu mwaka ushize.
Muri rusange Nile Conference izakinwa n’abakinnyi 52 baturutse mu bihugu 11 byo ku migabane itandukanye y’Isi. Amakipe abiri azitwara neza muri iri tsinda azahita akatisha itike yo kugera ku mikino ya nyuma ya BAL ihera muri 1/4.
APR BBC izaba ihagarariye u Rwanda yahize kwitwara neza
Obadiah Noel wa APR BBC ni umwe mu bitezweho kwitwara neza muri iyi mikino ya BAL
Uko imikino iteganyijwe guhera ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma