BAL2024: Indirimbo 10 za Adekunle zitezweho gutigisa BK Arena

Imyidagaduro - 24/05/2024 2:11 PM
Share:
BAL2024: Indirimbo 10 za Adekunle zitezweho gutigisa BK Arena

Adekunle Almoruf Kosoko [Adekunle Gold/AG Baby] ategerejwe muri BK Arena aho ataramira ibihumbi byitabira umunsi wa mbere w’imikino ya Baskeball y’irushanwa rya BAL, ubwo yageraga i Kigali akaba yaratangaje ko yiteguye kandi yihsimira ko agarutse ibikorwa bye byariyongereye.

Mu mwaka wa 2021 ni bwo Adekunle Gold yataramiye kuri Canal Olympia mu gitaramo cya Movember cyitabiriwe n’abantu b'ingeri zitandukanye.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu ubwo yagaregaga ku kibuga cy’indege, yagaragaje ko yishimira kuza mu Rwanda kandi abayumva yahatinda nubwo igihe kitabimwerera.

Agaragaza ko u Rwanda ari intangarugero mu bukungu, guhanga udushya n’ibindi, asaba ibindi bihugu kurwigiraho.

Uyu mugabo usigaye abarizwa muri Def Jam Recordings imwe mu nzu zireberera inyungu z’abahanzi zihagazeho muri Amerika, yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo kandi ko uyu munsi anafite ibihangano byinshi kandi bikunzwe kurusha uko byari bimeze mbere ubwo aheruka gutaramira i Kigali.

InyaRwanda twifuje kubagezaho zimwe mu ndirimbo z’uyu mugabo zitezweho gutanga ibyishimo bisendereye zikazamura umurindi w'ababa bateraniye muri BK

1.  Sade yagize hanze ku wa 05 Werurwe 2015

2.  No Forget yakoranye na Simi yasohoye ku wa 02 Gashyantare 2017

3.  Ire yo ku wa 23 Gashyantare 2018

4.  Party No Dey Stop yakoranye na Zinoleesky yo ku wa 14 Werurwe 2023

5.  High yakoranye na Davido yo ku wa 03 Nzeri 2021

6.  It Is What Is yo ku wa 30 Mata 2021

7.  Something Different yo ku wa 08 Kamena 2020

8.  Okay yo ku wa 05 Ugushyingo 2020

9.  Look What You Made Me Do yakoranye na Simi yo ku wa 13 Mutarama 2024’

10.              Do You Mind 25 Gicurasi 2023Adekunle Gold yavuze ko ari ubwa Kane agiye gutaramira abantu bitabiriye imikino ya Basketball akomeje gushaka kumenyaho byinshi kurushahoUyu mugabo w'umwana umwe yabyaranye n'umugore we na we usanzwe ari umuhanzikazi Simi ari mu bari hejuru muri AfrobeatUbwo aheruka  mu Rwanda avuga ko yakoresheje imbaraga nyinshi ariko kuri iyi nshuro azikuba 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZITANDUKANYE ZA ADEKUNLE GOLD

">


 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...