BAL 2026: RSSB Tigers yongeye gutanga ubutumwa itsinda umukino wa kabiri

Imikino - 29/03/2026 5:20 PM
Share:

Umwanditsi:

BAL 2026: RSSB Tigers yongeye gutanga ubutumwa itsinda umukino wa kabiri

Ikipe ya RSSB ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2026 yatsinze Petro de Luanda Angola yo muri Angola mu mukino wa kabiri wayo muri Kalahari Conference iri kubera i Pretoria muri Afurika y’Epfo, yongera gutanga ubutumwa bukomeye ko izatanga akazi.

Uyu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda. RSSB Tigers yaherukaga gutsinda Al Ahly Benghazi, yatangiye iri hejuru ndetse Ntore Habimana ni we waboneje mu nkangara bwa mbere.  

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yakomeje kuba imbere ariko biza kurangira agace ka mbere karangiye Petro de Luanda Angola ariyo iri imbere n’amanota 17 kuri 12 ibifashijwemo n’abarimo Childe Dundao.

Mu gace ka kabiri RSSB Tigers yaje igerageza gukuramo ikinyuranyo cy’amanota n’ubundi ibifashijwemo n’abarimo Ntore Habimana usanzwe amenyereweho gukora amanota atatu. 

Petro de Luanda Angola yakomeje kuba ibamba gusa abarimo Teafale Lenard Jr na Leonard Craig Randall ba RSSB Tigers bagakora amanota yiganjemo atatu. 

Byashobokaga ko Igice cya mbere kirangira Petro de Luanda Angola  irusha RSSB Tigers  inota rimwe ariko Javilon Coleman Blake ahita akora amanota abiri ku masegonda ya nyuma. Igice cya mbere cyarangiye iyi kipe yo muri Angola iyoboye n’amanota  36 kuri 34.

Mu gace ka Gatatu  Petro de Luanda Angola yongera ikinyuranyo cy’amanota ndetse haza kujyamo 8. Ibi ariko ntabwo byaciye intege RSSB Tigers kuko yakomeje guhatana ibifashijwemo n’abarimo Teafale Lenard Jr isoza aka Gace iyoboye n’amanota 57 kuri 56.

Mu gace ka Kane ari na ko ka nyuma, RSSB Tigers yaje ikomeza kongera ikinyuranyo cy’amanota binyuze ku bakinnyi bayo nka Dieudonne Ndayisaba Ndizeye na Teafale Lenard Jr witwaye neza cyane muri uyu mukino. 

Byageze n'aho bigera ku kinyuranyo cy’amanota 11 gusa mu minota ya nyuma Petro de Luanda iva inyuma ndetse byaje kugeraho baranganya ku manota 78 kuri 78 ku manota atatu yari akozwe na Childe Dundao atsinda amanota abiri kuri ‘Free throw’. 

Mu masegonda ya nyuma Antino Alvares Jackson Jr yaje gutsinda amanota atatu bifasha RSSB Tigers kongera kujya imbere ndetse isoza umukino iyoboye n’amanota 82 kuri 78.

RSSB Tigers izasubira mu kibuga ikina na Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo ku wa Gatatu saa Moya z’umugoroba.

RSSB Tigers yatsinze Petro de Luanda amanota 82 kuri 78



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...